Abahinga mu Rukore babangamiwe n’urugomo bakorerwa n’abashumba

Abahinga mu Rukore ho mu kagari ka Kahi ko mu murenge wa Gahini i Kayonza ngo barammbiwe urugomo bakorerwa n’abashumba.

Agace batuyemo kahoze kometse kuri Pariki y’Akagera nyuma baza kugatuzwamo, bamwe bakaba bahakorera ibikorwa by’ubuhinzi abandi bakahakorera ubworozi.

Ndahiriwe yemeza ko urugomo rwo mu rukore abaturage badafite ubushobozi bwo kuruhagarika.
Ndahiriwe yemeza ko urugomo rwo mu rukore abaturage badafite ubushobozi bwo kuruhagarika.

Abahafite ibikorwa by’ubuhinzi bavuga ko abashumba baragirira aborozi bakunze kuboneshereza, ubajije impamvu bamwoneshereje agakubitwa, nk’uko Hategekimana Hassan abivuga.

Bavuga ko ubuyobozi bwari bwabahaye amabwiriza avuga ko uwonesherejwe afata inka zamwoneye, akazigeza ku buyobozi na bwo bukamufasha gukurikirana indishyi z’ibyo bamwoneshereje.

Abatuye i Gahini bemeza ko urugomo rubera mu Rukore ruterwa n'abashumba baragirira abafite inzuri muri ako gace.
Abatuye i Gahini bemeza ko urugomo rubera mu Rukore ruterwa n’abashumba baragirira abafite inzuri muri ako gace.

Gusa iyo babikoze barakubitwa kandi ugeze ku buyobozi atajyanye inka zamwoneye ntibagire icyo bamufasha nk’uko Tuyisenge Damiyani abyemeza.

Ati “Baravuga ngo inka zaboneshereje muzishorere muzizane, washaka kuzifata ugakubitwa, kandi iyo ugeze ku buyobozi utazanye inka wanakubiswe barakubwira ngo genda mujye kumvikana.”

Mu mezi abiri ashize ubwo twakurikiranaga iby’iyi nkuru uwari umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Murangira Saveri yari yatwemereye ko icyo kibazo kiriho koko.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza avuga ko hashyizweho itsinda rihuriyemo abashumba ngo bagenzurane imyitwarire.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko hashyizweho itsinda rihuriyemo abashumba ngo bagenzurane imyitwarire.

Ariko avuga ko cyari mu nzira zo gukemuka kuko bari bagifatiye inngamba zirimo gusaba aborozi kuzitira inzuri za bo, n’abahinzi bakazitira amasambu ya bo. Gusa nta kigeze gikorwa ngo urwo rugomo rucike, nk’uko Ndahiriwe Epimaque abivuga.

Ati “wapi nta kintu cyakozwe. Twebwe abaturage nta bushobozi dufite bwo guhagarika urwo rugomo, ubuyobozi bukwiye gushaka uko rwahosha icyo kibazo kuko kimaze igihe rwose.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, nawe ibyo yavuze bisa n’aho ntaho bitaniye n’ibya Murangira yari yatangaje kuri iki kibazo.

Ati “Urugomo rimwe na rimwe rukorwa n’abashumba, ubu twashyizeho ikintu kimeze nk’itsinda rihuriweho n’abakora mu nzuri kugira ngo ubwabo bagenzurane imyitwarire. Turebe babandi bazima bashyireho komite ya bo noneho abe ari bo bazajya bagenzurana.”

Abaturage barasabwa kwirinda urugomo n’uwarukorewe akihutira kubibwira ubuyobozi.

Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kayonza zirizeza abatuye mu Rukore ko ziri kuvuguta umuti w’icyo kibazo, ku buryo ngo kizaba cyakemuutse mu gihe cya vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka