Hakozwe urutonde rw’indirimbo zafasha abantu bagira ubwoba mu ndege

Aho kugirango abantu biyicishe imiti isinziriza cyangwa se igabanya umboba, urubuga Spotify rufatanyije n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bashyize ahagarara indirimbo abantu bagira ubwoba mu ndege bagenda biyumvira ubundi bakamererwa neza.

Aba bantu bakunze gutinya cyane iyo indege ihagurutse cyangwa se igiye kugwa, aho usanga bahita bafata abo bicaranye, cyangwa se bagashaka aho bihisha akenshi ntibanahabone, bagirwa inama na Dr Becky Spelman wo mu mujyi wa London mu Bwongereza kuvuza cyane izo ndirimbo baba bari kumva mu matwi yabo.

Ubushakashatsi bw’uyu muganga Spelman buvuga ko iyo umuntu yumva indirimbo ituje akagerageza guhumeka ajyana nayo, ngo ahumeka inshuro 67 mu munota. Ibi rero ngo bituma uburyo amaraso yihuta (tension) bigabanuka, bityo n’ubwoba n’imibabaro bikagabanuka.

Uyu muhanga, agaragaza kandi ko kumva umuziki utuje kandi ufite amagambo akora ku mutima, bituma ibice byombi bigize ubwonko bikanguka, amaso afunze, umuntu yumvira muri ‘ecouteurs’ bituma umubiri ndetse na roho bigubwa neza.

Uyu muganga ati: “Gutinya indege biterwa no gutekereza cyane ku bibi bishobora kuba. Indirimbo zikora ku gice cy’ibumoso gishinzwe gushyira mu gaciro, n’icy’iburyo kibitse amarangamutima, bikora cyane kuri systeme bita limbique. Iyi rero igira uruhare runini mu gutekereza neza kwa muntu”.

Izi ndirimbo zashyizwe ahagaragara ngo zikora ku bice byose, iza kera “classique’, iz’ubu, nka ‘someone like you’ y’umuhanzikazi Adele, Reagge nka Buffalo Soldier ya Bob Marley, n’izindi.

Dore urutonde rw’izi ndirimbo zose

• Someone Like You, Adele

• Orinoco Flow (Sail Away), Enya

• Piano on the Beach, Liborio Conti

• Piano Concerto No. 21 in C major ("Elvira Madigan") K. 467, Mozart

• Better Together, Jack Johnson

• Pure Shores, All Saints

• Buffalo Soldier, Bob Marley

• Scar Tissue, Red Hot Chili Peppers

• Paradise, Coldplay

• As I Lay Me Down, Sophie B. Hawkins

• Inside Out, Britney Spears

• Ignition, R. Kelly

• Flaws and All, Beyoncé

• The Christmas Song, Nat King Cole

• Space Oddity, David Bowie

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshaka indirimbo

umuhoza donaht yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka