Gisagara: Intore zo ku rugerero ngo zafashije abaturage guhindura imyumvire

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara baratangaza ko gahunda yashyizweho na Leta yo gutoza urubyiruko ubutwari binyuze mu itorero, yahinduye benshi mu myumvire kuko uru rubyiruko rubafasha kumva gahunda zitandukanye zibagenewe.

Umusaza Migambi n’umufasha we Akimana Gloriose batuye mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, ngo akarima k’igikoni bafite bakubakiwe n’urubyiruko rwari mu itorero mu 2014 ndetse ngo runabasobanurira akamaro ko kurya imboga.

Abaturage bemeza ko intore zo ku rugerero zibafasha guhindura imyimvuro.
Abaturage bemeza ko intore zo ku rugerero zibafasha guhindura imyimvuro.

Migambi agira ati “Batubwiye ko indyo yuzuye inakwiye kudufasha cyane nkatwe bashaje, igomba kuba irimo imboga, kandi koko jye mbona guhindura imirire byaratwongereye amagara.”

Mu rugo rw’abaturanyi ba Migambi, ho bubakiwe agatara ko gushyiraho amasahani igihe amaze kozwa kugira ngo yumuke ntabikanwe n’amazi.

Mukakimenyi, umubyeyi wo muri uru rugo, avuga ko banabafashije kumva akamaro ko kugira umusarani usukuye unapfundikirwa kuri ubu ngo bakaba babikurikiza.

Ingo zitandukanye zo mu Murenge wa Kibirizi, na zo zivuga ko zahawe amahugurwa anyuranye n’intore, aho bakangurirwaga ubwisungane mu kwivuaza, isuku, kwirinda indwara nka Sida n’ibindi byinshi.

Aba baturage bavuga ko byagiye bibakangura cyane kubona urubyiruko bizwi ko ubusanzwe rutagira umwanya ruhora mu byarwo, rubaha umwanya rukabaha inyigisho zigamije kubafasha.

Alphonse Kubwimana, umwe muri bo, agira ati “Intore zifite akamaro kuko ni abana bacu n’ibyo batubwiye twumva ari ukuri kuko bo bazi n’ubwenge bavuye mu mashuri, ku buryo tunagerageza kubikurikiza.”

Jean Claude Munezero, umwe mu ntore zo mu Murenge wa Musha, avuga ko ahenshi abaturage babatega amatwi bakanumva inama babagira, ariko ko na none ngo hakirimo abagifite imyumvire iri hasi bityo ngo nk’intore bakaba bagifite umurimo wo gufasha abaturage.

Ati “Imyumvire iracyari hasi, hari nk’uwo wumvisha akamaro ko kurya ibifite intungamubiri akakumvisha ko ibyo ari iby’abakire we agomba kuzijyana ku isoko, bivuze ko tugifite akazi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko umubare akarere kari kihaye w’intore zizatozwa muri uyu mwaka w’imuhigo wose watojwe, umuhigo ukaba waragezweho ku kigereranyo cya 100%.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka