My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1377 )

mu karere ka nyabihu, umurenge wa mukamira, akagari ka rugeshi. ubutaka bw’abaturage bwarabaruwe babaka n’impapuro z’ubutaka zabo maze ntibabaha ingurane. none inzara ibamereye nabi. mufashe abaturage babone ingurane cg basubizwe ubutaka.

alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ese uyo muntu sibimugora ari murugendo

Ngendahayo therence yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

njye sigitekerezo ahubwo ndigusaba ko mwatubariza kuri sosiete ya MTN muri nyabihu mu murenge wa jenda iyo dukoresha modem kuri mashini situbona connection ihagije igenda gahoro cyane none,batwongereye ,iminara byatubera byiza murakoze

nshimiyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Turasaba ubuyobozi bw’akarere ka HUYE bufatanije n’abaturage batuye umurenge wa MBAZI ko bafatanya gukora imihanda iri aho bita ku ba furere n’imwulire kuko iyo umuntu aje ku murenge imvura yaguye kuhagera cyangwa kuhava ni ibibazo

chantal yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Mutubarize Gitifu W,umurenge Zaza,akarere Ka Ngoma Aho Umuntu Yicwa Urwagashinyaguro Bikarangirira Aho Abamwishe Baraho?

Rutikana Jean yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Burera ntibyoroshe mumitangire y’akazi. hashize ukwezi kwose abantu baradepoje basaba akazi ntagisubizo barabona kugeza ubu. n’uburyo akazi gatangwa ntibufututse.muzababaze?

Uwihoreye Martin yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

mutubarize umuyobozi wa ruhango uburyo abantu dutuye kinazi tuzubaka kuko barashaka amazu yayandi nkayi kigali kandi nta bushobozi kugeza no hirya yi nkengero za centre ya kinazi wenda munkengero birumvikana hirya se biratugoye niba tuzahora dusembera ntitubizi murakoze

aliasi yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

RUSIZI,capitationgrants zigenerwa ibigo by’amashuri bya NINE YEARS mu rwego rwo kubifasha kwiyubaka zabaye umushahara wabayobozi wabyo bamwe na bamwe. ubundi twe ababyeyi ni twe twagowe twishyura amafaranga adasobanutse ngo ni ayo kugura computers 2500frw kuri buri mwana/buri gihembwe>(2500*400=1000000) imyaka ishize ari 4*1000000=4000000frw, uyu uje ni 5 kuri konti hariho 0frw,nta nimwe iragurwa ese nubucuruzi!!! kandi ngo nukuzayishyu kugeza kwiherezo! urg:GS st PAUL MUKO/BUGARAMA/RUSIZI.mudufashe abayobozi b’akarere ka RUSIZI badufashe gukurikirana aho ayo mafaranga dutanga ajyanwa turagowe.

IRAMBONA FULGENCE yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

mutubarize umuyobozi wu murenge wa mbazi kukibazo cyumuriro mugasgaru kubona umuriro nguwushyire munzu nikibazo

ndagijimana issa yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

ese mutabarize umuyobozi wu murenge wa mbazi impamvu mumudugudu wa gasharu kotakivoma mumubande

ndagijimana issa yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

inilak komeza imbere wigisha abaturarwanda ubwenge ariko ntuzibagirwe gutanga ubwenge buganisha ku kubaha Imana.

alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

TURABASHIMYE

UWIZEYE yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka