My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1297 )

Ese ni kubrera iki inzoga z’inkorano zikomeza kwiyongera mu murenge wa Tumba?

ese ko ubuyobozi bw’umurenge bukomeza
guha ibyemezo byo gufungura amagurumani kandi buzi neza ko ayo magurumani nta kindi akora uretse izo nzoga z’inkorano’aho nta cyaba kibyihishe inyuma?

Ni kubera iki uwitwa ko ari we wagakwiriye guca ibyo biyobyabwenge ari we ubikora kandi ku mugaragaro?
For example:ni uwungirije uhagarariye inkeragutabara mu murenge wa Tumba uzwi ku izina rya KARAMBIZI
Turasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukira icyo kibazo kubera ko bigaragara ko umurenge wananiwe.
Abayobozi b’inzego z’ibanza(Abakuru b’imidugudu) barabaza impamvu bataragezwaho telephone mobile bemerewe n’akarere ubwo baherutse mu mahugurwa yabereye muri G.S.O.B.

aliasa yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

rubavu dukeneye amatarakumuha. kugirangotugetugenda ahabona mutubarize,ababishinjwe murakoze

HAKUZIMANA.J P yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Mbega! gutera imbere nyanza we!urebye nyagisozi ibikorwa byiterambere bamaze kugeraho byiza kandi byihuse ngenda Herman uragakoze pe!!

BIZUMUGE yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Muraho ntore zesa imihigo!!Nishimiye ibyiza akarere kacu ka KARONGI kamaze kugeraho cyane cyane inyubako ziri mu murenge wa Bwishyura,hamwe n’izindi nyubako zigiye kubakwa mu murenge wa Rubengera.Kandi ndashimira umuyobozi w’akarere kacu uburyo akomeje kwita ku iterambere ry’akarere.

MUSHIMIYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

NUKWITA KUBARIMU KUKO ARIBO SOKO Y’UBUREZI

alias yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

mwiriwe?none nabazaga impamvu abanyeshuri biga muri congo mwabimye stage .munsubize

ALIAS yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Abarimu bo mu karere ka nyanza twararenganye usanga nta avancemet ,nta birarane,yewe n’imishahara y’abayobozi b’ibigoby’amashuri ntihinduka usanga twararenganye kdi mu tundi turere byaratunganye ,mutubarize icyo tuzira.(abagena imihemberwe y’abarimu bisubireho naho ubundi......)twaracecetse none biratureenze ,ese ireme ry’uburezi koko rirakenewe?ko mudusaba kubahiriza akazi no kuzuza ibisabwa,nta avantage nimwe umwarimu ahabwa.ikiruhuko gito(isaha imwe ya nyuma ya saa sita) ,gusabwa kurira ku kigo ngo adakererwa,ese namwe musabwa kurira muri bureau ngo mudakererwa?amahugurwa wapi,ese buget y’akarere ikoreshwa mubandi mwarimu ntiyemererewe guhugurwa.mutegure gusura ibigo mureba ireme ry’uburezimureba n’ireme rya mwalimu ,motivation wapi......Mayor asabwe kuganiriza abarimu bosen’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko nta kuri kutagira cash.twiheshe agaciro,gusonza cyane(inzara)bitera gusonza mu bwonko(bwaki yo mu bwonko)Tabara abarimu kuko birakureba.

INGORWA yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Kubijjyanye ni ikipe ya BUGESERA FC nibyiza ko itera imbere pe ,mperuka aho hashize iminsi gusa niyo nje ngarukira mu mugi mwambwira iki kibuga muvuga ko cyuzuye giherereye he?
Mukomereza aho

mutabazi yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ubuyobozi ni mwikubite agashyi Pe mwibuke abaturage dturiye ishyamba rya NYUNGWE mu mirenge ya Rangiro na Cyato duheze mu bwigunge. Rwose nimudufashe mudukorere umuhanda Rangiro-Banda- Uwinka, kuko twasigajwe inyuma n’ amateka nkaho tutari abene gihugu.Hari abitwaza ngo uwo muhanda unyura muri parike ya Nyungwe,ari abaturage b’ igihugu se ari na Parike igifite agaciro kanini ndetse gahanitse ni Parike??? cyangwa ni abaturage? twizeye ko mudutabara vuba.

MAYIRA Gaspard yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

Abavumvu bagerageze bakoreshe uburyo bwa kijyambere;kandi inzego z’ibanze zikurikirane buri musi ibikorerwa mu mashyamba; icyiza n’uko imirimo ikorerwa mu mashyamba(Gutwika amakara...) yose yahagarikwa by’agateganyo kugera iyi mpeshyi irangiye.Buri wese abe ijisho rya Mugenzi we maze ugaragayeho ibikorwa byangiza amashyamba abihanirwe(Duharanire ubusugire bw’amashyamba yacu)
Eva

Evariste yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

muraho. turasba ngo mutubarize iby, umuhanda nyagatare-tabagwe-karama bigezehe ko biturenze kuba tudatite umuhanda bigatuma nta modoka igenda kandi gukoresha za moto biraduhenda aho usanga umuntu akoresha amafranga agera kubihumba birenga bitatu(3000) kandi tufite umuhanda twabona nimodoka maze biryo transport ikaba nke. mudutabareeeeeeeee

canon yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ariko ba directors bo mu Turere bazira iki, ko badahabwa lump sum kimwe nabo mu Ntara na minisiteri.Harya abo mu Ntara na minisiteri nibo bajya kuri terrain kurusha abo mu Turere.Akarengane ntikazashira kweri.

NZAYAVUGA Paul yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka