My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1298 )

Ibyo bivugwa kuri affaire social wa Busoro/nyanza nange ndabyemeza niba mutabyemera mubaze imyubakire y’ubwo bwiherero bw’abatihoboyeuko imeze.

HIRWA yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

REKA MVUGE KU MAGAMBO YA OBAMA alias BINEZA;
Va mu mateshwa gana inzego z’ubuyobozi; uravugana ubukana bishoboke ko ufite ikibazo ntawahakana, ariko hari inzego za Leta, hari inzego z’umutekano hakaba n’inzego z’iperereza. reba urwo ugana. Busoro nyivukamo kandi ndayizi; twagize abayobozi banyuranye, ABARWANYI, ABASINZI, ABANGIZA IBIDUKIKIJE, ariko uko imyaka igenda itambuka ni nako ibintu birushaho kujya mu buryo; niba ari ikibazo wifitiye reka kudushyira mu kigare cyawe !!

BIMENYIMANA J Claude yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

TURASHIMA nyakubahwa paul Kagame uko yifuza ko abana b’URda biga vuba kugirango bagendane n’igihe ariko gusimbuka ntawe ubishyigikiye gusa yitegereze mubajyanama afite, batazatuma tugwiza abanzi b’igihugu kuko burya ushobora gusanga ari umutego bamuteze wo kwisenyera inzu kdi bayicayemo.dukundishe abana kwiga kdi na mwalimu yibukwe kuko abo bose bavuga ibyo banyuze imbere ya mwalimu.RENGERA MWARIMU ABONE UKO ABONA IBIMUTUNGIRA UMURYANGO NAWE AZARERERA IGIHUGU HABONEKE UBUREZI BUFITE IREME.

BIRAKUREBA MUYOBOZI yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Turashima Mayor wa nyanza uko ateza imbere nyanza na rayon sport ariko IMIHANDA IHUZA IMIRENGE YABAYE IMYOBO,IMIKUKU,NAKORE IBISHOBOKA IMIHANDA IKORWE NAHO UBUNDI IZI MODOKA ZAFASHAGA ABATURAGE MU NGENDO N’IZINDI SERVICE BIRAZA GUHAGARARA Cg AZANE INDEGE ZITWARA ABAGENZI MU MIRENGE IGIZE AKARERE KA NYANZA.

BUDUBI BUSORO RWABUSORO yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

service nziza se zahe ko abayobozi benshi usanga wagirango ibyo barimo ntibabisobanukiwe

yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Banyarwanda,Banyarwandakazi nikoko isi yabaye iy’amafaranga ariko ntitwaguma kurebera abanyaga ubutunzi by’ igihugu banyunyuza imitsi y’abaturage mwitwaje y’uko ngo mwazamuwe munzego zifata ibyemezo mu mirenge.Nkasaba leta gukurikirana icyo kibazo naho barigisha abana babo gushakira indonke mubyibano nka bitugukwaha.

KARAKE K. yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ntakibaho kitagira impamvu, njye nibaza icyatuma uwo etat civil wa Busoro avugwa bigeze aho? Ese ni imikorere myiza bamushima cyagwa ni ibikorwa bibi nk’ ibyi isiha rusahuzi cg nuko iyo bisa n’ibimenyekanye rimwe babona bimuwe bakajya kuyogoza ahandi bimuriwe? Nyje kubwange ibyavuzwe nabiha agaciro nkagenzura inkuru mbarirano dore ko ituba.Ubundi tukihesha agaciro dutanga service zinoze duteza imbere imiyoborere myiza.

INGORWA yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

TURASHIMA GITIFU WA BUSORO SECTOR/NYANZA,ATANGA SERVICE NZIZA,NTA MUTURAGE URENGANA YAMUGEZEHO,AHUBWO ABATURAGE NIBATINYUKE BAMWEREKE ABO BARUSAHURIRA MU NDURU BATUMA UMURENGE WACU UVUGWA NABI

bineza yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

NDUMVA HARIMO KUBARENGERA UBANZA IYO ETAT CIV.NA AFFAIRE SOC.BA BUSORO/NYANZA (CHARLES &JANVIER)BATSE RUSWA MUSHOBORA KUBA MUSANGIRA.IBYO UBARENGERABYO NINKO KWIKIRIGITA UGASEKA KUKO TWARABATAHUYE,BUSORO IZAGARURA ISURA NZIZA ARI UKO BAKUWE MURI BUSORO(MAYOR NATABARE INTAMA YARAGIJWE NA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME.

OBAMA yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

ndashima ubuyobozi bwiza dufite kuko 85% abaturage duhabwa service neza gusa bakomerez’aho

william yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ariko ubundi nibarize, sociale na etat civil ni ibihe bibazo bahuriramo muvuga ko basaba abaturage kubaha akantu,ibi ntaho bitaniye na za njiji zandika tracts(inyandiko zitagira abazanditse) icyo gihe twarakirenze nta mpamvu yo kutavuga ikibazo cyawe; uko ubuyobozi bwubatse turabizi, reka gukorera mu mwijima diiiiii !!!!

yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Yewe muntu uvuga Busoro ngo wabuze service, ko kuri buri rugi hariho nomero za telefone wahamagara igihe utanyuzwe na service uhawe, warabigerageje biranga ??? n’Umuyobozi w’Umurenge aguhaye servise mbi hari nomero uhamagara, warabikoze biranga ?? mumenye gukoresha inzego kuko zirahari

yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka