Abana basaga 1.230 ntibanditse mu gitabo cy’irangamimerere

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana basaga 1230 batandikishijwe n’ababyeyi babo mu gitabo cy’irangamimerere, kuko ari imbogamizi kw’iterambere ry’akarere.

Kuba aba bana batanditse ngo n’ikibazo, kuko iyo hakorwa igenamigambi batabarwa bikiyongeraho ko hari uburenganzira bwinshi bashobora kuvutswa imbere y’amategeko kubera ko batazwi.

Komisiyo y'imiyoborere myiza y'inama njyanama y'akarere ka Gakenke yagaragaje ko hari ikibazo cy'abana basaga 1230 batanditse mugitabo cy'irangamimerere.
Komisiyo y’imiyoborere myiza y’inama njyanama y’akarere ka Gakenke yagaragaje ko hari ikibazo cy’abana basaga 1230 batanditse mugitabo cy’irangamimerere.

Byagaragajwe na komisiyo y’imiyoborere myiza y’inama njyanama kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, ubwo Inama Njyanama y’akarere yahuraga iganira ku ngingo zitandukanye.

Umuyobozi wa komisiyo y’imiyoborere myiza ya njyanama Ntarimusuba Teogene, yavuze ko bifuza ko abo bana bamenyekana ubundi bagakorerwa ubuvugizi.

Yagize ati “Iyo batanditse ubwo burenganzi ntabwo baba bafite ahubwo icyo twifuza nuko abo bana bose batanditswe bakorerwa ibarura.

Noneho ibarurwa ryamara gukorwa tukamenya umubare wabo bagakorerwa ubuvugizi, kugira ngo byibuze ya minsi 15 igenwa n’itegeko ibe yakwongerwa ariko nabo bagire uburenganzira nk’ubwandi Banyarwanda.”

Komisiyo y’inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke ishinzwe imiyoborere myiza, ivuga ko nubwo ariyo mibare babashije kubona bishoboka ko irenga, basaba ubuyobozi bw’akarere gukora ibarura kugirango hamenyekane umubare nyawo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko basabye abayobozi b’imidugudu gukora urutonde rw’abana batanditse, kuko umuntu utanditse mu gitabo cy’irangamimerere n’igihugu cyiba kitamuteganyiriza mw’igenamigambi.

Ati “Niba yivuza ubwo ni ukuvuga ko ari abandi baturage aba yabangamiye, niba twubaka amashuri tuvuga tuti dufite abana aba naba muri gahunda yacu y’ibikorwa mw’igenamigambi biba byapfu n’izindi gahunda tuvuga zigera ku baturage igihugu, ntabwo kiba cyabakoreye igenamigambi urumva n’ikibazo gikomeye.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nyuma yo gukora urutonde rwabo bazakorerwa ubuvugizi kugirango abo babona bafite amikoro make babe bakwandikwa, kuko itegeko rivuga ko nyuma y’iminsi 15 umwana avutse bidashoboka ko yandikwa ababyeyi batabanje kujya mu rukiko kumuburanira kugira ngo yandikwe.

Impamvu zituma ababyeyi batandikisha abana harimo ko iyo barengeje iminsi igenwa n’itegeko bazitirwa n’amagarama, mu gihe bagiye kuburanira umwana kugira ngo yandikwe.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byaba byiza uturere dushyize mu mihigo ya buri mwaka servise zirangamimerere kandi zikagenerwa bugdet,ndetse numukozi ufite irangamimerere mu nshingano ze dukunze kwita etat civil akagabanyirizwa inshingano kuko akazi kenshi agira gatuma adakurikirana neza ibijyanye nirangamimerere

songambere yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ese ibyoko aribyo muntara ubwo mumugi wa kigali bimeze gute? najye 25000frw sinayatanga.nimenshi

Alias Kakana yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

NI BYIZA KUBA ABAYOBOZI B’IMIDUGUDU BAGIYE GUKORA URUTONDE KU BANA BATANDITSE,IKIBAZO KIZOROHERA AKARERE GUKORA UBUVUGIZI

NIYIGENA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

NIBYIZA KO UBWO BUVUGIZI BWAKORWA ARIKO N’ABATURAGE BAGASHISHIKARIZWA KWANDIKISHA ABANA KU GIHE. GUSA ABASHINZWE IRANGAMIMERERE NABO BABIGIRAMO URUHARE, AHO NUGIYE KUMWANDIKISHA AKEREREWE BAMUKANGISHA AMMANDE AKISUBIRIRAYO. SINO MURI AKO KARERE GUSA, BIRI HOSE MU GIHUGU KANDI N’ IYO MINSI NTARENGWA NTIZWI.

inosa yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka