My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1377 )
Ohereza igitekerezo
|
uru rumuri muri kamonyi twarwakiriye neza kandi ruzadufasha gutegura imitima yacu hakiri kare mbere yuko itariki yo gutangira icyunamo igera turashimira abayobozi bakarere kacu uburyo bagaragaza gukorana imbaraga nubushishozi baharanira iterambere rirambye.murakozr
EWSA mbona ikwiye ubuyobozi bushya ndetse nabakozi kuko abo dufite ubu birabagoye gukemura ikibazo dufite cyamashanyarazi kandi byabaye akarande "iterambere tudafite umuriro ntirishoboka "
Mutubwirire R.C.S(Rwanda Collection Service)muti abaturage ba Macuba-Nyamasheke bifuzako mwabishyura ingurane zaho muzubaka gereza kuko bategereje igihe kirekire kandi mwarababujije gukora ibikorwa biramba,ubwo rero turi gusigara mu iterambere.Murakoze
ndagirango mutubarize mayor wa Kamonyi igihe akagali ka Kagarama,umurenge wa Mugina tuzabonera amashanyarazi kuko nitwe dusigaranye umwijima gusa kandi muti tukuri inyuma mu iterambere ryose wifuriza abaturage bawe natwe turimo.murakoze
Ndasaba ko mwatubariza. ewasa impamvu itaduha amazi Muri Nyakabanda mu akarere ka Nyarugege hashize igihe tutayabona.
twabasabaga amakuru y,omukagari ka rutare umurege wa rwemasha.murakoze
mutubarize meya wa kirehe umuriro yatwemereye umurenge wa musaza tukaba amaso yaraheze hejuru, aha ewsa akazi karayinani pee!!
turasaba meya wa nyagatare ko yadusabira EWSA ko yaduha umuriro mukagari ka RUTARE Umurenge wa Rwempasha bahutunyujije ejuru ugana mumurenge wa rwempasha
ubwigunge butumereye nabi murakoze muzabitugerezeyo merici
Turasaba meya wa nyagatare yatuvuganira kuri EWSA ko yatunyujije umuriro ejuru mukagari ka RUTARE umurenge wa Rwempasha turasaba ko bahuduha murakoze
umudugudu wa gihira akagari ka nyabitare umurenge wa gacurabwenge akarere ka kamonyi turagaya ewasa yatubeshye umuriro muri 2011 nanubu amaso yaheze mukirere kandi twaratanze amafranga yibanze baratubaruye kera
gusa mukomerezaho nikorana buhanga ryacu kuko biradufasha mugutera imbere good
ndasaba ko mwatubariza reb(rwanda education board)igihe ibizamini bya leta bizasohokera.