Nyabihu: Gusezeranya ingo zitasezeranye mu mategeko byagizwe umuhigo mu kwezi kw’imiyoborere myiza

Mu gihe mu karere ka Nyabihu hakibarizwa imiryango myinshi ibana mu buryo butemewe n’amategeko kuko itasezeranye, gusezeranya iyi miryango byagizwe umuhigo mu mirenge yose igize aka karere muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.

Impamvu hashyizwe ingufu mu gusezeranya iyi miryango ngo ni uko ikunze kubamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku mitungo, ku butaka, iby’izungura n’ibindi kandi kubikemura bikabanza kugorana mu gihe nta masezerano yemewe n’amategeko abashakanye bafite, nk’uko Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abivuga.

Sahunkuye avuga ko bahize gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategeko kugira ngo bakumire ibibazo by'amakimbirane.
Sahunkuye avuga ko bahize gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo bakumire ibibazo by’amakimbirane.

Mudasunikwa Théoneste, utuye mu murenge wa Karago nawe yemeza ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko byakunze kubaho mu karere ka Nyabihu, ariko akaba asanga biterwa n’imyumvire ikiri hasi ku babikora kuko bibamo ingaruka nyinshi ku bashakanye ndetse no ku bana babyarana.

Uyu muturage agira inama bagenzi be ko bakwiye gushakana mu buryo bwemewe kandi n’abashakanye mu buryo butemewe bagashishikarira gusezerana.

Nyirantubure Madalina, umuturage w’umurenge wa Jenda, avuga ko iyo imiryango yashakanye mu buryo butemewe n’amategeko usanga abana cyangwa ba nyina babura uburenganzira ku mitungo, izungura n’ibindi bikabanza kugorana kubibona mu gihe havutse amakimbirane.

Uyu mukecuru asanga gusezerana mu buryo bwemewe ari ingenzi cyane kuko bica amakimbirane nk’ayo kandi ntibiteranye imiryango.

Amakuru atangwa n’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Nyabihu agaragaza ko ibibazo bikunze kwakirwa ari ibijyanye cyane na bene ayo makimbirane ashingiye ku kutumvikana kw’abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, kubafasha kugirana amasezerano y’ubushyingiranwe imbere y’amategeko ikaba ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kuyabikemura.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka