My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1370 )

mutubarize ewasa na meya wa akarere ko mukarere ka nyanza imidugudu iri kure y’umugi yabonye umuriro nka rugari b yegereye umugi yo yazize iki?bawutwemereye tugifata amazi 2012 mu kwa 12,umwaka ushize batwemerera ko le5/2/2014 tuzaba dufite umuriro byagiye nka za hene.turazira iki ibigo by’amashuri birahari,centre y’ubucuruzi ..

alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

mwatubariza abakozi ba EWSA Rubavu kuko baturangarana bikabije tuhagera dutegesheje amafaranga arenga 6000fr(kugenda no kugaruka) bakatubwira ngo konegisiyo yabuze. ngo tuzagaruke ejo nabwo bikaba uko ngo konegisiyo iragenda buhoro ngo tuzagaruke ejo twagaruka ngo konegisiyo yatinze ubundi ngo iraza nabi.YEMWE MWA BAHANGA MWE!!! IYO KONEGISIYO NI IKI? NGO TUBIMENYE KO IGIYE KUZACA IBINTU cyane kuri twe tudasobanukiwe nicyo konegisiyo aricyo.

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

akarere ka nyagatare ndibuntsa EWAS akagari ka RUTARE Umurenge wa rwempasha UBWIGUNGE BUTUMEREYE NABI UMURIRO BAHUTUNYUJIJE EJURU UGANA RWEMPASHA MURAKOZE

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

mutubarize meya waka rere karu hango icyo aziza amagare kandi atunze benci

alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Turabashimira Amakuru Meza Mutugezaho

Ndayisenga Emmy yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Nitwa Kwizera Robert niga mu ishuri rikuru nderabarezi rya matimba nagirango nsabe ababishinzwe ko mwashyiraho ingamba zihamye zo kurwanya abo bahinga , bakanywa urumogi. Mvuka mukarere ka Kayonza umurenge wa Rukara.

KWIZERA ROBERT yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

ngendibariza ku byereke ubutaka ese ufite akarima gato akaba atarihafi yako karima

ngobazagatanga? ese udafite ubushobozi bwogukora mo ibikorwa

bazazitanga ngibyo ibibazo mfite

uwineza muhoza jacke yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

murikamonyi mumurenge wamugina inkuba zirigukubita abantu burimutsi ejo zakubise abantu 4 ninka imwe.

habimana valens yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

rurindo ikibazo cya baturage basinda bakarwana
muturebere isuku nke igaragara mugacentre ka kiruri kandi ubuyobozi bw’umudugudu bakaba butabishiramo ingufu ngo bwigishe abaturage isuku kandi byanaba ngombwa bakaba banahana abaturage bagenda barira munzira cyane ko aribo batera umwanda murakoze

uwase deny yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Turasaba ubuyobozi bwa Nyanza District ko bwareba niba hubakwa ubwiherero rusange ahafitiye abaturage akamaro.urugero ubwiherero bugiye kubakwa iMUGANDAMURE.Ese ababukeneye hariya mwabushyize ni bande?cg ni ugupfusha ubusa inkunga mugenerwa.amahirwe yinkunga mujye muyabyaza umusaruro.nimubushyire ahahurira abagenzi benshi urugero ku BIGEGA Cg kwa Hadji.Abdalah wipfusha ubusa inkunga yagenewe akarere.ubishidikanya azahagere arebe ko ubwo bwiherero bwubatswe aho buzabyazwa umusaruro.

NDEBAKURE yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

MUTUBARIZE EWASA 10000F BASABA UMUNTU YOKUGUPIMIRA AHO UTERA IPOTO IMWE IGITI ARICYAWE I NYAMASHEKE UMURENGE WA KILIMBI

ELIAS yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

twifuzagako uriya mugabo wa GISHARARA,KARUBUNGO,GITOKI ho muri GATSIBO witwa SIMBAVURA wafashe umwana kungufu yazazanwa gukatirwa mumudugudu kuko bivugwako hari n’abandi bana bagera muri 17 bari hagati y’imyaka 3 ni 6 yangije.

mazaba yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka