Kigabiro: Hatashywe amazu atandatu yubakiwe Abirukanwe muri Tanzania

Nyuma yuko Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bajyanywe mu turere dutandukanye, aboherejwe mu murenge wa kigabiro mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe amazu atandatu.

Aya mazu yubatswe n’imbaraga z’abaturage binyuze mu miganda maze isakaro ritangwa n’ubuyobozi mu karere ku nkunga ya minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR).

Inzu imwe muri aya mazu bashyikirijwe ifite ibyumba bitatu na salo, igikoni ndetse n’urwiyuhagiriro byose byubatse na sima buri nzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu.

Abatuye Kigabiro bifatanyije mu birori byo gutanga amazu ku birukanwe muri Tanzania.
Abatuye Kigabiro bifatanyije mu birori byo gutanga amazu ku birukanwe muri Tanzania.

Abashyikirijwe amazu kuri uyu wa 09/10/2014 mu byishimo byinshi bavuze ko bashima uburyo Abanyarwanda bagenzi babo babakiriye bakabafasha none ngo bakaba babubakiye n’inzu ziruta izo babagamo aho babaga muri Tanzaniya.

Kamariza Justine umwe mub ahawe inzu avuga ko ashima Perezida Paul Kagame ko yabakoreye ibitangaza kuko bageze mu Rwanda Abanyarwanda bakabakira neza hamwe n’abayobozi bo hasi.

Yagize ati “Mu byukuri njyewe mvuze ibyiza by’u Rwanda bwakwira bugacya kuko Abanyarwanda badukoreye ibintu byiza cyane turashima Perezida wa Republika Paul Kagame. Abanyarwanda batwakiriye neza cyane rwose ubu turatuje turiho neza mu gihugu cyatubyaye turishimye.”

Umwe mu bahawe amazu yemeza ko ayo bubakiwe ari meza kurusha ayo babagamo Tanzania.
Umwe mu bahawe amazu yemeza ko ayo bubakiwe ari meza kurusha ayo babagamo Tanzania.

Muhire Ezila nawe wahawe inzu avuga ko nyuma yo kubona aya mazu bagiye gukora bakiteza imbere hamwe n’abandi Banyarwanda bajya inama n’abandi maze bakomeze kwiteza imbere mu rwababyaye.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana, avuga ko bakiriye imiryango 66 bakayishyira mu mirenge yose igize ako karere. Avuga ko uretse ayo mazu batashye n’ahandi hirya no hino muri aka karere ibikorwa byo kububakira biri kurangira kandi ngo bashima cyane abaturage bagize uruhare mu kubaka aya mazu binyuze mu miganda.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana yemeza ko abatujwe mu karere bose amazu yabo amaze kuzura.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yemeza ko abatujwe mu karere bose amazu yabo amaze kuzura.

Yagize ati “Mu karere kose amazu amaze kuzura abari inyuma ubu bari gukinga. Ni igikorwa dushima cyane abaturage bacu bagize iki gikorwa cy’indashyikirwa, bamwe batanze amafaranga abandi batanga imiganda aya amazu arubakwa. Ubu aba Banyarwanda bamaze guhabwa amasambu mwiyumviye mu buhamya bwabo.”

Hirya no hino mu ntara y’iburasirazuba intego uturere twari dufite byari uko ukwezi kwa cyenda kwagombaga kurangira bamaze kurangiza kubakira aba banyarwanda birukanwe muri Tanzanai mu rwego rwo kubashakira aho ababa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndabashimira ibyiza mutegezaho kandi nizere ko ibyizabirimbere sawa murakoze!

Mfitumukiza valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2014  →  Musubize

Turashima leta y’urwanda ibyiza utugezaho,kandi nukuri bidushimisha

Mfitumukiza valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2014  →  Musubize

iki ni igikorwa kigaragaza ko abanyarwanda twifitemo ibisubizo biruta ibibazo twahuye nabyo.

mutesa yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

umuco wo gukomeza kwishakamo ibisubizo dufasha bagenzi bacu ukomeze uturange

keza yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka