Abakozi b’akarere ka Burera, batoranyijwe gusobanura ibikorwa by’imihigo y’ako karere y’umwaka 2013-2014, batangaza ko isizuma ry’imihigo rishya ryashyizweho rituma bisanzura bagasobanura neza ibikorwa bakoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29/07/2014, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Sahara mu Mudugudu wa Nyiragaju habonetse umurambo w’umusore witwa Mutuyimana Nepomuscene yitabye Imana.
Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi ngo ntibuzihanganira umuyobozi wese w’ikigo cy’amashuri abanza wagaragayeho gucunga nabi imikoreshereze ya mudasobwa (One Laptop per Child) nyuma y’aho bigaragariye ko hari zimwe muri laptop zahawe abana ngo bazikoreshe mu myigire yabo nyuma zikaza kuburirwa irengero.
Kubera ikibazo cy’ubuharike gikunze kuboneka mu idini ya Islam bigatuma imwe mu miryango irangwamo umwiryane kubera guharikwa n’abagabo babo, abagore b’Abisilamu bo mu karere ka Gicumbi basaba abagabo babo kubahiriza Itegeko Nshinga ryemerera umugabo gushaka umugore umwe kuruta uko bakubahiriza amahame y’idini.
Umusaza witwa Minani Telesphore w’imyaka 58 afungiye kuri sitasiyo ya polisi Nyamata, aho yiyemerera icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.
Umukino ugomba guhuza u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 17 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha, byemejwe ko uzabera i Rubavu ku wa gatanu tariki 1/8/2014, aho kuba ku wa gatandatu, ariko icyizere cyo gutsinda cyo ngo ni gikeya.
Ubuyobozi bwa Auberge La Nature yo mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi, bukomeje gutakambira inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubera ikibazo cy’umunya Kenya wakoreraga Company yitwa Rom East Africa Limited y’i Nairobi muri Kenya waje akarara muri iyo Auberge bwacya akishyura ariko akahasiga imodoka yo mu bwoko bwa (...)
Inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi no gukora amakarita (GIS), yatumijwe n’ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisti (INILAK), ngo iratanga uburyo bwo guhangana n’ibiza bimaze guhombya u Rwanda akayabo k’amafaranga menshi, nk’uko Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) (...)
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 29 Nyakanga abantu abantu bane bagerageje kwiba Banki y’abaturage guichet ya Mimuli mu karere ka Nyagatare umwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka naho abandi babiri bakaba bari mu maboko ya Polisi.
Babifashijwemo n’umuryango Humura Rwanda, abaturage bo mu midugudu ya Nyarucyamu, Nyagasozi n’Agasharu ho mu Murenge wa Rusatira biyemeje kuzava muri ntuyenabi babikesha gufashanya kubaka, muri gahunda bise Twubakirane.
Mu rwego rwo guhashya malariya ikunze kugaragara mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara ahanini iterwa n’imibu iva mu bishanga byegereye uyu murenge hashyizweho gahunda yo gupima abantu bose bagize umuryango w’umuntu uba wagaragaweho n’indwara ya malariya.
Amarushanwa yo gusiganwa ku magare atandukanye u Rwanda rwitabira hirya no hino ku isi kandi abakinnyi bakitwara neza yatumye ruzamukaho imyanya ibiri muri Afurika, ruva ku mwanya wa munani rugera ku mwanya wa gatandatu.
Nyandwi Frederic atuye mu mudugudu wa Kanombe mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga ashinjwa kwica se umubyara ku itariki ya 12 kamena 2014, aratoroka ariko aza gufatirwa mu mujyi wa Kigali azanwa tariki ya 27 Nyakanga 2014.
Abaturage bo mu karere Ka Bugesera barasabwa kutarindira ko barware ngo babone gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) aho usanga bagana ibigo nderabuzima bitwaje impapuro bishyuriweho muri banki uwo munsi kandi bisaba gutegereza ukwezi ngo uvurirwe kuri mitiweli cyeretse ku basanzwe.
Amakosa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gukora raporo zirebana n’imibare ngo atuma mu karere ka Ngororero abanyeshuri benshi baburirwa irengero mu mibare nyamara batarataye amashuri nkuko byitwa iyo hari abanyeshuri batagaragara mu mibare.
Byari ibirori bidasanzwe tariki 26/07/2014 ubwo abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bateraniraga hamwe n’abayobozi babo n’abandi bayobozi banyuranye barimo Senateri Mushinzimana Appolinaire n’abavuka mu murenge wa Nzahaha batuye i Kigali n’ahandi, mu birori byo kwishimira ibyo bagezeho mu rwego rw’ibyo (...)
Umurundi witwa Hakizimana Issa w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko.
Rwirasira Samuel utuye mu karere ka Nyabihu avuga ko umwe mu bana be batandatu wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga atamufataga nk’umuntu wuzuye ariko nyuma yo kwiga ubu amurutisha bamwe mu bandi bana kuko abasha kwikemurira ibibazo byose bisaba amafaranga.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke bemeza ko gahunda y’uburinganire yatumye mu miryango barushaho kwuzuzanya bitandukanye n’igihe cyambere kuko wasangaga imiryango irangwa n’amacimbirane adashira mu ngo.
Mu kagari ka Bugarura gaherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, hari umudugudu witwa Gatomvu ufite umusozi wiganjeho abasigajwe inyuma n’amateka bo mu miryango 56 igizwe n’abantu 296 bose hamwe harimo abana bato 87.
Abasilamu bo mu karere ka Rusizi barasabwa gukomeza kurangwa n’ibikorwa cy’urukundo nk’ibyagiye bibarangwaho mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan; nk’uko byagarutsweho ku munsi mukuru wa Eid Fitri wabaye tariki 28/07/2014.
Ikipe ya Rayon Sport irimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera mu Rwanda kuva tariki 8/8/2014, yakinnye umukino wa gicuti na Virunga FC y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, maze Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-0.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka iherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore w’imyaka 25 ukomoka mu kagari ka Murambi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26/07/2014.
Abakozi batatu ba SADUNYA (SACCO Dusezerere ubukene Nyarubaka) bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira. Umwe muri bo yemera ko yibye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 7; abandi bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuko bamuhishiriye.
Kubahana, kurangwa n’urukundo n’ubusabane no guharanira icyateza imbere abanyagihugu nibyo bikwiye kuranga umuyisilamu muzima; nk’uko byagarutsweho n’abayisilamu bo mu karere ka Nyagatare ubwo hizihizwaga umunsi wa Idil Fitr usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.
Ubwo abayislamu bo mu mujyi wa Gisenyi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid El Fitr kuri uyu wa 28/07/2014 bahuriye kuri Stade Umuganda ahabereye amasengesho, bashima ubuyobozi bw’igihugu bwahaye abasilamu bo mu Rwanda agaciro.
Mu bihe byo hambere byari bimenyerewe ko bamwe mu bafite ubumuga batirirwa bagana ishuri, abagize amahirwe bakajya kwiga mu bigo byabugenewe, ariko muri iki gihe hariho gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, ku buryo iyo gahunda nko mu karere ka Rutsiro imaze kugera ku ntera ishimishije.
Itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Nyamasheke ryatangije uburyo butari busanzwe bwo kuvuga ubutumwa biciye mu bakozi bakora akazi bahemberwa ku kwezi.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Base mu kagari ka Rwamahwa ngo bahangayikishijwe n’uko abayobozi bashaka kubambura umurima bavuga ko bari barahawe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wayoboraga umurenge wa Base, ubu akaba yarimuriwe mu wundi murenge.
Umukinnyi w’Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe waje ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagere rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi rizwi ku izina rya ‘Tour de France 2014’ ryasojwe ku cyumweru tariki ya 27/7/2014.
Ubwo hakorwaga umuganda wo gusiza ahazubakirwa abatishoboye mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abaturage kujya bafata neza ibyo bagejejweho nk’ibyabo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu karere ka Gisagara, baratangaza ko gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ari nziza ikigaragaramo ibibazo, aho bitoroshye kuri bose kubona amafaranga batumwa kugirango babashe kurya bitewe n’uko n’ubusanzwe aya mashuri yigamo abana benshi baturuka mu (...)
Nyuma y’uko Ikipe ya Sunrise FC ihagarariye y’Intara y’Iburasirazuba izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ikabona Komite nyobozi nshya, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwifuza ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere kandi ko ifite amahirwe kimwe n’andi makipe yo kwitwara neza muri shampiyona.
Ubwinshi bw’abatuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye. Aka gace kagenda kiyongeramo ibibazo by’umutekano muke, ubuyobozi buvuga ko byakemurwa n’uko abaturanyi bakwibumbira mu matsinda bakarushamo kumenyana no (...)
Abaterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha iyo nkunga; babigaragaje ubwo USAID yabasuraga mu rwego rwo kureba uko abo ifasha babayeho, ibyo bakora ndetse n’icyo inkunga yahawe yabamariye mu mibereho yabo.
Igitego kimwe cya rutahizamu Kagere Meddie nicyo cyahesheje intsinzi u Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Les Pantheres ya Gabon ku cyumweru tariki 27/7/2014 kuri Stade Monedan de Libreville.
Disi Dieudonné, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda kandi wari witezweho umudari mu mikino ya Glasgow irimo guhuza ibihugu bikoresha uririmi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ yaje ku mwanya wa 18 mu gusiganwa ‘Marathon’ yabeye ku cyumweru tariki ya 27/7/2014, ananirwa atyo intego (...)
Musabyimana Rose utuye Buhanda mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, aravuga ko yatangiye gukorana n’ikigo cy’imari ari umukene utagira epfo na ruguru, ariko ubu amaze guhindura byinshi aho atuye ndetse n’abaturanyi be bakaba basigaye bamwigiraho byinshi.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye tariki 26/07/2014 umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yabwiye abari muri uyu muganda ko bagomba kwita ku iterambere ry’igihugu ngo kuko nta wundi rireba usibye Abanyarwanda ubwabo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, bashyikirijwe inzu bubakiwe na Peace Plan Rwanda, umuryango uhuriwemo n’amatorero n’amadini ya Gikristo, mu rwego rwo kwitegura igiterane ngarukamwaka cyiswe Rwanda Shima Imana.
Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2014 nibwo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zatahuye ko hari intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi mu gice kinini kigize santere ya Gakenke hamwe n’agace gato ko mu murenge wa Nemba zibwe bituma igice cy’umujyi kibura amashanyarazi.
Abaturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma nyuma yo kwiyubakira poste de santé mu murenge wabo bagize ubwitabire budasanzwe mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Ubuyobozi bw’akagari ka Nyagatare mu karere ka Nyagatare bwafashe icyemezo cyo gukora amakarita y’abitabira umuganda hagamijwe kumenya abatawitabira bigafasha mu kubagenera ibihano biteganywa n’itegeko ry’umuganda.
Igikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batujwe mu karere ka Bugesera kirarimbanyije, mu murenge wa Mayange harimo gusozwa kubaka amazu 15 abo banyarwanda bazatuzwamo.
Abatuye umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi imirenge yindi bahana imbibi icaniwe bibangamiye iterambere ryabo, bagasaba ko na bo bakwibukwa ntibakomeze guhera mu icuraburindi bita ubwigunge.
Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatiye icyemezo cyo kwishyuza visa Abanyarwanda bose bambuka bajya muri icyo gihugu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga i Bukavu muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’icyo cyemezo.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana bataragerwaho n’amazi meza barasaba ubuyobozi bw’aka karere gukora ibishoboka kugira ngo bagerweho n’amazi ngo kuko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamira imibereho myiza yabo harimo no guteza isuku nke.
Nyuma y’ukwezi kurenga bamaze bahuguwe ndetse bagatangira gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inama ku buzima bw’amatungo, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ibikoresho n’amagare bahawe tariki 23/07/2014 bizabafasha kwita ku matungo uko bikwiye.
Nzabandora Ariel w’imyaka 30 y’amavuko uvuka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 25/07/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yishe mukuru we witwa Tubisabimana Eliya amukebye ijosi.