Nyanza: Rayon Sports F.C yibutse abakinnyi n’abakunzi bayo bazize Jenoside

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015 abakinnyi, abayobozi na bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports icumbitse mu Mujyi wa Nyanza bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda igahitana bamwe mu bari abakinnyi n’abakunzi bayo.

Mu myambaro y’amabara y’umweru n’ubururu aranga ikipe ya Rayon Sport abakinnyi, abayobozi n’abafana bayo bakoze urugendo kuva kuri Stade y’Akarere ka Nyanza aho iyi kipe yitoreza berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ari n aho umuhango wo kubibuka wabereye.

Ngarambe Charles, Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, avuga ko bazajya bibuka buri mwaka.
Ngarambe Charles, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, avuga ko bazajya bibuka buri mwaka.

Kayiranga Baptiste ,wakinnye muri Rayon Sports mbere ya 1994 na nyuma ya 1994 ubu akaba atoza iyo kipe, yatanze ubuhamya avuga ko by’umwihariko yibuka bagenzi be bakinanye ndetse n’abafana atakibasha kubona kubera ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri buhamya bwe, Kayiranga Baptiste yasabye abakunzi n’abakinnyi ba Rayon Sports kujya barangwa n’urukundo ngo kuko ari rwo rwabuze mu bantu abatutsi barenga miliyoni imwe bakamburwa ubuzima ku buryo bw’amaherere babaziza ubwoko batihaye.

Kayiranga Baptiste atanga ubuhamya yababajwe n'abakinnyi n'abakunzi ba Rayon Sports bishwe muri Jenoside.
Kayiranga Baptiste atanga ubuhamya yababajwe n’abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles, yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports kizajya gikorwa buri mwaka.

Rayon Sports kandi yaremeye umukecuru witwa Murebwayire Goretti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi imutera inkunga y’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda azamufasha mu kumubonera icumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimye umuryango Rayon Sports wateguye iki gikorwa.

Polisi y'Igihugu mu Karere ka Nyanza na yo yari ihari ibacungira umutekano mu muhanda.
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza na yo yari ihari ibacungira umutekano mu muhanda.

Yagize ati “Amasezerano Umuryango Rayon Sports wagiranye n’Akarere ka Nyanza yatanze umusaruro mu bikorwa byinshi harimo n’iki cyo kwibuka abayobozi, abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports bazize Jenoside mu 1994 kitari cyarigeze gikorwa na rimwe”.

Bamwe mu bo umuryango wa Rayo Sports wibutse barimo Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu wabaye umukinnyi akaba n’umutoza, Ramutsa Marcel wabaye Perezida wayo, Gatera Carpaphore wabaye Visi Perezida n’abakinnyi nka Kayombya Charles, Munyurangabo Longin, Masaka, Murenzi Abba n’abandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka