My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1377 )

Nitwa Kwizera Robert niga mu ishuri rikuru nderabarezi rya matimba nagirango nsabe ababishinzwe ko mwashyiraho ingamba zihamye zo kurwanya abo bahinga , bakanywa urumogi. Mvuka mukarere ka Kayonza umurenge wa Rukara.

KWIZERA ROBERT yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

ngendibariza ku byereke ubutaka ese ufite akarima gato akaba atarihafi yako karima

ngobazagatanga? ese udafite ubushobozi bwogukora mo ibikorwa

bazazitanga ngibyo ibibazo mfite

uwineza muhoza jacke yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

murikamonyi mumurenge wamugina inkuba zirigukubita abantu burimutsi ejo zakubise abantu 4 ninka imwe.

habimana valens yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

rurindo ikibazo cya baturage basinda bakarwana
muturebere isuku nke igaragara mugacentre ka kiruri kandi ubuyobozi bw’umudugudu bakaba butabishiramo ingufu ngo bwigishe abaturage isuku kandi byanaba ngombwa bakaba banahana abaturage bagenda barira munzira cyane ko aribo batera umwanda murakoze

uwase deny yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Turasaba ubuyobozi bwa Nyanza District ko bwareba niba hubakwa ubwiherero rusange ahafitiye abaturage akamaro.urugero ubwiherero bugiye kubakwa iMUGANDAMURE.Ese ababukeneye hariya mwabushyize ni bande?cg ni ugupfusha ubusa inkunga mugenerwa.amahirwe yinkunga mujye muyabyaza umusaruro.nimubushyire ahahurira abagenzi benshi urugero ku BIGEGA Cg kwa Hadji.Abdalah wipfusha ubusa inkunga yagenewe akarere.ubishidikanya azahagere arebe ko ubwo bwiherero bwubatswe aho buzabyazwa umusaruro.

NDEBAKURE yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

MUTUBARIZE EWASA 10000F BASABA UMUNTU YOKUGUPIMIRA AHO UTERA IPOTO IMWE IGITI ARICYAWE I NYAMASHEKE UMURENGE WA KILIMBI

ELIAS yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

twifuzagako uriya mugabo wa GISHARARA,KARUBUNGO,GITOKI ho muri GATSIBO witwa SIMBAVURA wafashe umwana kungufu yazazanwa gukatirwa mumudugudu kuko bivugwako hari n’abandi bana bagera muri 17 bari hagati y’imyaka 3 ni 6 yangije.

mazaba yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Turashimira muri rusange ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ingufu bukomeje gushyira mu burezi:hongerwa ibyumba by’amashuri,kugaburira abanyeshuri ku mashuri... ibi ni bimwe mubyo dukesha umusaruro mwiza w’abasore n’inkumi basoje umwaka w’amashuri wa 2013 S6 ndetse tukaba tuyobaye urutonnde mu mitsindire ugereranije n’utundi turere 30 ;Twese nk’abitsamuye dushyigikire uburezi n’uburere mu Rwanda nk’umusingi w’iterambere.

Rukundo Innocent patient yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

turabasaba kutubariza meiawa ukarere karubavu igihe umuriro na maZI bizagerera mukagari kakinigi mumu renge wa nyamyumba murakoze

fulgence yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

turashimira maire wa Rulindo kubw’ iterambere amaze kutugezaho!, ariko nk’ abaturage bo mumurenge wa Mbogo, akagali ka Bukoro, umudugudu wa GIHONGA, rwose dufite ikibazo gikomeye cyane cyo kutagira AMAZI kandi twese tuziko " AMAZI ARI ISOKO Y’ UBUZIMA!" nukuri rwose abaturage bo muri uwo mudugudu turababaye cyane!.

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

turashimira maire wa Rulindo kubw’ iterambere amaze kutugezaho!, ariko nk’ abaturage bo mumurenge wa Mbogo, akagali ka Bukoro, umudugudu wa GIHONGA, rwose dufite ikibazo gikomeye cyane cyo kutagira AMAZI kandi twese tuziko " AMAZI ARI ISOKO Y’ UBUZIMA!" nukuri rwose abaturage bo muri uwo mudugudu turababaye cyane!.

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

turashima cyane iyi gahunda ya my District today kuko igaragaza ibitagenda ikaba irushaho gukangura abayobozi ku kwita ku bikorwa byihutirwa kandi bifitiye abaturage akamaro

NSENGA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka