Abaturage batanze imigabane muri Sosiyeti y’Ishoramari y’Akarere ka Kamonyi, KIG, bayobewe iherezo ry’imishinga yavugwaga gukorwa none barasaba ubuyobozi kubabariza.
Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa Ruyenzi - Nkoto - Gihara mu Karere ka Kamonyi, urimo gukorwa na VUP, barataka ikibazo cy’ivumbi ryabaye ryinshi kubera ibitaka bavuga ko bidakomeye biwumenwamo.
Mu kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside, ababyeyi basabwe kwirinda gutoza abana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yoretse u Rwanda.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kuba haboneka abaturage benshi mu cyumweru cyahariwe ubutaka, bigaragaza ko serivisi z’ubutaka mu mirenge zitanoze.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abamotari, COCTAMOKA, bavuga ko bimwe uburenganzira nk’abandi kuko hashyizweho itegeko ry’uko umunyamuryango agomba gutunga moto imwanditseho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Jackline Kamanzi, arasaba abagore bahagarariye abandi, guhindura imibereho yabo babereka inzira y’iterambere.
Mu masoko yo mu Karere Kamonyi haragaragara ifu y’imyumbati abaturage bise “Shira umuteto”, bitewe n’uko butaryoha ariko bukagura macye.
Umukozi wakira akanatanga amafaranga muri “SACCO Imarubukene” y’Umurenge wa Ngamba, yemeye kwishyura asaga ibihumbi 600FRW yanyereje, nyuma yo gutahurwa n’abagenzuzi.
Abahagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, barasabwa gukangurira abo bahagarariye gukora imishinga bakihangira imirimo aho gusabiriza.
Abakora n’abacuruza ibikorwa by’ubukorikori bwo mu Rwanda, batangaza ko abanyamahanga bitabira kugura ibikorwa byabo kurusha Abanyarwanda.
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barasabwa gufata amazi bayarongeramo, kuko yanduza imigezi ashokeramo. Abatabikora ngo bakazahabwa ibihano biteganyirijwe abangiza ibidukikije.
Amashuri y’inshuke mu Karere ka Kamonyi, akoresha umusanzu w’ababyeyi arasabirwa inkunga ya leta, kuko agaragaza ubushobozi buke bwo kubona ibikenewe byose.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi rwasabwe kwanga inyigisho zuzuyemo ingengabitekerezo bahererwa mu bwihisho n’ababyeyi.
Imwe mu miryango ibana mu makimbirane igaragaza ko kunywa ibisindisha by’inzoga z’inkorano nk’ibikurura ihohoterwa mu muryango kuko bitera gusesagura umutungo w’urugo.
Abaturage b’Akarere ka Kamonyi bagaragarije Minisiteri y’Ubutabera ko ikibazo cy’ingutu bafite ku butabera ari ukutarangirizwa imanza ku birego baba batsindiye.
Nyuma y’uko Nyabarongo yuzuye ikarenga umuhanda wa Kaburimbo uva Kigali werekeza mu Majyepfo, abantu batari bake bazinduka bajya gukorera no kwiga i Kigali bacitse intege.
Mu cyumweru kimwe, imbwa zariye ihene 20 n’intama enye mu midugudu ibiri y’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Umuryango Uyisenga ni Imanzi usanga habayeho ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi, ibibazo bituma abana bata ishuri byakemuka.
Mu muganda abayobozi b’akarere bahuriyemo n’abaturage b’Akagari ka Ruyenzi tariki 30 Mata 2016, bagejejweho ikibazo cy’imihanda yo mu Murenge wa Runda ikeneye gukorwa.
Abagore bakina umupira w’amaguru barashimira Perezida Paul Kagame washyizeho amarushanwa yo gukinira igikombe cy’“Umurenge Kagame Cup”, kuko atuma bagaragaza impano bafite.
Bamwe mu bagore hirya no hino mu gihugu bamaze kumenya ko kwitinyuka bashaka umurimo ubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bambuwe inka bazira ko batituye bagenzi babo, bavuga ko babikoze ariko abayobozi babo bakazinyereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, arasaba abafasha muri gahunda ya “Gira inka” gukurikirana inka batanga kugira ngo ziteze imbere abazihibwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba muri Kamonyi barinubira gukoresha amazi kubera imicungire mibi y’amariba y’amazi meza bafite.
Abakozi ba I&M Bank baremeye umukecuru w’incike wo mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwacungaga umutekano kuri Sitasiyo Black Stars yo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda yishwe n’umusore ucuruza amagi, bapfa amafaranga yari yanze kumwishyura.
Nyuma y’umwaka yararagije inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka’, ubuyobozi bwayimwatse bumushinja kuyigurisha, ariko we akavuga ko arenganye kuko yayiragije bubizi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi, barashima ubuyobozi ku bw’urwibutso rwubatswe mu “Ishyamba rya Bibare” kuko ruzatuma amateka y’ubwicanyi bwahabereye atibagirana.
Imvururu zavutse mu muhango wo gushyingura Ndahimana Eric wishwe n’umuturanyi we, ubwo yari agiye kumurariza umugore, zatumye umuryango w’uwamwishe wose uhunga.
Mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Kidahwe ho mu Murenge wa Nyamiyaga haravugwa umugabo wasabye umugore w’abandi kujya kumuraza, ngo agezeyo baramukubita bimuviramo gupfa.