Kubura ingurane bituma hari abadatura ku mudugudu

Abaturage bataka kutagira amikoro yo kugura ikibanza ku mudugudu kandi na gahunda yo kugurana ubutaka ntiyitabirwa kubera ko ibiciro by’ubutaka bitandukanye.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamiyaga bahamya ko gahunda yo gutura ku mudugudu ari nziza kuko ituma abawutuye bagira amahirwe yo kugerwaho n’ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda ku buryo bworoshye.

Gutura ku midugudu byorohereza Leta kugeza ibikorwa remezo ku baturage.
Gutura ku midugudu byorohereza Leta kugeza ibikorwa remezo ku baturage.

Ariko na none bagaragaza imbogamizi z’amikoro make ku bagituye hafi y’ibishanga no mu manegeka, bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwigurira ikibanza ku mudugudu.

Sindikubwabo Aphrodice utuye mu Kagari ka Bibungo, ati “Hari abantu bashaje n’abakennye batuye hafi y’ibishanga, abo kubona amafaranga yo kugura umudugudu ntibyaborohera .”

Mu rwego rwo korohereza abantu bose kugira amahirwe yo gutura ku mudugudu, Leta yari yasabye abaturage gufashanya , abatuye ku mudugudu bagaha ingurane y’ubutaka abatahatuye ; ariko ibi na byo ntibyakunze kuko ubutaka bugira agaciro bitewe n’aho buri cyangwa se n’umusaruro butanga.

Rwanyange Jakson, wo mu Kagari ka Mukinga, asobanura ko ubutaka bwo ku mudugudu buhenda kuko bwegereye ibikorwa remezo, ababufite bakaba batabutanga badahawe amafaranga. Kandi ngo “birashoboka ko n’abafite imirima yo guhinga iyo batanze ingurane, bahitamo gutanga ubutaka bwagundutse”.

Bamwe mu baturage ngo babuze ubushobozi bwo kwimukira mu midugudu kuko ngo badashobora no kwigurira ikibanza.
Bamwe mu baturage ngo babuze ubushobozi bwo kwimukira mu midugudu kuko ngo badashobora no kwigurira ikibanza.

Muri iki gihe abubaka inzu nshya bitabira gutura ku midugudu no mu mijyi kuko ari ho honyine hatangirwa ibyangombwa, ariko haracyagaragara amazu yubatswe kera ari ahadateganyijwe guturwa.

Musengarurema Cyriaque, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imiturire, ahamya ko mu batuye aya mazu harimo abadafite ubushobozi, ngo buri mwaka hari imiryango ubuyobozi bufasha kwimuka ariko ingengo y’imari ikoreshwa ikaba ari nke ugereranyije n’ababikeneye.

Ngo uyu mwaka akarere kazimura imiryango 43 bigaragara ko itishoboye kandi ituye ahantu habi. Aba bakaba bazafashwa kubona isakaro ndetse ngo na bamwe mu batazabasha kwigurira ikibanza ku mudugudu bakazafasha n’akarere kukibona.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turakennye abaturage erega kubona agafaranga biragoye ngo natwe tujye kumudugudu

ada yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

leta nidufashe tujye kuba mu midugudu natwe kuko niho hari ibikorwa remezo

simbankabo yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka