Nyamasheke:Ngo kuba indaya byarabakomerekeje bikomeye

Bamwe mu bagore bakoraga umwugaw’uburayabo mu karereka Nyamasheke bavugako uburaya bwabasigiye ibikomere bikomeye by’umubiri n’umutima, ku buryo bikibakomereye kwiyubaka ngo baterimere nk’abandi Banyarwanda.

Bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubaba hafi kugira ngo batazasubira mu mibereho mibi ishobora gutuma bongera kujya mu buraya bwabasize ntacyo bimariye ahubwo bagasigara ari ibishushungwe.

Aba ni bamwe mu bavuye mu buraya. Bemeza ko byabakomerekeje cyane.
Aba ni bamwe mu bavuye mu buraya. Bemeza ko byabakomerekeje cyane.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ajya ahagaragara agira ati “Nabaye indaya ntaho ngira mba, narongorwaga n’ubonetse wese, udufaranga nakoreraga akenshi baratunyamburaga, rimwe na rimwe bakamfata ku ngufu nta kirengera, nari ntunzwe n’inzoga n’urumogi nakomeretse umutima no mfusha umwana nari mfite kubera imbeho namujyanagamo ndwara SIDA, navuye mu buraya kubera ubuyobozi ndabusaba kutantererana”.

Abakoraga umwuga w’uburaya bavuga ko bashyizwe mu itsinda bakabasha gukora abandi bakaba bari kwigishwa imyuga, gusa bakavuga ko bagifite byinshi bakeneye kandi bishobora kubasubiza aho bahoze nko kubura aho batura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko hakozwe ibishoboka kugira ngo abahoze bakora uburaya babivemo babashe gukorera igihugu nk’abandi Banyarwanda, akavuga ko hari n’ibindi byinshi bagikora kugira ngo na bo bisange mu bikorwa by’iterambere, basezerere uburaya burundu.

Agira ati “Twabahaye akazi aho bakora umuhanda bamwe tubaha amasambu yo guhinga abandi bari kwigishwa imyuga itandukanye nko kudoda no gusuka imisatsi,turacyashaka n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo imibereho yabo ibe myiza turizera ko batatekereza gusubira mu buraya no kunywa ibiyobyabwenge kuko ntacyo byabagezaho”.

Akomeza avuga ko igihe kigeze ngo abakoraga uburaya bigishwe kuroba ifi aho kuyibazanira ngo bayirye, bivuze ko bakwiye guhabwa ubumenyi bushobora gutuma bitunga ndetse bagatunga n’imiryango yabo.

Kugeza ubu habarurwa abagore bagera kuri 29 bakoraga uburaya mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, uburaya bukaba bwaragiye bufata intera cyane cyane muri Santeri ya Kirambo ubwo hakorwaga umuhanda wa karimbo ugikorwa magingo aya uva Nyamasheke ugana i Karongi, bikavugwa ko hakiri benshi bagikora uyu mwuga nubwo nta mubare wabo uzwi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntimukatubeshye ariko ubuse ntibimukiye kuishara, mwabafashijiki kama kowowe wanga nurubyiruko, gendahabyarimana twarakwemeraga .

NOWA yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka