Nyamagabe: Ngo nta mubyeyi ukibyarira mu rugo kuko babegereje ikigo nderabuzima

Abajyanama b’ubuzima barishimira ko bavunwe amaguru bakegerezwa Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi, nyuma y’uko bakoraga ibirometero birenga 30, ngo bikaba byaratumaga hari n’abajyanwaga kwa muganga bitewe n’urugendo rurerure bakabyarira mu nzira.

Abagana Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi bishimira ko ubu basigaye babona hafi serivisi zose zitangwa mu bindi bigo nderabuzima kandi ko byafashije ababyeyi batwite.

Abajyanama b'ubuzima barishimira ko begerejwe ivuriro akaba nta mubyeyi ukibyarira mu rugo.
Abajyanama b’ubuzima barishimira ko begerejwe ivuriro akaba nta mubyeyi ukibyarira mu rugo.

Abajyanama b’ubuzima bakoresha iri vuriro bavuga ko mbere batarabona ivuriro byabagoraga cyane bitewe n’urugendo runini bakoraga, ugasanga abaturage ntibitabira kwivuza kubera ubute kandi n’ababyeyi batwite bakabyarira mu nzira cyangwa se no mu ngo.

Uwitwa Dative Kamariza avuga ko gahunda yo kubyarira kwa muganga ababyeyi batayitabiraga kuko bagombaga gukora ingendo.

Aragira ati “Ababyeyi bacu babyariraga mu nzira ariko ubu ngubu kuko ari hafi tubageza ku kigo nderabuzima bitworoheye. Hari ababyariraga mu rugo kuko babonaga ari kure, bakemera bati ’ndabyarira aha nga nyine bibe uko byakabaye’ ariko ubu baza ku ivuriro.”

Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi begerejwe ngo kizatuma nta mubyeyi wongera kubyarira mu rugo.
Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi begerejwe ngo kizatuma nta mubyeyi wongera kubyarira mu rugo.

Uwitwa Catherine Nyiraneza, na we ni umujyanama w’ubuzima, avuga ko byabaheshaga n’amanota make kuko abaturage babo batitabiraga amavuriro.

Aragira ati “Mbere twajyaga tubura nk’amanota kubera nk’ababyeyi bageraga ku ivuriro babyariye kure ariko ubu ngubu dusigaye tubona amanota meza kuko nta mubyeyi ukiturushya.”

Marie Leonne Uwizera, umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima, avuga ko abaturage baje kuhabyarira baba bishimye kandi ko byabarinze, ariko ko bahangayikishijwe n’umutekano kuko nta ruzitiro gifite.

Yagize ati “Iki kigo uko mukireba nta ruzitiro, umutekano wa hano uragorana cyane kuwucunga, kikaba ari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, we avuga ko ikibazo cy’uruzitiro cyaganiriweho kandi ko kizakemuka mu mwaka uza.

Yagize ati “Mu cyizere dufite ni uko bitarenga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015- 2016 tutahubatse ku gice kimwe cy’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa.”

Imirimo yo kubaka uruzitiro rw’iki kigo nderabuzima ngo ikaba izihutishwa kugira ngo umutekano wacyo n’uwabakigana urusheho kubungwabungwo.

Ikigonderabuzima cya Kibilizi ngo cyubatswe mu Murenge wa Kibilizi ho mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye bw’ako karere, Global Fund, Banki y’Isi ndetse n’umushinga wa PAGOR.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byiza byose byo kwegereza abaturage ubuvuzi tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame, ninayo mpamvu dushaka kuzamutora nanone kuko yatubereye urugero

gatete yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka