Paris ngo niwo mujyi ubamo gucana inyuma kw’abashakanye kurusha indi ku isi

Abagabo babiri b’Abafaransa, Jean Dujardin na Gilles Lellouche, baherutse gusohora firimi ikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ukuntu umujyi wa Paris (umurwa mukuru w’Ubufaransa) ubamo abantu bashakanye benshi bacana inyuma kurusha indi mijyi yose yo ku isi.

Umujyi wa Paris wonyine ufite abashatse batwawe no guca inyuma y’abo bashakanye bagera ku bihumbi 125, igakurikirwa n’imijyi ya Lion na Marseille. Muri Paris, ku ngo 100 z’abantu babana umugore n’umugabo, 46 umwe mu bashakanye aba afite undi muntu baryamana kandi uzwi.

Ngo 52% by’abantu bateye gutyo bifuza kwibera muri Paris naho icyiciro cy’abakabije kokama n’iyo ngeso ngo kiri hagati y’imyaka 39 na 49.

Muri rusange, igihugu cy’Ubufaransa ngo ni nacyo cyiza imbere y’ibindi mu gutunga abatwawe n’iyo ngeso, aho gifite abagera ku bihumbi 700, bugakurikirwa n’ibihugu by’Ubutariyani, Ububiligi, Espagne n’Ubusuwisi bikurikirana gutyo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka