Gisagara: Inzu bujuje mu bwizigame ku ngoboka ngo izabakura ku izina ry’abatishoboye

Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo ho mu Karere ka Gisagara bazwi nk’abatishoboye, bahabwa inkunga y’ingoboka (Direct Support), bibumbiye muri koperative Urumuri baravuga ko izina ry’abatishoboye barisezereye kuko bamaze kwigeza ku bikorwa by’iterambere.

Aba baturage baravuga ko bahereye ku mafaranga bahabwa y’ingoboka, bize kujya bazigamaho make make none ubu bakaba bamaze kwiyuzuriza inzu y’abashyitsi (Guest House) ifite ibyumba 4 byacumbikira abantu, ibyumba 4 by’ubucuruzi ndetse n’uruganiriro.

Biyubankiye inzu bizera ko izabakura mu bukene babikesha ingunga y'ingoboka.
Biyubankiye inzu bizera ko izabakura mu bukene babikesha ingunga y’ingoboka.

Iyi nzu bujuje ifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 35.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bavuga ko izabafasha mu iterambere bifuza kugeraho kandi ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza cyane cyane muri iyi myaka y’izabukuru bagezemo.

Uwambaye Marie Gorette w’imyaka 63 n’ibyishimo byinshi ati “Izina ry’abatishoboye turarisezereye uwampaye inka! VUP yadukuye mu bwigunge none dore twabashije no kwizigama twiyubakira iyi nzu igiye kutuzamura mu iterambere.”

Léandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ashima ibikorwa by’aba basheshakanguhe, kuko asanga ari urugero rwiza ku bantu bose kuko ngo niba abo bita abatishoboye bazamuka bakagera ku bikorwa nk’ibi ni ikigaragaza ko gutera imbere bishoboka.

Avuga kandi ko badakwiye gukora igikorwa nk’iki ngo nibarangiza bicare batuze ahubwa ko bagomba kongera imbaraga bakanongera ibikorwa byabo kugira ngo barusheho gukomeza kwiteza imbere kandi akanabisanisha na gahunda yo kwigira avuga ko inkuga zitazahoraho ari yo mpamvu Abanyarwanda bagomba kwishakamo uburyo bwo kwiteza imbere.

Bahereye kuri iyi nzu ya "Guest House" ngo bizeye ko bazagera no ku bindi bikorwa byinshi.
Bahereye kuri iyi nzu ya "Guest House" ngo bizeye ko bazagera no ku bindi bikorwa byinshi.

Moïse Ndungutse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, we asanga igikorwa nk’iki kitaza ngo kigirire akamaro ba nyiracyo gusa ahubwo kiza kigamije no kuzamura umurenge wose.

Avuga ko amafaranga azajya yinjira muri iyi nzu azanaba ishingiro ry’ibindi bikorwa bishya.

Ati “Iyi ni intangiriro y’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bigiye kuza bikazazamura umurenge n’akarere muri rusange.”

Aba banyamuryango b’itsinda ry’abagenerwabikorwa ba VUP mu Murenge wa Mukindo rigizwe n’abagera kuri 235 bose bahabwa inkunga y’ingoboka, ni ukuvuga amafaranga ari hagati ya 7500 na 21000 buri kwezi.

Amafaranga bubatsemo iyi "Guest House" ngo bayizigamiye mu gihe cy’umwaka n’igice bigomwa amafaranga y’ubwizigame bw’ukwezi kumwe muri buri gihembwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Guest house y’ibyumba 4? Cg ni gettho? Amakabyankuru.com

Clement yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

imishinga nk’ iyi ni myiza cyane kuko uretse gufasha ariko iha ni mirimo n’ abandi banyarwanda

Darius yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Thxs Clarisse,
Ikigaragara ni uko abishyize hamwe bagera kuri byinshi.
Uyu murenge wa mukindo ubundi uzwi nk’umwe mu mirenge itunze Akarere ka Huye na Gisagara, ariko bisaba inzego zose, bireba kwegera abaturage ba Mukindo, bakabumvisha ubushobozi bagaragaramo, ibyo bitanga imbaraga kuburyo bwinshi.
Ikindi kandi ni ukubafasha kubona infrastrutures zibafasha kugera muyindi mirenge, ndetse na huye.
Icyizere kigaragarira kuri proposed budget for 2015-2016,aho ubona imihanda, Amashanyarazi n’amazi,ndetse na projet yo kuvugurura Lieu Touristique ya Makwaza.

THXS

NTIRENGANYA DEOGRATIAS yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka