Mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo (camion) ifite nomero ziyiranga CGO 9695 AA19 yagonze moto abantu babiri bari bayiriho barakomereka bikabije, umushoferi w’iyi modoka ahita acika.
Umubyeyi witwa Mujawamariya Virginie w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Busoro wibarutse abana batatu ku itariki ya 12/08/2014 bikaba bigaragara ko nta bushobozi afite bwo kubarera, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahise bwiyemeza kumubonera ubufasha ndetse no kuzamuba hafi mu buryo bwose bushoboka.
Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Donnie McGilvray yasabye umubano inshuti ye Eloise, yifashishije amacupa 6 ya Coca-Cola yatondetse muri firigo akurikije ibyari byanditseho kugira ngo agaragaze icyifuzo cye.
Umugabo witwa Ntawunezuwe Jean Baptiste w’imyaka 50 y’amavuko yapfuye agwiriwe n’ikirombe ubwo yacukururaga umucanga. Ibi byabereye mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije na polisi bwatwikiye imbere y’abaturage ibiti by’umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 60 ndetse hanamenwa Kanyanga n’urumogi nabyo bifite agaciro k’ibihumbi 810 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundakubana Vianney w’imyaka 71 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Rwinyana, umurenge wa Bweramana, yiyahuye akoresheje umuti witwa Simakombe ahita apfa.
Ikipe ya APR FC yongereye amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’, ubwo yatsindaga Telecom yo muri Djibouti igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 13/8/2014.
Mu itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri 82% gusa nibo bageze ku bigo bigaho ku gihe, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ikaba isaba ababyeyi, abarezi n’inzego zitandukanye zibishinzwe, guharanira ko abanyeshuri bose bagera ku mashuri hakiri kare mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Abanyarwanda gukoresha ubunararibonye bafite kubera ibyo bamaze kugeraho n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye, gukomeza kubikoresha neza babera amahanga isomo ribigisha ibyiza.
Abantu biganjemo abagore n’abana bacuruza ibiribwa bihita biribwa ako kanya bagaragara mu mirenge yo mu karere ka Ngororero barasabwa kwitwararika isuku y’ibyo biribwa kuko bishobora gukwirakwiza cyangwa kongera indwara ziterwa n’umwanda.
Ntabwo polisi y’igihugu yabona abapolisi ishyira muri buri kirometero bagenzura ibinyabiziga byihuta ahubwo hagomba kubaho ubufatanye n’abaturage kugira ngo barwanye abashoferi batitwara neza mu muhanda.
Uretse kubungabunga ibidukikije, guha benshi imirimo no korohereza Abanyarwanda ku bicanwa ngo koperative Nyagatare Environment Protection Cooperative (NEPCO) ni igisubizo mu kubungabunga isuku no kurinda ubutaka.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku rwego rw’ igihugu wabereye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi kuwa 12/08/2014, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Nkombo basabwe kwikuramo imyumvire yo kumva ko kuba batuye ku kirwa rwagati ari intandaro yo gusigara inyuma mu majyambere.
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho n’akarere binyuze mu mihigo yakozwe mu mirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abakozi bose kwima amatwi amatiku bagaha agaciro akazi bagakorera hamwe nk’ikipe, aho buri wese afite intege nke agafasha abandi kuzamuka bityo bikihutisha iterambere buri (...)
Mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, hari bamwe mu bashakanye nyuma bakemeranywa ku mpamvu z’ubutane ndetse buri wese akorohereza uwo bashakanye mu gutandukana no kugabana imitungo hakurikijwe amategeko kandi nta yandi makimbirane avutse.
Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hakoranira imbaga y’abakirisitu Gatulika baturuka hirya no hino ku isi, baje mu masengesho y’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Abakoresha amagare mu buzima bwabo bwa buri munsi barasaba kwigishwa amategeko y’umuhanda kugira ngo bajye babasha kwitwara neza aho bagenda hose ndetse birinde impanuka.
Mu gihe bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu mirenge ya Mutendeli na Kazo bavuga ko bashaka guhinga insina nshya ya FIA 25 itanga umusaruro wikubye inshuro zigera kuri eshanu, baravuga ko hari imbogamizi z’imbuto z’iyi nsina.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwashyikirijwe, kuwa 12/8/2014, amarerero umunani yubatswe n’umuryango Plan International Rwanda, inyubako n’ibikoresho bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 245.
Mu bantu bagana ikigo gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe cy’i Huye kizwi ku izina rya Caraès Butare abarenze kimwe cya kabiri cyabo baba ari urubyiruko, kandi na none 4.74% baba baratewe uburwayi bwo mu mutwe n’ibiyobyabwenge.
Ubwo kuri uyu wa 12/08/2014 ku isi hose bari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, mu Karere ka Gakenke uyu munsi ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Mugunga urubyiruko ruhatuye rukaba rwifatanyije na Hon Philbert Uwiringiyimana uhagarariye urubyiruko mu nteko ishingamategeko.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abitabira gushima Imana (bikorwa n’amatorero ya gikiristu yo mu Rwanda, afatanyije n’itorero ryitwa Saddleback rya Pastori Rick Warren wo muri Amerika), bagombye kubikora bazirikana ku ruhare bagira mu byiza Imana ibakorera n’ibyo ikorera igihugu muri rusange.
Nubwo Leta y’u Rwanda buri gihe ikangurira abikorera gutanga service nziza mu mirimo yabo ya buri munsi, hamwe na hamwe imitangire ya serivise irakinubirwa cyane n’abayihabwa. Ibi bigaragara cyane mu gutwara abantu n’ibintu, aho abenshi mu bunganira abatwara ibinyabiziga bazwi ku izina ry’aba komvayeri, bavugwaho (...)
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukomera ku ndangagaciro z’ubunyarwandakazi, abagore bo mu karere ka Rulindo bari mu nzego z’ubuyobozi biyemeje kumenya uko abagore bahagararaiye bifata haba mu ngo zabo, mu baturanyi aho bagenda kimwe no mu tubari.
Ikipe ya Police FC niyo yabaye iya mbere mu gutsindira kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ubwo yatsindaga Vital’o yo mu Burundi ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa mbere tariki 11/8/2014.
Imyumvire mike ni kimwe mu bintu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bangiza ibikorwa biba byabakorewe ugasanga bituma basigara inyuma mu iterambere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2014 ku isaha ya saa yine z’ijoro, umusore w’imyaka 20 witwa Aloys Ndagijimana wakoraga umwuga wo gusudira yahitanywe n’inkuba ubwo yari aryamye mu rugo aho acumbitse.
Abaturage batuye mu duce twa Rugari na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Kongo zazanywe ku mupaka kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira harimo abarwanyi ba FDLR kuko bamwe ngo aho bakorera baba baganira aho bavuka mu Rwanda.
Abatuye umudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, bafite ikibazo cy’uko bakoresha amazi mabi bavoma mu mugezi utemba witwa “Icyogo”. Aya mazi ngo agira ingaruka ku buzima bwa bo kuko abatera uburwayi bukomoka ku isuku nke.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje ko abatsinze ibizamini byo gukora uwo mwuga ari 85 muri 205 bari babikoze bahwanye na 40%; ari indi ntambwe yo gukomeza kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.
Gukumira impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko yagenwe nibyo bizatuma impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zishira. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Komiseri mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko muri uku kwezi kwa Nyakanga gushyira ukwezi kwa Kanama, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa aribyo byakozwe cyane ugereranyije n’ibindi byaha biboneka mu karere kose.
Ku cyumweru tariki ya 10/08/2014, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 witwa Férdinand Dushimimana yarohamye mu kivu ubwo yogaga akaba ataraboneka kubera ko habuze ibikoresho byo kuvanamo umurambo we.
Mu gihe mu nama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, Kongo-Kinshasa yemeye kureka kwishyuza visa abanyarwanda bajya muri iki gihugu, kuri uyu wa 11/08/2014, abanyarwanda bakoresha imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri bajya (...)
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, avuga ko ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka rikoreshwa n’ibigo bya Bralirwa na Minimex (byishyize hamwe bikaba BRAMIN) ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.
Gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire Extension Model” yatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu karere ka Nyanza yishimiwe n’abahinzi n’aborozi muri aka karere bemeza ko buzatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera.
Abantu 17 biganjemo abagore n’abana bahungutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe ku karere ka Nyabihu kuri uyu wa 11 Kanama 2014. Nyuma yo kubona uko bakiriwe mu Rwanda n’amahoro ahari, kuri ubu barashishikariza bagenzi babo basigayeyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.
Umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Amerika Rick Warren yavuze ko afite inzozi zo kuzabona abayobozi bose bo mu bihugu bya Afurika baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza kuko abona u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bintu binyuranye cyane cyane mu miyoborere myiza ndetse n’amatorero.
Impanuka zigera kuri enye zibaye mu gihe kitageze mu kwezi zigahitana abagera kuri 40, byatumye inzego za Leta zifata ingamba zikarishye zo kwirinda ko impanuka zimaze iminsi ziba zakongera.
Mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa umutekano muke n’intambara kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare, ubu rurasabwa kuba intumwa z’amahoro kugira ngo aganze muri aka karere.
Icyorezo cya Ebola kitagira umuti n’urukingo kikaba muri iyi minsi kibasiye bimwe mu bihugu byo muri Afurika cyamenyekanye bwa mbere ahagana mu mwaka wa 1976 mu gihugu cya Sudani na Congo aho abarenga 1000 banduraga ku mwaka.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko 30% by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirikira mu mirima cyangwa aho ubikwa kimwe n’uburyo wongererwa agaciro.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho, yateguye ikiganiro aza kwakiramo ibibazo n’ibitekerezo bya buri wese ku cyorezo cya Ebola, akanagira Abaturarwanda inama z’uko bakwitwara mu gihe iyi ndwara irimo kugenda igaragara mu bihugu bya Afurika.
Muvunandinda Emmanuel utuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arakekwaho gutema inka y’umuturage ayiziza ko nyirayo yamubangamiye akamutesha umugore yendaga gufata ku ngufu.
Abagore bibumbiye mu matsinda mu karere ka Kirehe baremeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu makoperative biyemeje kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere ku buryo bwihuse.
Imodoka y’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, ku isaha ya saa munani z’igitondo taliki ya 10/8/2014, yagonze ibitaro bya Rubavu ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi batatu bahasiga ubuzima naho umwe arakomereka bikomeye.
Rutahizamu wa Rayon Sport Kambale Salita Gentil yafashije Rayon Sport kubona intinzi ya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 irimo kubera i Kigali, ubwo yatsindaga Adama City yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 10/8/2014.
Umurambo w’umugabo witwa Ndagijimana Ananias w’imyaka 49 y’amavuko watoraguwe mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu mudugudu wa Nyamagana A mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki 10/08/2014 ahagana saa tatu za mu gitondo.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi bakora ibirometero byinshi bajya kwivuza, ubu bubakiwe ivuriro mu murenge wabo rikaba ribafasha kwivuriza ku gihe kandi neza batavunitse.