My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
imikorere yibitaro byagisirikare ikanombe ni myiza ariko uko bagabura rwose birutw anuko bareka abarwaza bakajya bagemurira abantu babo kuko umushora mari babihaye ntabyo ashoboye kuo agabura nabi cyane nde no mubintu bibi cyane agaburiramo
ibibazo biri mubitaro bya kirehe bibere isomo ibitaro bya Kacyiru police kuko aho bukera kubera ikibazo cy’abakozi bake bafite kdi bafite ababagana benshi biraza kuba nkibyaho namwe muzanyarukireyo murebe
ndabasuhuje,nagirango basomyi namwe banyamakuru muzanyarukire Ikanombe murebe uko ibitaro byaho bimaze gutera imbere (RMH)ariko rero nubwo byateye imbere ikibazo cyo kugaburira abarwayi cyarabananiye rwose twabasabaga ko bashaka rwiyemeza mirimo ubishoboye kuko n’uburyo bagemurira abarwayi ntabwo bijyanye nigihe ndetse nuburyo abarwayi barya ndetse nokunywa bikubite agashyi kdi babikosore vuba ba DR bavuye king faisol bazababwire uko ho bikorwa
mukomereze aho kayonza
Ndabasuhuje! mu karere ka nyaruguru umuhanda huye-kibeho ibyo kuwukora bijyezehe? mutubarize.
Turabashuhuje soko yibyishimo tuvomaho ubwenge nubushobozi.ndi mukarere ka nyagatare ariko mutuvuganire rwose ubu ntahotel tugira igezweho,imihanda rekada inyubako zibereye umugi ntazo nizubatswe ziragwa. nta vuriro rigezweho mbese birababaje mutubarize rwose murakoze.
Muraho? mutubarize ikibazo cya CIP ishami rya nyagatare kigeze ko amasa yaheze mukirere kndi semester yari irangiye.
ndabasuhuje banyarwanda namwe banyarwandakazi! ubu mperereye kumugabane wa amerika ariko numvise ijambo president yavuze numva niryiza kuburyo numva ko twese twarisangira! duhorane uburyaryate mubiganza bidutera gushaka gukora ibyiza!icyo nifuriza abanyarwanda kandi nuko twagira imyumvire myiza tukareka gukina nubuzima bwacu!murakoze mbifurije umunsi mwiza natwe abari hanze yarwo turaruzirikana.
Amasoko mu karere ka Musanze arimo ruswa ikabije,n’abantu bamwe gusa bayahabwa,ubuyobozi ntacyo bumaze
mwaramutse nshuti zitadutererana!mutubarize ubuyobozi bya ewsa impamvu badaha abakozi babo umushahara wemwnje mu igazeti ya leta guhera mu07/2012 batubeshya kugeza ubu!mudusesengurire ibibera muri iki kigo cyacu kuko birarambiranye
Ni byiza ko ngororero itera imbere ariko ewasa iri kubasondeka matara yo kumuhanda none se nawe uragera kumuhanda ugasanga hari kwaka jmatara 2 mu matara 50 nayo kandi yaka nka twa dutara twa economique duto mbese nitara rimurika ipoto gusa ahaa! iyi visio yincinwa
kubera umutekano wacu ntitubashije kwivuga izina ariko twasaga ko mukarere ka gatsibo umurenge wa kiziguro, akagali ka mbogo wadusabira amazi meza kuko tunywa amazi yo mumuferege niho hantu tugikoresha amazi yo kudasha intoki mugishanga.