Abamamyi b’amata bafatiwe ingamba

Inama yabereye ku karere ka Rulindo yahuje abafatanyabikorwa mu bworozi bw’inka z’amata n’ubucuruzi bw’ibiyakomokaho, abavuzi b’amatungo n’umushinga Land O Lakes.

Uyu mushinga wa Land O Lakes ufasha aborozi, amakoperative n’abacuruzi b’amata kubona ibyangombwa bibafasha harimo ibicuba, ibikoresho bipima ubuziranenge bw’amata n’ibindi.

Aha basobanurirwaga uko bakwirinda abamamyi
Aha basobanurirwaga uko bakwirinda abamamyi

Ntazinda Eugene ni umuyobozi w’ihuriro rihuza abacuruzi b’amata n’ibiyakomokaho mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko amata agomba kujyanwa gusa ku makusanyirizo akaba ari ho acururizwa kugira ngo habungabungwe ubuziranenge bwayo ndetse n’inyungu z’umworozi, kuko byagaragaye ko hari ba rwiyemezamirimo cyangwa abaturage ubwabo bambura aborozi bitwaje ko nta masezerano bafitanye y’ubuguzi rimwe na rimwe bakababwira ko amata yose cyangwa litiro runaka babahaye zapfuye kandi wenda akenshi banababeshya kugira ngo batabishyura.

Yakomeje yibutsa abari aho ko amakoperative akora neza yakize kuko inka ari uruganda, ko nta kintu cyayo na kimwe kiyikomokaho gipfa ubusa uherereye ku mase yayo.

Bamwe mu bacuruzi b'amata
Bamwe mu bacuruzi b’amata

Umucuruzi w’amata Kageruka EmmannueL wo mu karere ka Rubavu nawe witabiriye inama agura amata ku ikusanyirizo akoramo za foromaje, avuga ko mu gihugu hari amata menshi ariko bahura n’imbogamizi z’amakoperative adakora neza ngo ahorane amata ahagije, ntabone ayo akeneye kuko abaturage batayajyana ku makusanyirizo aho bafite ibikoresho bipima amata, noneho ayo basanze yapfuye cyangwa bayashyizemo amazi agashyirwa ku ruhande, hakamenyekana ba nyirayo.

Mu mabwiriza n’imyanzuro bihaye nk’ihuriro bemeje ko aborozi bose bagomba kugemura amata ku makusanyirizo, bakayatwara mu bicuba, bakambara umwenda wabugenewe ubaranga, bafite icyemezo cy’aho bagemura amata, bagahemberwa muri Sacco kugira ngo bajye babashe kwizigamira.

Umuyobozi w’ihuriro rihuza, abacuruzi b’amata n’ibiyakomokaho mu ntara y’Amajyaruguru yarangije asaba abo bireba bose gukangurira abamanyi n’aborozi gukurikiza amabwiriza, kandi ubuyobozi guhera mu nzego z’ibanze, Akarere na Polisi kubafasha gushyira imbaraga mu bucuruzi bw’amata y’inka babafasha kugenzura no guhana Umumanyi wese uzacuruza amata binyuranyije n’amategeko mashya iryo huriro ryemeje.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abamamyi niki?

allen yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

uyu mushinga o lakes waje ukenewe kuko amata usanga hari abayafata nabi ntibamenye kuyafata neza

alexandre yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

amata harabayashiramo amafu na mazi kugirango bunguke

alida yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

amata yo kwigare abanyonzi bongeramo amazi

hubert yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka