Nyamagabe: Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka birirwa bicaye ku muhanda bategereje imizigo bikorera

Iyo winjiye mu mujyi wa Nyamagabe, ku muhanda wa kaburimbo munsi y’ahahoze isoko rya Nyamagabe, ubona iseta ry’abagabo baba bicaye iburyo n’abagore bicaye ibumoso bwabo kandi ugasanga abenshi muri bo nta suku bafite.

Twifuje kumenya icyo aba basigajwe inyuma n’amateka baba barigukora aha ku muhanda bise kuri 40 badutangariza ko baba baje gushaka amafaranga biciye mu bwikorezi bw’imitwaro itandukanye y’abaturage.

Abagore usanga ahanini bikorera umucanga bagenda bayora hirya no hino mu mihanda iba yarazanywe n’isuri cyangwa se yarahageze mu bundi buryo n’indi mizigo itaremereye ndetse bamwe muri bo bahetse abana, mu gihe abagabo bikorera imizigo iremeye.

N’ubwo baba bahicaye ari benshi, ntabwo bibumbiye muri koperative ahubwo buri wese akora ku giti cye. Umwe muri bo waganiriye na Kigali today avuga ko bahisemo gukora buri wese ku giti cye kuko basanga aribwo binjiza amafaranga menshi.

Emmanuel Mpazimpaka yagize ati “impamvu twahisemo ibyo kwikorera ku giti cyacu ni uko harimo abantu benshi usanga bapinga ibya koperative kandi natwe tukareba tugasanga umuntu akoze ku giti cy’iwe hari umushahara mwinshi yinjiza”.

Abagabo n'abagore baba bicaye aha bise kuri 40 bategereje ibiraka byo kwikorera imizigo inyuranye.
Abagabo n’abagore baba bicaye aha bise kuri 40 bategereje ibiraka byo kwikorera imizigo inyuranye.

Akomeza avuga ko iyo habayeho kwibumbira hamwe usanga ababakuriye banyereza imwe mu misanzu abanyamuryango ntibazayiboneho.

Ati “muri koperative niba ukoze akazi nk’aka ugakorera amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa bitanu hari umugabane ukenera gushyiramo, abakuru muri koperative nibo bashaka uburyo bayisenya ugasanga baraturiye”.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka umujyi wa Nyamagabe uherereyemo, Jean Bayiringire atangaza ko aba basigajwe inyuma n’amateka bagiye bafashwa muri gahunda zinyuranye z’iterambere kugira ngo bajye bareka kwirirwa bicaye ku muhanda ariko ntibabura kuhaza.

Yagize ati “twabahaye ibibunganira birimo amatungo maremare inka zitanga umukamo, hanyuma tukabafasha kubona imiti yazo, tubaha imirima yo guhingamo ubwatsi ikindi twabashakiye imishinga y’ububumbyi bw’amavaze n’ibindi bikoresho bikoze ku buryo bwa kijyambere”.

Haracyari ikibazo kuko bataguma iwabo ngo babyaze umusaruro ubwo bufasha bahawe ahubwo bagahitamo kujya kwihagararira ku muhanda bategereje ibiraka byo kwikorera imizigo, umurenge ukaba uteganya guhangana n’iki kibazo umunsi ku wundi hahindurwa imyumvure yabo, bakigishwa kwita ku matungo bahawe azabaha umusaruro urambye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka