My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
NUKWITA KUBARIMU KUKO ARIBO SOKO Y’UBUREZI
mwiriwe?none nabazaga impamvu abanyeshuri biga muri congo mwabimye stage .munsubize
Abarimu bo mu karere ka nyanza twararenganye usanga nta avancemet ,nta birarane,yewe n’imishahara y’abayobozi b’ibigoby’amashuri ntihinduka usanga twararenganye kdi mu tundi turere byaratunganye ,mutubarize icyo tuzira.(abagena imihemberwe y’abarimu bisubireho naho ubundi......)twaracecetse none biratureenze ,ese ireme ry’uburezi koko rirakenewe?ko mudusaba kubahiriza akazi no kuzuza ibisabwa,nta avantage nimwe umwarimu ahabwa.ikiruhuko gito(isaha imwe ya nyuma ya saa sita) ,gusabwa kurira ku kigo ngo adakererwa,ese namwe musabwa kurira muri bureau ngo mudakererwa?amahugurwa wapi,ese buget y’akarere ikoreshwa mubandi mwarimu ntiyemererewe guhugurwa.mutegure gusura ibigo mureba ireme ry’uburezimureba n’ireme rya mwalimu ,motivation wapi......Mayor asabwe kuganiriza abarimu bosen’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko nta kuri kutagira cash.twiheshe agaciro,gusonza cyane(inzara)bitera gusonza mu bwonko(bwaki yo mu bwonko)Tabara abarimu kuko birakureba.
Kubijjyanye ni ikipe ya BUGESERA FC nibyiza ko itera imbere pe ,mperuka aho hashize iminsi gusa niyo nje ngarukira mu mugi mwambwira iki kibuga muvuga ko cyuzuye giherereye he?
Mukomereza aho
Ubuyobozi ni mwikubite agashyi Pe mwibuke abaturage dturiye ishyamba rya NYUNGWE mu mirenge ya Rangiro na Cyato duheze mu bwigunge. Rwose nimudufashe mudukorere umuhanda Rangiro-Banda- Uwinka, kuko twasigajwe inyuma n’ amateka nkaho tutari abene gihugu.Hari abitwaza ngo uwo muhanda unyura muri parike ya Nyungwe,ari abaturage b’ igihugu se ari na Parike igifite agaciro kanini ndetse gahanitse ni Parike??? cyangwa ni abaturage? twizeye ko mudutabara vuba.
Abavumvu bagerageze bakoreshe uburyo bwa kijyambere;kandi inzego z’ibanze zikurikirane buri musi ibikorerwa mu mashyamba; icyiza n’uko imirimo ikorerwa mu mashyamba(Gutwika amakara...) yose yahagarikwa by’agateganyo kugera iyi mpeshyi irangiye.Buri wese abe ijisho rya Mugenzi we maze ugaragayeho ibikorwa byangiza amashyamba abihanirwe(Duharanire ubusugire bw’amashyamba yacu)
Eva
muraho. turasba ngo mutubarize iby, umuhanda nyagatare-tabagwe-karama bigezehe ko biturenze kuba tudatite umuhanda bigatuma nta modoka igenda kandi gukoresha za moto biraduhenda aho usanga umuntu akoresha amafranga agera kubihumba birenga bitatu(3000) kandi tufite umuhanda twabona nimodoka maze biryo transport ikaba nke. mudutabareeeeeeeee
Ariko ba directors bo mu Turere bazira iki, ko badahabwa lump sum kimwe nabo mu Ntara na minisiteri.Harya abo mu Ntara na minisiteri nibo bajya kuri terrain kurusha abo mu Turere.Akarengane ntikazashira kweri.
Akarera ka Ngoma karimo gutera imbere rwose,haba mu mireho myiza y’abaturage,ubutabera ndetse n’ubukungu,ariko iterambere ryari rikwiriye no kugaragarira mu rubyiruko.Mudusabire ababishinzwe begere urubyiruko rwo nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka kuko rurasinziriye. MURAKOZE
muri rusange rubavu ibura ubwisanzure mumyubakire yumugi wayo congraturation kubimaze kugerwaho
Hari bintu nibaza bikanyobera, mukarere ka rusizi biyubakiye imihanda yo mukengero zumugi ariko kubaka mumugi rwagati byarabananiye nibaza ikibura kikanyobera nakumiro!!!
Muraho Muzatubarize impamvu akarere ka Gatsibo katadukorera umuhanda Muhura Ndatemwa turi u bwigunge cyane urebye muri Gatsibo niho dusigaye tutagira umuhand akandi buri gihe abayobozi twumva babihiga ariko ntagikorwa Murakoze!!