Abanyeshuri bane mu bakubishwe bimuriwe i Kabgayi

Abanyeshuri bane bakubiswe n’umuyobozi wabo, bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo, byabaye ngombwa ko bimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Umwanzuro wo kwimura aba banyeshuri bigaga muri Lycee de Ruhango, wafashwe nyuma y’aho umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Nsengiyumva Albert, akoreye uruzinduko kuri iki kigo tariki kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015.

Abana bane barimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Abana bane barimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.

Nyuma yo guhura n’ubuyobozi bw’iri shuri ndetse n’abanyeshuri, Minisitiri Nsengiyumva aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Nakurikiranye iby’abana bane bakiri mu kigo nderabuzima cya hano mu Ruhango, nsanga batameze neza, dufata umwanzuro wuko bimurirwa ku bitaro bya Kabgayi.”

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko, aganira n’izindi nzego, basanze aba bana bane bari basigaye mu bitaro, ikigo nderabuzima nta bushobozi buhagijwe bwo kubitaho gifite, ari yo mpamvu hafashwe uyu mwanzuro.

Yemeza ko abana bakubiswe n’ubashinzwe Hakizimana Dieudone, bagomba kwitabwaho bakavurwa vuba kugirango bagaruke mu masomo yabo.

Umunyamabanga wa Leta yasabye ko abana bane bavanwa mu kigo nderabuzima.
Umunyamabanga wa Leta yasabye ko abana bane bavanwa mu kigo nderabuzima.

Rwemayire Pierre Claver Rekeraho, avuga ko aba bana bagomba kwimurirwa ku bitaro bya Kabgayi, harimo umwe bagenzi bakandagiye bahunga kandi asanzwe arwara impyiko, undi ari uwakomeretse ku mavi, uwakomeretse ku munwa ndetse n’umugongo.

Aba banyeshuri bakubiswe tariki kuwa kane tariki 8 Ukwakira 2015, n’umuyobozi wabo ushinzwe imyitwarire.

Mu bana 20 bari bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kibingo, 16 baraye bagarutse abandi bane barahaguma kuko ubuzima bwabo butari bumeze neza, bisaba ko bagomba kujyanwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubanyuza mu cyuma kugira ngo barebe neza uko ubuzima bwabo bumeze.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

yamwe ibyabaye koko byari umupango,aho abana bamwe bishimwe bavuga ko uwari warababujije amahoro bamwikijije none, ngo ubu bazajya bakora icyo bashaka bakajya aho bashaka, term ngo amago yabaye amago niyo ntero, gusa uyu mupref yitangiranga akazi ,twe duturanye n’ikigo nitwe tubizi, ibi ntibivugako niba yarakosheje atagomba guhanwa ngo akurikiranwe.

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

muraho njye nakurikiranye amakuru yose imvo n’imvano,hari agaco k’abanyeshuri kashakaga gukubita uyu muyobozi,aba banyeshuri bapanga kumukubita,ku munsi w’urugendo shuri bisigarira muri dortoire uyu dieudonne agerayo yoherejwe na directeur, akihagera ababaza impamvu bataza umwe muri bo ashaka gukinga urugi,abandi bavuza induru kuko byari byateguwe,nibwo bamwe basohotse birukanka baragwirirana,uyu dieudone yemera ko yakubise umwana umwe wari wakinze urugi ashaka gusohoka ngo agende,nyirabayazana w’ibyabaye byose naba banyeshuri, mujyd mukoma urusyo mukome n’ingasire. Muvara Nawe Ujye Uyava Imuzi

Kigingi yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

yemwe ahi narahize ibyaho namateka, ngaho iterabwoba,inkoni yo in iturufu yabo ese no mmubashyire mwitorero Wenda ryabagorora jye dieudonne yigeze kumpamagara mubiro saa tanu zijoro ambwirako ikipe nkina nayo ntayizi,ikibuga nkuniramo ntarakimenya bukeye ashaka kunkubita ariko umugambi uramupfubana none mugire icyo mukora nk’igihugu AERG yo ntajambo igira hariya.

lea yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ESE murimwe uwakubiswe cg uwirukanwe akunva arahanwe bimuhaye isomo ninde?harinterahamwe zabarimu zizagukomereza umwugawazo kubana ngozirarera,babyeyi mukurikirane imirere yizonyamanswa kuko harabana baha hohotererwa. Uwanyeteka nkigi Padili cyajyaga kidukubita muntoki NGO kirikuduhana.

manyver yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Tureke kuba ba byacitse niba ikigo kirimo abanyeshuri 1500 guhana abana bane Nikibazo? twe batwirukanaga turi nka 30 Burundu tugashaka uwadukubita ngo tugume mukigo tukamubura’ ikindi kuri Eric nazaza yandika inkuru ajye ayiva imuzi koko ntakiri muriyi nkuru

francois yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

BIRABAJE INKONI IVUNA IGUFA NTIVURA INGESO ABAYOBOZI B’IKIGO NABO BAHANWE KUKO NTACYO BAYOBORA.

ALBERT yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

none se ko aba bana batatubwiye icyo bazize?

samuel yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Iyongirwa Mugabo Sumuntu Ninyamaswa, Bamukure Mubantu, Ntasoni! Gukubita Abana Boshye Ibisimba Rwose Tuzanezezwa Nokumva Yakaniwe Urumukwiye, Nahubundi Kwaba Arukorora Isiha.

Mutoni yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

iyo ngirwa murezi ikanirwe uruyikwiye

paterne yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ntibyumvikana. Uyu see nimuntuki ukubi the a abana akoresheje insinga ubwo arikwitemberera. Niba adafite ikibazo cyo mu mutwe afite ubugome burenze. Abashinjacyaha n’inkiko mutubwire vuba icyomwamugeneye. Umurezi wica about area se ? Ahaa.

schadrack yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

nabo bana si shyashya, ese ubundi kuki bo batakurikije amategeko agenga ikigo ngo babyuke kare? ahaa.....
ntawashyigikira uwo murezi, ariko n’abana nabo ni abanyamafuti. uretse ko na Mineduc Abana bubu muri rusange yabarutishije abarezi babo. nta mwarimu ukivuga Ku mwana. babaye back mudahanwa. nzaba ndeba uburezi bwo muri iki gihe da.

bertrand yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Pore Sana Ku Banyeshuli Bakubiswe. But Be Carefully To Thier Leaders.

Mugabire Philemon yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka