Laptop yari irusenye habura gato!

Umugabo n’umugore b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi mike barushinze ariko bataratangira kubyara, umugabo akaba akunze kugira akazi kenshi ku buryo niyo ari mu rugo ku mugoroba aba ari kuri laptop ye yandika. Ibi rero ngo byateraga umugore we umutima mubi hafi kwahukana.

Umunsi umwe umugabo yaratashye avuye ku kazi, ageze mu rugo asuhuza umugore nk’ibisanzwe (akabizu ku itama), maze ajya mu cyumba ariyambura ajya gukaraba, arangije yambara umwenda wabugenewe iyo umuntu amaze gukaraba, ubundi yicara mu ruganiriro afata laptop ye aracana.

Umugore nawe ubwo yari mu turimo, afatikanya n’umukozi gutegura amafunguro ya nimugoroba, arangije araza yicara iruhande rw’umugabo we wasaga n’udahari kubera gutwarwa n’akazi kuri laptop. Umugore arangije gutegura ameza aramuhamagara ngo aze bafungure.

Umugabo aramusubiza ati ba wirira njyewe ndarya nyuma. Umugore arababara ariko ntiyahita abimwereka, afata amafunguro ye arangije agaruka kwicara iruhande rw’umugabo areba televiziyo, hashize akanya gato abwira umugabo ko ananiwe agiye kuryama. Umugabo aramubwira ati ntakibazo jya kwiryamira nanjye ndaje mu kanya.

Hari nko mu ma saa yine z’ijoro, umugore ajya kuryama, umugabo aguma muri salon kugeza nka saa saba, arangije kurya ajya kuryama.
Umugore yari yananiwe gusinzira kubera intimba yari amaranye iminsi.

Umugabo ageze mu mashuka yibwira ko umugore asinziriye, agiye kumva yumva ari maso, ni ko kumubaza ati: Ese ko watinze gusinzira? Umugore ati: Iriya laptop yawe intera umutima mubi!

Ubwo umugabo ntiyahise amenya ikibazo umugore afite, aramubaza ati se kubera iki? Umugore ati wowe gusa menya ko iriya laptop yawe nyanga. Nyuma y’iminota mike umugabo n’agacuho kenshi n’umunaniro w’akazi akorera mu biro no mu rugo aba arasinziriye.

Umugore yaraye rwantambi (atagohetse) burinda bucya. Mu gitondo umugabo arongera aramubaza ati ariko ni ikihe kibazo ufitanye n’iriya laptop? Umugore ntiyamusubiza, umugabo ajya ku kazi nk’ibisanzwe ariko asiga ya laptop mu rugo.

Mbere yo gutaha, umugabo yibutse ko mu rugo hari ikibazo cya laptop n’umugore, maze aca mu iduka ricuruza mudasobwa, agurira umugore we laptop nshyashya.

Ageze mu rugo aramubwira ati cherie, nawe nakuguriye iyawe niba ari cyo kibazo wari ufite. Umugore aramwitegerezaaa, biramushobera, yibaza icyo yakora ngo yumvishe umugabo ikibazo cye ariko biranga.

Ariko igihe umugabo yari ataragera mu rugo nimugoroba umugore yafashe ya laptop ye yari yasize mu rugo ayimenamo amazi kugira ngo ipfe, arongera ayisubiza mu gikapu.

Ubwo igihe cyarageze umugabo arayicana bisanzwe ngo akomeze akazi, umugore abona iratse ntakibazo biramucanga, umugabo nawe ntiyigeze amenya ibyabaye. Umugore yari yayisutsemo amazi make ayisubiza mu gipapu gihagaritse ya mazi akajya ashoka avamo kugeza igihe yumye. Wenda yaje kugira ikibazo nyuma ariko muri ako kanya ntakibazo cyabayeho.

Umugore yari yamaze kurakara cyane, ni ko guhamagara abantu b’inshuti z’urugo rwabo nabo bari bamaze igihe barushinze bafite n’abana, asaba umugabo ko yabatumira bakaza bagasangira nimugoroba ariko umugabo atazi icyo umugore agamije.

Ba bashyitsi baraje baraganira, barasangira, bigeze hagati umugore bimwanga mu nda arahaguruka asaba ijambo maze abwira umugabo mu ijwi ririmo ikiniga ati: “Ahasigaye ugomba guhitamo hagati yanjye n’iriya laptop yawe! Ndambiwe akazi kawe katarangira ku buryo no mu gitanda wagira ngo ntuhari!”

Umugabo biramushobera, abura icyo arenzaho, ba bashyitsi nabo bagwa mu kantu ariko bariyumanganya. Umugore arakomeza ababwira ikibazo cye, n’ukuntu yagerageje kucyumvisha umugabo ariko ntamwumve.

Umugabo w’umushyitsi nawe asaba ijambo abwira mugenzi we ati “rwose ibyo madamu wawe avuga birumvikana. Nta kuntu wajya ku kazi buri munsi mu gitondo wataha nimugoroba aho kugira ngo uze uganire na madamu muhuze urugwiro, ahubwo ukigira kuri laptop! Ubwo se ni ko kubaka urugo?”

Umugabo amaze kumva ibyo umugore we avuze, n’inama mugenzi we amugiriye, nawe afata ijambo nka nyiri urugo, ati: “Mugore mwiza, ngusabye imbabazi, rwose si ukukwanga ndemera amakosa kandi nzikosora. Ahubwo jye sinarinamenye ikibazo cyawe, nibwiraga ko warakajwe n’uko nta laptop nakuguriye!”

Nyuma y’ayo magambo bose basekeye rimwe, na wa mugore asa n’ushize agahinda ariko byo kwihagararaho kuko atumvaga impamvu umuntu w’umugabo atumva ikibazo nka kiriya.

Amahirwe umugabo yasabye imbabazi, yemera ko agiye kurekeraho guha agaciro akazi cyane kuruta urugo rwe, amwizeza ko azajya asiga laptop ye mu kazi kugira ngo itazongera kumutera ibishuko byo gukomeza akazi ari mu rugo.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

iyonkuru yigishije abantu benshi gusa murakoze kuyinyuzaho turabashiye

turayisanganwe jean nepo yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

ndi kwishuri ariko ndumva umugore yari yaharenganiye.
KANDI UMUGABONAWE YARARI MUMAKOSA.

MUHIRE jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

iyi nkuru irashimishije kdi irimo ubutumwa bwabashakanye cyane cyane abagabo kuko batamenya guha care abagore bakigira mu mipira y’i burayi amafilm ndetse n’ibindi bakirengagiza ko abagore babo baba babakeneye

DJ Jamaica yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

kugenda udasoma umuntu wosaza ataco umenye,kuba nsomye iyi nkuru,harivyo nungutse kandi mpamya neza ko hariho ingo nyishi zigiye kwubakwa neza,aho nanje ndimwo.

ciza hamadi from burundi yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Nukuri murakoze cyane......!!
iyinkuru iranshimishije!
iryokosa ndarifite kuburyo ndeba mme nkunva nfite isoni!
nd’umwe mubantu baboneka murugo gake cyane!
so guhera ubu nisubiyeho 99% nisubiyeho!

Bagabo bagenzi banjye mureke tuziteho tuzishakire numwanya uhagije!
cyane ko arinatwe basebayazana mugutangiza umushinga wokuzishinga!

Murakoze.

mugisha yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Nukuri murakoze cyane......!!
iyinkuru iranshimishije!
iryokosa ndarifite kuburyo ndeba mme nkunva nfite isoni!
nd’umwe mubantu baboneka murugo gake cyane!
so guhera ubu nisubiyeho 99% nisubiyeho!

Bagabo bagenzi banjye mureke tuziteho tuzishakire numwanya uhagije!
cyane ko arinatwe basebayazana mugutangiza umushinga wokuzishinga!

Murakoze.

mugisha yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Nanjye ndumugabo nadubatse ariko burya uwo mugabo nawe nawe ntakigenda umuntu utamenya amarenga yumugore aracyasenya kuko umugore ntavuga directement ni indirectement, Tujye tumenya ibyo abakunzi bacu bashaka.

Yves yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

MURAKOZE RWOSE KUDUHUGURA,JYE MFITE AKAZI ,UMUGABO NTAKO AFITE ARIKO NJYA NGERA MURUGO UMUNANIRO WAJYE AKABA ARIWO NSHYIRA IMBERE SI MWITEHO ARIKO MURAMPUGUYE SINZONGERA.MURAKOZE

Ines yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

thanks!Utabaye abantu!Gusa iyontagira laptop ngo mbe mbonye iyi nkuru kandi nyuma y’amasaha ya kazi sinari kumenya amasakosa mfite!Mureke dukore akazi ari ko tugire n’amasaha duharira ingo!

ISONGA yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

kera-habayeho.com

Dona yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Iyi nkuru iranshimishije cyane kuko Lap top n’imipira ya nijoro hari ingo izasenya. Nawe se nta mugabo wajya mu buriri umugore atararyama. N’iyo umugore hari ibyo akirimo gukora, umugabo aritoratoza mpaka umugore amenye icyo ashaka, bakajyana mu buriri.
Ariko kwikunda kw’abagabo, iyo yibereye mu mipira cyangwa mu kazi ke uraryama ntumenye igihe yaziye byaba ari championat ukwezi kugashira utamubonye.
Inkuru nk’iyo ijye ituma "twikebuka" turebe koko agaciro duha urugo.

tayari yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka