Rusizi: Imvura idasanzwe yangije amazu n’imyaka y’abaturage

Ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuwa 09/10/2014, mu mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo yo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi yiganjemo inkubi y’umuyaga n’urubura rwinshi maze yangiza inyubako n’imyaka by’abaturage.

Iyi imvura yari irimo urubura n’umuyaga yasize iheruheru Imiryango 35 aho amazu yabo yagiye yangirika ku buryo bukabije, yangiza na hegitari 259 z’imyaka y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, n’imboga.

Ibyumba by'amashuri bitatu byangiritse, ibitabo by'imfashanyigisho n'abana batatu barakomereka byoroheje kuri GS St Esprit Mushaka.
Ibyumba by’amashuri bitatu byangiritse, ibitabo by’imfashanyigisho n’abana batatu barakomereka byoroheje kuri GS St Esprit Mushaka.

Iyi mvura kandi yanasenye ibyumba by’amashuri bitatu ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe roho mutagatifu rwa Mushaka abanyeshuri 3 barakomereka ubwo bageragazaga guhunga ngo bitabagwaho, icyakora bahise bajyanywa ku kigo nderabuzima cya Mushaka ku buryo bahise bavurwa ubu bakaba bakize.

Nyirandashimye na Kankera, abaturage bagezweho n’ibi biza, bavuga ko iyi mvura yari iteye ubwoba kandi akaba aribwo bwa mbere babonye imvura nk’iyo muri iyo mirenge, kuko ubusanzwe ngo bagushaga imvura iringaniye.

Ibisenge by'amazu byagurutse.
Ibisenge by’amazu byagurutse.

Aba baturage bavuga kandi ko bazahura n’ibibazo by’inzara kubera ko imyaka bari batezeyeho amakiriro yangiritse ku buryo ntacyo bazasarura.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nzahaha, Kazungu Aléxis avuga ko abaturage basenyewe bacumbikiwe na bagenzi babo abandi bifashisha amashitingi batijwe n’abagiraneza kugira ngo babone aho kwikinga.

Aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwabatabara bukababonera aho kuba barambitse umusaya kuko abaturanyi babo batakomeza kubacumbikira kandi nta bushobozi bafite bwo kubona uko basana amazu yabo, dore ko abenshi basenyewe ari abatishoboye bari barakuwe muri nyakatsi.

Imiryango yasigaye iheruheru yiganjemo abakuwe muri Nyakatsi batishoboye.
Imiryango yasigaye iheruheru yiganjemo abakuwe muri Nyakatsi batishoboye.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali today yageraga muri iyo mirenge mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2014, ubuyobozi bw’akarere bwari butaragera kuri abo baturage bahuye n’ibiza.

Iyi mvura yaguye iminota itarenga 30 ariko yangiza byinshi gusa kubw’amahirwe Imana yakinze akaboko ntihagira uwo ihitana ukurikije uko yari imeze.

Bamwe mu baturage bifashishije amashitingi kugira ngo babone aho baba bikinze.
Bamwe mu baturage bifashishije amashitingi kugira ngo babone aho baba bikinze.
imyaka y'abaturage yiganjemo Urutoki, ibishyimbo n'imboga byangritse.
imyaka y’abaturage yiganjemo Urutoki, ibishyimbo n’imboga byangritse.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

olalala, niba batari mumanegeka birabaje, ariko niba bari muri babandi bari mumanegeka bakabwirwa ariko nibumve urumva ko baba bizize nubwo nabo bagomba gutabarwa twizereko bihereye kubaturanyi batagezweho niki cyago babatabaye nyuma ubuyobozi bukaza bukemera ibyananiranye

justin yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka