My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1370 )
Ohereza igitekerezo
|
BAYOBOZI BACU MUKARERE KA KICUKIRO TUGERERANYIJE NAHO TWAHOZE UBU TURASHIMA KO HARIBYAGIYE BIKOSOKA GUSA TURASABA UMUYOBOZI AMANUKE MUMIRENGE AKORANE INAMA NABATURAGE NTITUMUHERUKA KUBIJYANYE NIBYAKOSOKA BYO NINKAHANDIHOSE MUMITANGIRE YA SERVICE NTACYIGENDA NKUBU MAZE IMINSI NSIRAGIRA KUMURENGE NSHAKA ICYANGOMBWA BAKAMBWIRA KO NTAMUYOBOZI UHARI(MASAKA)IMITANGIRE YIMYANYA NAYO YAKAZI MWISUBIREHO KOTUZIKO HARAHABURA ABAKOZI HARABURIKI NGO MUBASHYIREMO NUBWO TUTAMENYA IGIHE YAGIRIYEMO NTACYO KUBIJYANYE NUBUHINZI TURACYARI HASI IBISAMBU BIRACYARI BYINSHI BIDAHINZE NIBAGABANYE GUTEKINIKA BAKORE
Imisoro yacu barayongera kugira ngo babone ibyo kunyereza bihagike. Ariko Paul Kagame arahari kugira ngo aturengere, TUBYIZERE.
Ndashimira abayobozi b’akarere ka Bugesera kubwitange bafite kuko bita kubibazo by’abaturage
Mbanje kubashimira uru rubuga mwatanze ngo tujye twunganirana mu gutanga amakuru duharanirako twateza imbere igihugu cyacu.ndagirango nk’abantu mugera ku nzego zisa nizisumbuye za polisi ko mu karere ka Rwamagana’ umurenge wa Nyakariro ko nta mutekano uhari bitewe n’indiri y’abantu banywa ibiyobyambwenge nk’urumogi cyane rukaba rucururizwa mu mudugudu wa Bihembe kwa Ngiriyingabo na mukuruwe’polisi nitabare nta muturage ugitema igitoki cg ngo yorore agatungo kdi si ukuvuga ko bitazwi n’abayobozi ’mudutabarize’ basigaje kudusanga mu nzu. murakoze.
KU WA 15/11/2013, MU KARERE KA GASTIBO HATAZWE INKA 344 ZITUWE MURI GAHUNDA YA GIRINKA ZIHABWA IMIRYANGO IKENNYE. IBI BYAKOZWE MU CYUMWERU CYA GIRINKA WEEK:11-15/11/2013. UYU MUHANGO WASOREJWE MU KARERE KA GATSIBO KU RWEGO RW’INTARA Y’IBURASIRAZUBA.
twagirango mudukorere ubuvugizi rwose, kuri company zishinzwe umutekano kuko harimo izihembera 3mois kandi bakaguhemba 1mois. ikindi nk’ iyo urwaye ukajya kwa muganga ntuzane repo medicale baguha absent niba baziko indwara zose zitangirwa repo ntago mbizi rwose!! bagiye bafata urupapuro wivurijeho ko ruba ruriho cachet, itariki,...(ariko ubundi leta yashyizeho amategeko agenga company itabishoboye igasenywa 4rexample TOPsec)
abantu ba NYamagabe barabura iki? kuki mutabigisha ikoranabuhanga ngo nabo bajye baboneka ku ku mbuga , ni ari ubumenyi buke mubahugure niba ari za mudasobwa badafite Leta igire icyo ibikoraho, niba kandi ari ikibazo cy’ umuriro Leta nishyiremo ingufu. ariko abo mumurenge wa Gasaka abo mu Gasarenda abo ku Kitabi iyo za Uwinkingi nasize bubaka ingomero z’ amashanyarazi rwose nibahugure abantu bakoreshe computer, nzi neza ko kuva kera Gikongoro bari intiti ariko rwose ubu bari ugusigara muruhando mpuzamahanga. Kigali today Imana ibahe umugisha kuko natwe abari hanze dushobora kumenya ibyo iwacu mukomereze aho.
Akarereka nyanza mayor afite ikibazo(ajye avuga aza yasubiramo umuyobozi muzima abwira umuturage ngo niyo yakwiyahura....!) gusa kd yirinde kuyoborerwa kuko yatowe abandi bahari ahubwo nibamufashe kuyobora ark neza.
Mu karere ka kayonza,umurenge wa Rukara,akagari ka Rwimishinya duheze mu icuraburindi ryo kubura umuriro mugihe tugoswe n’utugari tuwufite.
Murakoze ariko mutubarize impamvu mu karere ka ngoma mu murenge wa rukumberi hari amatsinga y’umuriro abaturage bakaba bari mumwijima?
burakari nagije
Rurindo Mumurenge wa Ntarabana Ewasa Yaradutereranye.