Abaza ibibazo bitatu gusa, umukobwa wese akemera kumusoma
Umugabo wiyise Vitaly aratangaza ko afite ibibazo bitatu gusa abaza buri mukobwa wese akemera kumusoma hatarashira amasegonda 30 bamenyanye, ndetse bataranibwirana amazina yabo n’aho buri wese atuye.
Uyu Vitaly wemeza ko ngo abasha gusoma buri mukobwa mwiza wese abonye, avuga ko yirinda kubaza ibintu byinshi cyane. We icyo aba ashaka ngo ni uko umukobwa abonye ari mwiza yemera ko basomana kandi ngo abasaga 75% babyemera mu kanya gato cyane bakimara guhura.
Vitaly ngo yateguye ibibazo bitatu bigufi, bibanzirizwa akenshi no kubaza umukobwa niba afite inshuti y’umuhungu bakundana. Ubwo ngo ahita akurikizaho kubaza nyamukobwa niba akeka ko uwo Vitaly bavugana yaba ateye neza ku buryo abantu bamukunda.
Ikibazo cya nyuma gisoza byose ngo ni ukubaza umukobwa niba yumva hari impamvu ifatika yababuza gusomana kandi muri ako kanya aho baba bavuganira nyine.
Vitaly aremeza ko ahita abigerageza kandi ngo abigeraho ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Iyi video iragaragaza uko abigeraho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
bit.jewe.nkundanye.ntmukobwa.narabuze.ivyo.nomubaza
ikuzimu hasamiye abantu beshi
iterambere ni ikintu kimwe kumenya imana no kwitandukanya ni ikibi gusa
izo ni inzozi ntibyamuhira rwose agabanye imitwe
d@ guy kubona dame akunda it’ll b hard 4 him
uyu musore afite ikibazo mumutwe nonese uwo mushinga ko utunguka azabaho ate ashake abaganga bamugire inama si no apfuye ubusa
iyo ntankuru irimo;uwo musore yabuze icyo akora;nawe yashinze busness yo gusomana itungukan