Mbonigaba Moses ni umugabo ufite imyaka 33, avuga ko yakuriye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko ababyeyi be bari barahunze itotezwaga ryakorerwaga Abanyarwanda na Leta yari iriho mu Rwanda, avuga ko yavuye ahantu hakomeye cyane none akaba amaze kuba umugabo uhamye ufite ibyo yaratira abandi ndetse akaba ari gufasha abandi (…)
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Gatera James, kuri uyu w gatanu tariki ya 08/08/2014, yasuye abakiriya b’ishami ry’iyi banki riri mu karere ka Ruhango, agirana nabo ibiganiro ahanini byibanze ku kunoza imikoranire myiza ku girango buri ruhande rushobore gutera imbere.
Ntategeko riri mu Rwanda ryemerera abantu gukuramo inda nk’uko byasobanuwe n’intumwa ya Rubanda munteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Depite Mporanyi Theobard, mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’abagore bahagarariye abandi kuwa 06/08/2014.
Abagore bo mu karere ka Rulindo barasabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu konererera imbaraga umugoroba w’ababyeyi, kuko uyu mugoroba w’ababyeyi byagaragaye ko ugenda biguru ntege,kandi hari byinshi wagafashije muri gahunda zitandukanye zirebene n’iterambere ry’umuturage.
Ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ryafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 7/8/2014 yaturutse ku batwikaga ibyatsi by’aho bari bamaze guhinga, abaturage babasha kuhazimya hamaze gushya ishyamba riteye ku buso bwa hegitari ebyiri n’igice.
Nyuma y’igihe cy’umwaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rugezi ruri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, rwari rumaze rudakora, ubuyobozi bw’ikigo gishya gishinzwe iterambere ry’ingufu ( Energy Development Corporation Ltd) butangaza ko bitarenze ukwezi kwa 10/2014 ruzaba rwatangiye gukora.
Abaharanizi b’amahoro ku isi (Global Peacebuilders) bari mu nama i Kigali biga uburyo babonera amahoro bimwe mu bihugu bya Afurika biri mu ntambara, basanga imvururu ziri mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika (CAR), zidaterwa n’urwango ruri hagati y’amadini ya gikirisitu na Islam, nk’uko amahanga ari ko abizi.
Nyuma y’uko isosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession) yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero ihagaritse imirimo yayo muri Gicurasi 2014, minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA) yashyizeho igihe cy’amezi atatu ngo ba rwiyemezamirimo bose b’abanyarwanda bagera kuri 20 basabye gukora ubucukuzi (…)
Mu muhango wo gutangiza itorero mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Habiyaremye Petero Celestini yabwiye urubyiruko ko bahawe amahirwe yo kujya mu itorero kugira ngo biyibutse aho igihugu cyivuye n’aho kigana bityo nabo bafatanye n’abandi mu kucyubaka.
Inama y’iminsi ine yahuje impugucye z’u Rwanda na Kongo kuva taliki ya 4/8/2014 mu mujyi wa Goma yagaragaje ko imbago zigabanya u Rwanda na Kongo zashyizweho n’abazungu zari 22 ariko ubu izashoboye kumenyekana ni eshanu mu gihe izindi mbago 17 zitaraboneka kandi aho ziri hakunze kugaragara ibibazo.
Kutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubuyobozi bwa sosiyete yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako karere yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), bikomeje guheza mu gihirahiro imiryango 18 yasenyewe amazu n’ibikorwa by’iyo sosiyete ubu bamwe bakaba bagisembera kuko amazu yabo (…)
Mu ntara y’amajyepfo hatashywe amazu atandatu yubatswe n’ibigo byigisha imyuga byaho, agenewe abarokotse Jenoside batishoboye. Ibi ngo biri muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi y’uko ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bikora ibikorwa by’ingirakamaro ku baturarwanda.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera aremeza ko minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asura ibikorwa bitandukanye by’iterambere byo muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014.
Mu barebye imurika rya bombe atomike zatewe Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani, n’ingaruka zagize ku bari batuye iyo mijyi, aho ririmo kubera kuri stade amahoro guhera kuri uyu wa 06/8/2014, hari abiyemeje kuzaharanira kubaka umuco w’amahoro mu miryango babamo, nk’uko yari yo ntego iryo murika rigamije.
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College/RTC) Ishami rya Gisenyi, Emmanuel Sebuhoro, avuga ko uruhare rw’amadini mu burezi bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda rucyenewe kuko atuma urubyiruko rutarangarira mubibi ahubwo akabigisha gukora ibyiza.
Mu nama ihuje ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa Summit) ibera muri Amerika kuva tariki 04-06/08/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko umugabane wa Afrika ugomba gushyira imbaraga mu iterambere ryawo no gushakira hamwe ibisubizo aho gutega amakiriro ku mfashanyo.
Ikiganiro abagore bari mu myanya itandukanye mu karere ka Ruhango bagiranye n’ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda “FFRP” tariki ya 05/08/2014, bagaragaje ko mu myaka 20 abagore batinyutse bakaba bafite aho bamaze kwigeza, ndetse bakanaharanira kuzamura bagenzi babo bagifite imyumvire ikiri hasi.
Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku Abanyarwanda 99 birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Musanze .
Kuba bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bakitinya ku bikorwa bimwe na bimwe bigamije iterambere no kuba bamwe mu bagabo bumva ko abagore badashoboye ni zimwe mu nzitizi bagihura nazo mu iterambere.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, arakangurira Abanyarwanda kutabaho bategereje gufashwa kugira ngo babeho kuko hari gahunda zitandukanye Leta yashyize zo kubafasha.
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rw’ibohoye, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Ngororero barahiriye kuba aba mbere mu bukungu, guteza imbere akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage byose bigamije kubumbatira amahoro n’ubwisanzure bahawe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko abaturage bo muri ako karere batangiye gusobanukirwa n’akamaro ko gutura mu midugudu ngo kuburyo kuri ubu abamaze gutura mu midugudu babarirwa ku kigero cya 76.4%.
Umuhango wo kwimika abapasitori batatu b’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya mu Rwanda (Eglise de Dieu du nouveau testament au Rwanda) wabereye mu murenge wa Gikundavura tariki 03/08/2014 waranzwe n’ibyishimo byinshi ariko nyuma havuka bombori bombori ishingiye ku miyoborere muri iryo torero.
Aba-ofisiye bakuru ba polisi 28 bo mu bihugu icyenda bari bamaze umwaka biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi ry’i Musanze (National Police College) barangije amasomo yo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2014.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu biganiro ku ipfobya rya Jenoside mu karere u Rwanda ruherereyemo byabereye , umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Bernard Noël Rutikanga, yasobanuye ko ipfobya rya Jenoside yabaye mu Rwanda ryica abayirikotse kabiri.
Abayobozi b’amadini atatu akomeye mu gihugu cya Centre Afrique aribo Abagatolika, Abayisilamu n’Abangilikani baragera mu Rwanda muri iki cyumweru, baje kwitabira inama mpuzamahanga yo kubaka amahoro no kwigira ku masomo u Rwanda n’isi bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inzira y’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Aba local defense 440 basezerewe mu karere ka Muhanga bavuga ko mu myaka icumi bamaze mu mirimo yo gucunga umutekano batabashije kwikorera, bakaba bifuza ko habaho uburyo bwo kubafasha gutangira ubuzima bw’indi mirimo.
Umusaseridoti Mutabazi Fidele, yasezeranye kudashaka no gushyikiriza Ijambo ry’Imana abantu. Uyu murimo akaba yawuherewe muri Paruwasi ya Gihara aturukamo kuri uyu wagatandatu tariki 2/8/2014, abandi basore bane bakaba bahawe umurimo w’ubudiyakoni.
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura, wabereye mu tugari twose tugize akarere ka Kamonyi, abaturage bashimangiye ko gusabana no gusangira ku baturanyi, ari inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Pasitori Nzabonimpa Canisius ayobora itorero rya ADEPR paruwasi ya Rwahi mu karere ka Rusizi, avuga ko nubwo yavukiye mu muryango w’abakene ubu ageze ku rwego rwo kwicarana n’abantu bakomeye avuga igifaransa n’icyongereza nk’abazungu.