Abagabo ngo bashobora kuba ari bo banyirabayazana mu gucura kw’abagore (menopause)

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga bo muri Canada buratangaza ko kuba abagabo bikundira gushaka abagore bakiri bato, ngo ari byo byatumye habaho ugucura kw’abagore (menopause).

Rama Singh wigisha muri McMaster University akaba n’umwe muri abo bahanga bo muri Canada bakoze kuri ubwo bushakashatsi, yagize ati: "Iyo abagore baza gukomeza kugira amahirwe yo kubonana n’abagabo babo igihe cyose, bari gukomeza kugira imbyaro kugeza mu masaziro nk’uko bimeze ku bagabo" .

Rama Singh akomeza avuga ko atemeranya n’abazanye ibyo kuvuga ko abagore bakuze ari "banyogokuru" kuko ari byo byatumye abantu bemera ko umugore ukuze ntakindi aba akimaze usibye kurera abana be bagakura.

Singh we ntiyemera ko amasaziro ari yo atuma umugore ashobora kutongera kubona urubyaro, ahubwo aremeza ko kuba abagabo benshi bakuze bahurira ku kintu kimwe cyo kurambirwa abagore babo bakumva bashaka abakiri bato, ari byo byatumye gucura kw’abagore cyangwa kutongera kugira imbyaro birushaho kugenda byiyongera ku isi.

Mu bushakashatsi bwa Singh, yifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa yerekanye ko amashyushyu y’abagabo mu gushaka abagore bakiri bato, bituma umugore akora imibonano igihe kirekire bityo mu mubiri we hakabamo impinduka zituma atakaza ubushobozi bwo gukomeza gusama.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 13-06-2013 mu kinyamakuru kitwa PLOS Computational Biology ntibuvugwaho rumwe n’abandi bahanga.

Steven Goldstein, umwarimu wigisha ibirebana n’ababyeyi muri kaminuza ya New York University School of Medicine ariko utari mu bakoze ubushakashatsi ragira ati:

"Sinshobora kwemeranya n’ubwo bushakashatsi, kuko hari ibindi binyabuzima bisa n’abantu (inguge n’ingagi) kandi nabyo bihura n’ikibazo cyo gucura (menopause), nubwo icyizere cyo kubaho kuri byo nyuma yo gucura kiba ari gito cyane.”

Steven Goldstein akomeza avuga ko ari nako byari bimeze ku bantu b’ahagana mu myaka ya 1850. Muri iyo myaka ngo wasangaga abagore bacura bageze mu kigero cy’imyaka 46, kandi icyizere cy’ubuzima cyari imyaka 50 gusa nk’uko bimeze ku nguge no ku ngagi.

Goldstein kandi asobanura ko kuba abantu bo muri iki gihe babasha kuramba kurusha abo hambere, byatewe n’uko hagiye havumburwa uburyo bwo gusukura amazi akaba meza kurushaho, no gufata imiti irinda indwara zajyaga zihitana abantu cyane mu bihe bya kera.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka