Abantu 153 nibo bamaze gufatwa bakoreshwa icuruzwa ry’abantu mu Rwanda kuva mu 2009

Abantu 153, barimo abajyanwaga gucuruzwa hanze y’u Rwanda n’abinjizwaga mu Rwanda rwihishwa, nibo Polisi y’u Rwanda yatahuye kuva mu 2009. Yabafatiye mu bico bitandukanye bigera kuri 36, ikinini kikaba cyarimo ababore 50 binjijwe muu Rwanda bakuwe muri Pakistani.

Abakuye mu Rwanda abenshi bajya gushyingirwa ku ngufu abandi bagakoreshwa imirimo y’uburetwa ibaviramo kwicwa, nk’uko Tony Kuramba, umuyobozi wungirije w’urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID) yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 8/10/2014.

Aba ni bamwe mu bakobwa Polisi yigeze gufata bashaka kujya mu Bushinwa baciye muri Uganda.
Aba ni bamwe mu bakobwa Polisi yigeze gufata bashaka kujya mu Bushinwa baciye muri Uganda.

Yagize ati “Hari Tanzania, za Zambia ndetse na za Malawi akenshi bajya kubashyingira ku ngufu, hari ibindi bihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa tumaze kumenya ko hariyo abana b’Abanyarwanda, Dubai bariyo ibindi bihugu nka za Malayisia na za Thailand naho dufite amakuru ko ari inzira aho bagana.

“Icyo bajya gukoreshwa hari uburaya, gukoreshwa imirimo y’ingufu, biranashoboka ko hari abicwa bagakurwamo ingingo z’umubiri kuko ibi ni ibintu bizwi mu gucuruza abantu.”

Iki kibazo cyahagurukije inzego kireba ziyobowe n'inteko zikaba ziri gutegura inama yo kwiga uburyo cyaradurwa mu Rwanda.
Iki kibazo cyahagurukije inzego kireba ziyobowe n’inteko zikaba ziri gutegura inama yo kwiga uburyo cyaradurwa mu Rwanda.

Mu bagerageza gukora ibyo byaha byo gucuruza abantu baba ababakura mu Rwanda cyangwa ababajyana hari abagera ku 10 bafashwe bashyikirizwa inkiko, aho babiri muri bob amaze guhamwa n’icyaha bagakatirwa naho abandi bakaba bakiburana.

Abakobwa bo mu Rwanda bakomeje kuvugwaho kugira uruhare muri iri curuzwa ryabo, kuko hari ababikora nk’uburaya. Ariko Minisitiri w’Umuryango, Oda Gasinzigwa, akemeza ko abo bari bakwiye kwirinda ubwo buraya kuko aribwo bukurura ibyo byose.

Ati “Twumve y’uko n’ubwo buraya niyo yaba yigurisha biba ari intangiriro yo gutuma na wa wundi ushobora kumugurisha bimworohera, kuko urwo rubyiruko rwamaze kugera aho rwagiye kwicuruza cyangwa no kuba bakora ubwo buraya tuba dutanze icyuho kuri wa w’undi uri bubashe kumubeshya.”

Abahoze bakora uburaya nabo bakabona batakigezweho baratungwa agatoki kuba ku isonga ryo kurarura abana b’abakobwa cyane cyane abakiri bato. Polisi ikaba yasabwe guhozaho ijisho ariko nayo isaba abaturage gukorana nayo bakajya bayiha amakuru.

Leta yashyizeho itegeko rihana bene ibi byaha ku bantu bakora ubu bucuruzi, ariko ntibikuraho ko hari ingaruka zikomeye uwakorewe icuruzwa ahura nazo kabone niyo yabivamo. Muri byo harimo kuba bagaruka barwaye indwara zibokama, guhahamuka burundu no guhezwa n’ababo.

iyo niyo mpamvu kuri uyu wa Gatanu uza hateganyijwe inama izahuza inzego zose zirebwa n’iki kibazo zirimo inteko ishinga amategeko, Polisi y’igihugu, Minisiteri y’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) n’urwego rushinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire (GMO). Iyi nama izaba iganira ku buryo iki kibazo cyarandurwa burundu mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ko mbona bariya bana bifotoje bishimye nkaho ntacyo bibabwiye?
gucuruza bantu biragatsindwa. mwibuke ibyabaye ku birabura bjyanwaga muri Amerika bapakiye amato nk’ibicuruzwa. 3/4 bapfiraga mu nzira.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

TUGEZE MU BIHE BYA NYUMA NI UKO BIHANURWA BIGAFATWA NTA GACIRO BABIHAYE , IBICURUZWA BIRIHO , NONE ABANTU NI BO BAGEZWEHO KUBA ZA KAMARA , IBIJUMBA ,AMABUYE , PETEROLI ?
IMANA DATA ITUGENDERERE ,UWITEKA UTABARE U RWANDA N AMAHANGA BYUMVE UMUNTU KO ARI ISHUSHO Y ’IMANA NZIMA ,MU IZINA RYA YESU

BELOVED ASSUMPTA yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

ibi bintu polisi nibikurikiranire hafi cyane kuko n’ikibazo gikomeye

gacari yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

aba bantu ni abacinya nkabandi umuntu ucuruza umuntu we aba arenze ni ubunyamaswa nukuvuga ngo ibibi byose aba yarabikoze icyo niryo shyano ryambere yarasigaje , police yacu twizeye nidufashe

karekezi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka