Gishambashayo: Ngo kuruhuka urugendo bakoraga bajya kwiga kure bizongera ireme ry’uburezi

Kuba mu Kagari ka Gishamashayo mu Murenge wa Rubaya nta shuri ryari rihari ngo biri mu byadindizaga imyigire y’abanyeshuri kubera gukora urugendo rurerure.

Rukundo Jean Marie, umuwe mu banyeshuri bajya kwiga mu Murenge wa Cyumba bavuye mu wa Rubaya, avuga ko bimuvuna cyane kuko usanga bituma anakererwa amasomo ye bitewe no kugenda ibirometero 3 n’amaguru kugira ngo agere ku ishuri.

Ngo bagiye gukira urugendo bakoraga bajya kwiga mu Murenge wa Cyumba bavuye mu wa Rubaya kubera iri shuri barimo kubakirwa.
Ngo bagiye gukira urugendo bakoraga bajya kwiga mu Murenge wa Cyumba bavuye mu wa Rubaya kubera iri shuri barimo kubakirwa.

Ishuri barimo kubakirwa avuka ko aribona nk’igisubizo kuri bo kandi ngo bizabafasha gutsinda neza kuko ngo bazajya bagerera ku ishuri kare bakabona n’umwanya wo gusubiramo masomo.

Ikibazo cy’urugendo uretse kuba cyari kibangamiye abanyeshuri ngo cyari kinabangamiye ababyeyi kuko abana babo batabashaga kujya ku ishuri hari umurimo bakoze.

Mukeshimna Annualite, umwe mu babyeyi, we avuga ko byadindizaga imyigire y’abana kuko bageraga mu rugo bwije kandi bananiwe ntibabashe gusubira mu masomo.

Bifashisha n'abaturage mu muganda kugira ngo iri shuri ryuzure vuba.
Bifashisha n’abaturage mu muganda kugira ngo iri shuri ryuzure vuba.

Kuba rero begerejwe ishuri ry’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ngo ni igisubizo mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko mu gihe gito kiri imbere abana bazaba bigira hafi ko ngo iryo shuri barimo kubaka mu Murenge wa Rubaya bagiye kuryihutisha.

Ngo mu mwaka w’amashuri wa 2016 abanyeshuri bazaba batangiye kuryigiramo kuko ngo rizaba ryamaze no kubona ibikoresho byose by’ibanze rikeneye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka