Hatangijwe kwifashisha amakarita y’utugari agaragaza imikoreshereze y’ubutaka

Mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 9 Ukwakira 2015, hatangirijwe gahunda yo kwifashisha amakarita y’utugari mu kugaragaza icyo ubutaka bwagenewe gukorerwaho.

Atangiza iki gikorwa, Minisitiri w’umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko kizakomereza no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Minisitiri w'umutungo kamere yasize atanze amakarita y'utugari tumwe na tumwe two mu Karere ka Huye.
Minisitiri w’umutungo kamere yasize atanze amakarita y’utugari tumwe na tumwe two mu Karere ka Huye.

Yabwiye abayobozi bari bitabiriye uwo muhango ko ayo makarita agomba gukurikizwa nta gihinduweho, keretse bikozwe n’urwego rwayemeje.

Yagize ati “Niba igishushanyombonera cyemezwa n’inama njyanama y’akarere, ntabwo ari nyobozi, cyangwa se umwe mu bagize nyobozi cyangwa se na none umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ushobora kugira icyo ahinduraho uko abyumva.

Itegeko rigomba kubahirizwa kugira ngo ubutaka bukoreshwe icyo bwateganyirijwe. Niba hakenewe no kugira igihinduka, binyure mu nzego zibifitiye ububasha.”

Minisitiri Biruta yanaboneyeho kwibutsa abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi ko bukwiye kubyazwa umusaruro. Ati “Ntibikwiye ko dukomeza kubona ubutaka budahingwa kandi ari cyo bwagenewe.”

Abayobozi bitegereza ikarita y'akagari ka Butare ko mu Murenge wa Ngoma ari na ho hatangirije ikwirakwizwa ry'amakarita y'utugari agaragaza uko ubutaka bugomba kwifashishwa.
Abayobozi bitegereza ikarita y’akagari ka Butare ko mu Murenge wa Ngoma ari na ho hatangirije ikwirakwizwa ry’amakarita y’utugari agaragaza uko ubutaka bugomba kwifashishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko gukoresha ayo makarita mashya bizakemura ibibazo byinshi. Ati “Hari aho usanga abantu bapfa imbibi. Ibi ntibizongera kuko kiriya gishushanyo cyerekana buri wese n’isambu ye.”

Avuga kandi ko aya makarita azakemura n’amakimbirane rimwe na rimwe abantu bagiranaga na Leta, aho wasangaga abantu biyitirira igishanga. Ati “Iki gishushanyo kigaragaza aha Leta n’ah’abaturage.”

Aya makarita kandi azaba agaragaza imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, kuko agaragaza ahakwiye guturwa, ahakwiye guhingwa, ahagenewe gucukurwa amabuye y’agaciro n’ahagenewe amashyamba bityo bikemure ibibazo bituruka ku butaka.

Iki gikorwa cyo kwifashisha amakarita y’utugari mu kumenya no kwifashisha ubutaka icyo bwagenewe, kigezweho nyuma y’imyaka 10 Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo gukoresha ubutaka mu buryo bufite umurongo ngenderwaho.

Twabibutsa ko mu 2004 hashyizweho politiki y’ubutaka, muri 2011 hashyirwaho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, naho mu mpera za 2012 hatangira gutegurwa ibishushanyombonera byihariye by’uturere.

Kugeza ubu hamaze kwemezwa ibishushanyombonera byihariye by’uturere 22. Iyi gahunda ikazakomereza mu tundi turere.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI BYIZA ARIKO ABASHINZWE UBUTAKA NIBABANZE BEGERE N’ABADAFITE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA BABASHE KUBIBAHA.URUGERO MU KAGARI KA KANYANGESE MU MUDUGUDU WA REBERO MURI GATSIBO

NIYIGENA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka