Muhanga: Hategerejwe inzobere ngo urugomero rwa Nyabarongo rutange amashanyarazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kiratangaza ko igipimo cy’amazi cyari gitegerejwe ngo urugomero rwa Nyabarongo rubashe gutanga ingufu z’amashanyarazi cyageze mbere y’igihe cyari giteganyijwe kandi imashini zose ziri mu mwanya wazo, hakaba hategerejwe inzobere zigomba kuza kugira ngo igerageza ritangire gukorwa.

Ibi bivuze ko nta rundi rwitwazo rwo kwimura igihe ntarengwa cyo kuba uru rugomero rwatanze amashanyarazi, aho biteganyijwe ko bitarenze uku kwezi kwa cumi amashanyarazi azaba yabonetse.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi mukuru wa REG avuga ko ikipe y’inzobere igomba kuva mu gihugu cy’ubuhinde igomba kuba yasesekaye ku rugomero bitarenze iki cyumweru zigatangira igerageza ry’ingufu uru rugomero ruteganyijwe gutanga, kandi ngo zimwe muri izi mpuguke zatangiye kugera mu Rwanda.

Hategerejwe inzobere ngo igerageza ritangire gukorwa. aha niho amazi yinjirira ajya mu mashini itanga umuriro.
Hategerejwe inzobere ngo igerageza ritangire gukorwa. aha niho amazi yinjirira ajya mu mashini itanga umuriro.

Uyu muyobozi avuga ko amazi ahari ku gipimo cyifuzwa kigaragara mu mibare 1499, aha urugomero rukaba rushobora gutanga ingufu zingana na megawati 28 amazi aramutse atagabanutse, bivuze ko ashobora kujya no munsi gato, ariko imashini zagenewe kubipima nazo zirahari hasigaye gusa kurekura amazi akinjira mu mashini zabigenewe.

Ese ni ikihe cyizere cy’uko nta zindi mpinduka zishobora kubaho?

Umuyobozi mukuru wa REG avuga ko usibye kuba amashanyarazi ya Nyabarongo akenewe ngo akemure ikibazo cy’ingufu nke kandi abanyarwanda bazikeneye, gukererwa kuzura k’uru rugomero kwabaye intandaro yo gutinda gusana urugomero rwa Ntaruka rusanzwe rutanga megawate 10 hashize umwaka rwangiritse.

Ibi ngo bigomba kuba imwe mu mpamvu yo gushyira ingufu mu kurangiza urugomero rwa Nyabarongo kuko nirwuzura Ntaruka izaba irekeye aho gukoreshwa igatangira kuvugururwa, kimwe na Rusizi ya Kabiri nayo ikeneye gusanwa.

Umuyobozi wa REG avuga ko nta rundi rwitwazo rwatuma Urugomero rwa Nyabarongo rudatangira gutanga amashanyarazi mu gihe cya vuba.
Umuyobozi wa REG avuga ko nta rundi rwitwazo rwatuma Urugomero rwa Nyabarongo rudatangira gutanga amashanyarazi mu gihe cya vuba.

Aya mashanyarazi abonetse ngo yaba akoreshwa mu gihe izi ngomero zombi ziri gusanwa kandi ntihabeho ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kuko aya Nyabarongo azaba ahagije kuziba icyuho cy’izi ngomero zombi, nazo zizongera gutanga ingufu nyuma yo gusimbuza imashini zishaje.

Amasezerano yo kurangiza uru rugomero hagati ya leta z’u Rwanda n’Ubuhinde ateganya amande y’ubukererwe mu gihe rwaba rutuzuriye igihe, ariko ngo ibi bihano bikagenwa bitewe n’uruhande rutayubahirije.

Ubwo itsinda rya komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda ryasuraga uru rugomero kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/10/2014, ryatangaje ko ntacyahindura ingingo z’amasezerano mu gihe atakubahirizwa neza.

Amazi ahagije yatuma amashanyarazi aboneka yaragwiriye.
Amazi ahagije yatuma amashanyarazi aboneka yaragwiriye.

Kuba uru rugomero rwagombaga kuba rwaruzuye mu kwezi kwa kane uyu mwaka rwararengeje igihe, ngo bigaragara ko inyigo zakozwe ari zo zagaragayemo amakosa bigatuma hakenerwa andi mafaranga no gukosora inyigo impande zombi zibyumvikanyeho.

Cyakora ku bwa Senateri Mukankusi Perina uyoboye iri tsinda ry’abasenateri bari kuzenguruka igihugu bareba uburyo bw’ikoreshwa ry’ingufu, avuga ko amasezerano atapfa kwirengegizwa kuko uruhande runaka rushobora kubihomberamo.

Agira ati “gukererwa byatewe n’utubazo tekiniki kandi hari igihe amasezerano ashobora kutagenda neza kubera ko atateguwe neza hakurikijwe ubuhanga bw’abayateguye”.

Uyu muyobozi avuga ko hari igihe impuguke z’u Rwanda zaba zitarabashije gusesengura neza zimwe mu ngingo zari zikubiye mu masezerano.

“Ntabwo narebyemo, ariko iyo utateguye amasezerano neza hari igihe bikugonga, hari n’igihe impuguke tuba dufite zitakurikira impuguke z’abadutanze iterambere ku buryo kuyakurikirana ngo uyajonjore ngo umenye ko hari umutego uzakugarukaho ugasanga rimwe na rimwe bishobora kukugonga”.

Itsinda rya Komisiyo y'imari n'ubukungu muri Sena basuye urugomero ngo barebe aho imirimo igeze.
Itsinda rya Komisiyo y’imari n’ubukungu muri Sena basuye urugomero ngo barebe aho imirimo igeze.

Cyakora ngo biranashoboka ko inyigo yabanje gukorwa ishobora guhinduka bitewe n’uko ugenda ushyira mu bikorwa ibijyanye na tekiniki, urugero akaba ari nk’aho kuri uru rugomero byabaye ngombwa ko nyuma yo kubaka urugomero hongerwaho metero y’ubujyejuru, kandi ko hagaragajwe ingaruka zitari nziza mu gihe bitari gukorwa.

Ibi ngo ni nayo mpamvu ituma komisiyo y’ubukungu ifata ingamba zo kujya kwirebera no gusuzuma ko ibyakozwe byose byaba bifite ishingiro kandi bidahombya Leta.

Aha ku mubare 1499 ni ho amazi amaze kugera kugirango umuriro uboneke.
Aha ku mubare 1499 ni ho amazi amaze kugera kugirango umuriro uboneke.
Amazi yaruzuye biba ngombwa ko bayarekura ngo abe agenda kugirango atarenga urugomero.
Amazi yaruzuye biba ngombwa ko bayarekura ngo abe agenda kugirango atarenga urugomero.
Imirimo y'amasuku ku rugomero ishobora gukomeza na nyuma y'uko rutanga amashanyarazi.
Imirimo y’amasuku ku rugomero ishobora gukomeza na nyuma y’uko rutanga amashanyarazi.
Iyi ni Turbune icamo amazi agakubita amababa yayo ishinzeho icyuma kikaraga kigakaraga imashini ibyara amashanyarazi.
Iyi ni Turbune icamo amazi agakubita amababa yayo ishinzeho icyuma kikaraga kigakaraga imashini ibyara amashanyarazi.
Senateri Mukankusi Perina avuga ko gutinda kuzura k'uru rugomero byatewe n'utubazo tekiniki n'abahanga batanogeje neza inyigo z'umushinga.
Senateri Mukankusi Perina avuga ko gutinda kuzura k’uru rugomero byatewe n’utubazo tekiniki n’abahanga batanogeje neza inyigo z’umushinga.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabona ikibazo cy’amashanyarazi kigiye gukemuka maze u Rwanda rugacanirwa neza maze ikibazo cy’umwijima kikavaho

kenyata yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

bishyirwe mubikorwa umuriro uboneka uhagije rwose kuko burya uri mubikorwa byibanze byihutisha iterambere, kandi byakunze kugaragara ko iyo bigeze mu byingufu ni umuriro bikunze kudidindira byagakwiye kujya byihutishwa,

cyemezo yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka