Dasso zambitswe amapeti zisabwa gukomeza kunoza imikorere

Urwego rwunganira mu by’umutekano mu karere ka Rutsiro (DASSO) rwasabwe kurushaho kunoza, nyuma yo kwambikwa amapeti.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwabambitse amapeti kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, bwabashimiye uko bitwaye mu mwaka bamaranye bakorana ariko bongera kwibutswa ko bagomba guharanira kurushaho kunoza Serivisi baha abaturage.

Bambitse amapeti atandukanye bashimirwa ubwoitange bagaragaje mu gihe bamaze bunganira mu by'umutekano mu karere.
Bambitse amapeti atandukanye bashimirwa ubwoitange bagaragaje mu gihe bamaze bunganira mu by’umutekano mu karere.

Umuyobozi w’akarere Byukusenge Gaspard yagize ati “Icyo tubashimira mu mwaka bamaze ni uko bagize uruhare mu kubumbatira umutekano,kugabanya ibyaha no gushishikariza abaturage gahunda za Leta badahutajwe ariko turabasaba kurushaho kunoza akazi kabo.”

Dasso zambitswe amapeti zayishimiye kandi ngo aya mapeti bambitswe azabatera imbaraga mu kazi, nk’uko umuhuzabikorwa wazo wambitswe DCO Emmanuel Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Nk’uko twakoze umwaka ushize turi mu turere ,ubu tumaze umwaka turi mu turere twagerageje kwitwara neza ariko ndizera ko aya mapeti twahawe azadutera imbaraga ku buryo tuzakomeza umurego kugira ngo tutazateshuka ku nshingano zacu.”

Ngo kubera ko babanye n'abaturage neza banaremeye utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ngo kubera ko babanye n’abaturage neza banaremeye utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Imbogamizi ngo bahuye nazo mu kazi kabo ngo ni nk’imigendekere igoranye bitewe n’imiterere y’akarere no kuba batarafatwa nk’abandi bakozi, mu buryo bwo koroherezwa ingendo no guhabwa amafaranga y’ubutumwa mu kazi umuyobozi w’akarere yabijeje ko bizakemuka vuba.

Uretse Dasso umwe wirukanywe kubera yakekwagaho ibyaha n’undi woherejwe kwiga kaminuza muri 58 bakorera muri aka karere, abambitswe amapeti ni 21 barimo abakobwa3akaba yaratanzwe hakurikijwe ubushobozi bwabo mu kazi ndetse na disipurini bakazongera nyuma y’imyaka itatu.

Ubwo bahabwaga amapeti bagaragaje ko ngo banakoranye neza n’abaturage akaba ari muri urwo rwego banaremeye inyana ifite agaciro k’ibihumbi 230 umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko rero mutubwire namagarade yabo
uko akurikirana ahera kurihe akagarukir
a kurihe.murakoze.

gisingeri yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

birashimishije bajye bitwara neza arikose aya mapeti afite agaciro nka yagisirikare?kukibisa?

mutesi yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ni byiza pe, ariko ku bwanjye hari hakwiriye ibara ry’amapeti ritandukanye n’ irya gisirikare.

Zaza yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka