My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1377 )

twagirango mudukorere ubuvugizi rwose, kuri company zishinzwe umutekano kuko harimo izihembera 3mois kandi bakaguhemba 1mois. ikindi nk’ iyo urwaye ukajya kwa muganga ntuzane repo medicale baguha absent niba baziko indwara zose zitangirwa repo ntago mbizi rwose!! bagiye bafata urupapuro wivurijeho ko ruba ruriho cachet, itariki,...(ariko ubundi leta yashyizeho amategeko agenga company itabishoboye igasenywa 4rexample TOPsec)

charlotte yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

abantu ba NYamagabe barabura iki? kuki mutabigisha ikoranabuhanga ngo nabo bajye baboneka ku ku mbuga , ni ari ubumenyi buke mubahugure niba ari za mudasobwa badafite Leta igire icyo ibikoraho, niba kandi ari ikibazo cy’ umuriro Leta nishyiremo ingufu. ariko abo mumurenge wa Gasaka abo mu Gasarenda abo ku Kitabi iyo za Uwinkingi nasize bubaka ingomero z’ amashanyarazi rwose nibahugure abantu bakoreshe computer, nzi neza ko kuva kera Gikongoro bari intiti ariko rwose ubu bari ugusigara muruhando mpuzamahanga. Kigali today Imana ibahe umugisha kuko natwe abari hanze dushobora kumenya ibyo iwacu mukomereze aho.

john yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Akarereka nyanza mayor afite ikibazo(ajye avuga aza yasubiramo umuyobozi muzima abwira umuturage ngo niyo yakwiyahura....!) gusa kd yirinde kuyoborerwa kuko yatowe abandi bahari ahubwo nibamufashe kuyobora ark neza.

Alias dadi yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Mu karere ka kayonza,umurenge wa Rukara,akagari ka Rwimishinya duheze mu icuraburindi ryo kubura umuriro mugihe tugoswe n’utugari tuwufite.

KANYARUGURU John yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Murakoze ariko mutubarize impamvu mu karere ka ngoma mu murenge wa rukumberi hari amatsinga y’umuriro abaturage bakaba bari mumwijima?

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

burakari nagije

kabaka yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Rurindo Mumurenge wa Ntarabana Ewasa Yaradutereranye.

Ndindabahi yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Mugiramahoro,...amashyi ngo kacikaci,mbere ndashimira iki kinyamakuru cyashyizeho gukurikirana amakuruyohiryanohino akarusho muturere iwacu none mboneyeho kubatuma kandi nizeyeko muzambera intumwanziza,mu MURENGE WA KAMUBUGA,MU KARERE KA GAKENKE,execif,etatcivil bisubireho ndabanengacyaneee bagabanye kunaniza abazababaga kandi bite no kukazi kabo,murakoze

NSABIMANA EVALISTE yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

ni ayahe makuru mashya ya za kaminuza zo mu rwanda.

zirimwabagabo ok yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza.nashaka kubibaza ese umuntu yabona ubutumwa binyuze muribunoburyo mtrakoze

Nduwayezu bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

EWASA nitabare ibura ryumuriro kayonza birakabije buri mugoroba

G.G yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Abaturage batuye Centre ya Nyagahita,akagari ka Mahoro ,umurenge wa MIMULI,akarere ka NYAGATARE, barasaba ubuvugizi bwo kuva mucuraburindi,bakeneye umuriro w’amashanyarazi,baribaza niba atari abanyarwanda kuko ntaterambere rigera aho batuye.

HABAMAHIRWE Jacques yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka