MHC na SFH basabye itangazamakuru kuvuga ku buzima

Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC) n’Umuryango SFH, basabye abanyamakuru none tariki 06/10/2015, kutibanda kuri politiki gusa, bakavuga n’ibindi birimo n’ubuzima.

Abaturage ngo baracyabura amakuru menshi ku bijyanye n’ubuzima, nk’uko umuryango Society for Family Health(SFH)wita ku buzima, hamwe na MHC babibwiye abanyamakuru.

Abanyamakuru basabwa gucukumbura ku byangombwa mu kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA n'izindi ndwawa hamwe no kwita ku isuku n'isukura bikoreshwa n'abaturage.
Abanyamakuru basabwa gucukumbura ku byangombwa mu kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA n’izindi ndwawa hamwe no kwita ku isuku n’isukura bikoreshwa n’abaturage.

SFH yatanze urugero rw’aho abacuruzi b’udukingirizo ngo batajya badushyira ahagaragara mu maduka, byakubitiraho n’uko abaturage batinya gusaba utwo dukingirizo, bigatuma abantu barushaho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ntaganira Cyrus ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri SFH yagize ati "Ibura ry’udukingirizo rishobora guterwa n’uko abaducuruza batadushyira ahagaragara".

Ibi ngo byagakwiriye guha abanyamakuru gucukumbura inkuru nk’izi zirebana n’ubuzima, nk’uko Umuyobozi wa SFH, Manasseh Gihana Wandera, yabisabye abanyamakuru mu mahugurwa uyu muryango wabageneye kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati"Hari ikigero cy’imyumvire abaturage batarageraho mu bijyanye no kuboneza urubyaro, kwirinda icyorezo cya SIDA, malariya n’izindi ndwara, tukaba dusaba itangazamakuru gucukumbura inkuru zijyanye n’ubuzima".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, na we yashimangiye ko abona itangazamakuru rikwiriye kuva muri politiki, rikavuga no ku buzima.

Abanyamakuru na bo barasaba koroherezwa kubona amakuru ajyanye n'ubuzima.
Abanyamakuru na bo barasaba koroherezwa kubona amakuru ajyanye n’ubuzima.

Ku rundi ruhande, abanyamakuru bavuze ko hakiri aho inzego z’ubuzima zitaborohereza kubona amakuru, ngo zitwaje ingingo z’itegeko ribasaba kugirira ibanga umurwayi.

Umuryango Society for Family Health uravuga ko n’ubwo wageze ku ntego yawo muri uyu mwaka, yo gutanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 16, ngo hakiri benshi badukeneye.

Uyu muryango uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ukora ubukangurambaga ukanatanga ibyangombwa byo kwita ku buzima n’ isuku n’isukura; wumvikanye na Leta y’u Rwanda uburyo bwo korohereza abaturage kwirinda kubyara indahekana, SIDA, Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umunyarwanda no kugura agakingirizo biramugora kuko abasa nkuwihishe ngo none umubwire kugakoresha aringaniza imbyaro reka da

vedaste yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

udukingirizo nidukwirakwire hose maze turinganize imbyaro

bright yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

mu byukuri hari abanyarwanda benshi batazi ibyo kuringaniza imbyaro kuko ejo bundi hari uwo niyumviye avuga ko atazi igihe abana bazamushiriramo munda mugihe yaramaze kubyara umwana wa 6 atwite uwa karindwi,ibi rero ni ikibazo gikomeye cyane kugirango abanyarwanda babashe kuringaniza imbyaro .

albert yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka