Nyakagarama: Gitifu ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwaka ruswa

Guhera kuri uyu wa 04 Kamena, Mugabo Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare, ari mu maboko ya Polisi/ Sitasiyo ya Gatunda akekwaho kwaka no kwakira ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi 20.

Ruswa ashinjwa ngo ituruka ku byangombwa by’ubutaka abaturage bari bamububikije bamaze guhererekanya ubutaka noneho uwagurishije asigarwamwo umwenda ngo biba ngombwa ko babitsa ibyangombwa by’ubutaka mu buyobozi ko ngo bizahave amaze kwishura.

Ngo batunguwe no kugaruka kugira ngo barangize ikibazo cyabo, uwo munyamabanga nshingwabikorwa akababwira ko atakibaha batabanje kumuha amafaranga ibihumbi 20.

Ngo abonye amafaranga yahise ababwira ko na we bagomba bamuhaho kuko ngo atabaha iyo service ku buntu.

Ngo byabaye ngo ko abo baturage bamuha amafaranga ibihumbi 20 ariko babanje kuyafotoza, ndetse ngo bahita babimenyesha Polisi ihita imuta muri yombi.

Uwishatse Ignace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, ashishikariza abaturage gukomeza ubufatanye mu kugaragaza ahari ikibazo cyane abayobozi babaka ruswa. Ngo nta muturage ukwiye kugura serivise kuko uba ashinzwe kuyibaha abihemberwa.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birakomeye erega bayobozi mwe mumenyeko abo muyobora bazi ubwenjye cg wibwirako niba wicaye kuriyo ntebe utejyeka cg urayobora ahaaaa???

sibomana yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

uwomuyobozi mumuhane byinangarugero kuburyo nundiwese arebereho kdi ajemenyako ibyubusa bitera umwege buke nkagitifu yandurirere ubusa

ALIANE yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka