Rusenge: Ngo babangamiwe no kutagira amazi mu ruganda rutonora rukanaronga kawa

Abanyamuryango ba Koperative Nyampinga y’abagore bahinga kawa mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira kuba barahawe uruganda rutonora rukanaronga kawa, ariko bakavuga ko babangamiwe no kuba uru ruganda nta mazi rufite.

Aba bagore bavuga ko nyuma yo guhabwa uruganda n’umushinga "Sustainable Harvest" bishimye cyane kuko ngo bari barukeneye.

Ikawa bayirongera kuri shitingi kugira ngo barondereze amazi.
Ikawa bayirongera kuri shitingi kugira ngo barondereze amazi.

Mukangano Asterie, Umuyobozi wa Koperative Nyampinga avuga ko bakimara kubakirwa uru ruganda babaye nk’abasubijwe kuko ngo bari bararwifuje kuva kera. Kuri bo ngo bumvaga ubuzima bwabo bugiye guhinduka bugana aheza.

Ati "Twarwifuje kuva kera, maze aho turuboneye turanezerwa cyane nubu kandi turanezerewe kuko twitezemo inyungu igaragara”.

Amazi bayavoma bayasuka mu kigega kiri hafi y'uruganda.
Amazi bayavoma bayasuka mu kigega kiri hafi y’uruganda.

Nubwo babona uru ruganda nk’igisubizo ariko ngo hahise havuka ikibazo gikomeye cyo kuba nta mazi ahari kandi uruganda rutonora kawa ruba rukeneye amazi menshi yo kuzironga, none ubu ngo bakaba bajya ibihe byo kuruvomera amazi yo gukoresha, ibintu bavuga ko bitaboroheye kandi abenshi muri bo bageze mu za bukuru.

Nikuze Donatha agira ati “Ibaze nawe umuntu w’umukecuru kwirirwa yikoreye ijerekani y’amazi, nk’ubwo se aramutse atembye urumva bitababaje? Rwose ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko iki kibazo yakimenye kandi ko mu gihe gito ngo azajya kureba aho amazi yaturuka hanyuma akarere kakabafasha kuyageza ku ruganda.

Agira ati "Icyo kibazo bakingejejeho, ubu ndagomba kujya kuhareba nkareba aho twafatira amazi tukabafasha kuyahageza kuko ikawa ikenera amazi menshi kugira ngo bayironge”.

Imashini ihera kawa.
Imashini ihera kawa.

Uretse ikibazo cy’amazi kandi, aba babyeyi banavuga ko aho uru ruganda ruri nta mashanyarazi ahari, ku buryo ngo iyo bwije hashobora kuza abajura bakaba bakwiba ikawa kuko haba hatabona, kuri ibi ngo hakaniyongeraho ko nta nzu yo kubikamo kawa ihari, bikabasaba kujya kuzicumbikisha.

Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yabizeje ko bazareba n’uko bageza amashanyarazi kuri urwo ruganda ariko ku kijyanye n’ububiko bwa kawa abagira inama yo kugana banki ikaba amafaranga bakabwiyubakira.

Koperative Nyampinga igizwe n’aabanyamuryango 120, barimo abagore 116 n’abagabo 4.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka