Inteko y’abaturage, umwanya wo kumurika urugero rw’iterambere

Abaturage b’Umurenge wa Karenge bahuriye mu nteko rusange tariki 7/10/2015 bavuze ko kumurika ibyiza bagezeho bibatera ishyaka ryo kwesa imihigo.

Iyi nteko rusange yateguwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umurenge wa Karenge kugira ngo abaturage bagaragarizwe imihigo ubuyobozi bw’Umurenge wabo bwagiranye n’Akarere, ndetse ukaba n’umwanya w’uko abageze ku bikorwa by’intangarugero babimurika mu ruhame kugira ngo abandi babigireho.

Inteko y'abaturage
Inteko y’abaturage

Mutibagirana Evariste, umuhinzi-mworozi w’intangarugero, by’umwihariko mu buhinzi bw’urutoki, yamuritse igitoki gipima ibilo 198 n’ibindi bikiyingayinga yeza mu mirima ye; akavuga ko byaba urugero ku bandi bahinzi.

Mutibagirana wanahawe ibihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu ku bwo kuba intangarugero mu buhinzi, avuga ko yabonye abantu benshi bamugana bamubaza uko agera kuri ubwo buhinzi, kandi ngo yiteguye gufasha buri wese wamugana kugira ngo na we yige kandi atere imbere ashingiye ku buhinzi bw’umwuga.

Nsengiyumva Jean Nepomuscene na we uhinga mu Murenge wa Karenge, avuga ko hari benshi mu baturage baba batazi intambwe nziza abandi bagezeho ariko ngo iyo habayeho umwanya wo kubigiraho, bituma bose hamwe besa umuhigo wo gutera imbere nta wusigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, yasabye abaturage ba Karenge kwimakaza ubufatanye kuko ari yo ntwaro ikomeye yo kwesa imihigo haba ku rwego rw’umurenge ndetse n’izindi nzego zose ihigirwaho.

Umurenge wa Karenge ukungahaye ku buhinzi bw’imboga, ubw’urutoki, ubw’ikawa ndetse n’ubw’igihingwa gishya mu Rwanda kizwi nka “Water Mellon”.

Kuri ibi kandi, hiyongeraho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Mugesera.

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015, Karenge yaje ku mwanya wa 11 mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana.

Umuyobozi mushya w’Umurenge wa Karenge, Rushimisha Marc, avuga ko ubuyobozi n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bagera kuri 300 bawukoreramo biyemeje guhuza imbaraga kugira ngo bazahure umurenge wabo ugere ku isonga mu mihigo ari na cyo gisobanura iterambere abaturage bageraho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka