Nyamagabe: Abatuye umurenge wa Gasaka baganirijwe ku miyoborere myiza

Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 7 Ukwakira 2014 basuye abaturage batuye umurenge wa Gasaka mu rwego rw’imiyoborere myiza aho baganiriye n’abaturage uko imibereho myiza, ubukungu ndetse n’umutekano uko byifashe.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni ukwezi abayobozi barushaho kwegera abaturage bakaganirizwa uko mu gihugu byifashe ibyo basabwa kugirango kirusheho gutera imbere, bakanahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite kugirango abayobozi babikemure.

Abaturage baganirijwe ku mutekano na Inspector Vincent Nsabimana aho bibukijwe gukumira ibyaha bitaraba, birinda kunywa ibiyobyabwenge, impanuka, hakorwa amarondo kubera ubujura bukabije, ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Abayobozi b'akarere ka Nyamagabe mu nzego zitandukanye baganira n'abaturage mu murenge wa Gasaka.
Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe mu nzego zitandukanye baganira n’abaturage mu murenge wa Gasaka.

Mu bijyanye n’ubukungu, Madame Immaculee Mukarwego umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamagabe, yibukije abaturage ko gukora ari rwo rufunguzo rw’iterambere.

Yagize ati: “nabasaba kwishyira mu matsinda ya twigire muhinzi, ariho muzakura imbuto nziza, mukahakura mituweli n’ibindi byose mwakwifuza.” Yongeyeho ko bagomba kwibuka gukoresha ifumbire nziza bakajya banatera imbuto zatoranijwe kuko arizo zigira umusaruro mwinshi.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bishimiye uburyo begerwa bagatanga ibibazo byabo bakabona ko bahawe agaciro.

Abaturage b'Umurenge wa Gasaka bitabiriye ibiganiro ku miyoborere myiza ari benshi.
Abaturage b’Umurenge wa Gasaka bitabiriye ibiganiro ku miyoborere myiza ari benshi.

Uwitwa Teresiya Uwurukundo utuye mu Kagari ka Nyabivumu, arishimira ko abayobozi b’akarere babasuye yagize ati: “tuba dufite ibibazo byinshi byananiranye ku mirenge cyangwa se ku tugari byarabananiye kubikemura ariko iyo abayozi baje nk’uku birakemurwa umuntu akumva anyuzwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bwana Philbert Mugisha, mu ijambo nyamukuru yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yibukije abaturage n’abayobozi gufatanya.

Yagize ati: “icyo dushaka, abayobozi bose bari bari aha nabasaba ko abaturage bajya bagira uruhare mu bikorwa byose. Niba ari abagiye guhabwa akazi, niba ari abagiye guhabwa inkunga y’ingoboka tukizera ko bikorwa n’abaturage abemezwa gufashwa bagahitwamo n’abaturage.”

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turifuza ko u Rwanda rwacu rwaba intangarugero mu miyoborere myiza bityo tukaba twishimira ibi biganiro bijyanye no gukangurirra abaturage kwiteza imbere , kwirinda ibyobyabwenge, no kwicungira umutekano

nyangara yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

erega ahubwo si ukubiganirizwa ahubwo nabo babibamo kuko ubuyobozi bwiza imiyoborere myiza niyo babamo kuba barya bakaryama ari aamhoro ibi nibikwireka ubuyobozi bwiza kandi buhora bubafasha kwiteza imbere ariko bubegere kurushaho bubagira inama

sangara yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka