Abafite ubumuga basabiriza bagiye gukurwa ku mihanda

Abahagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, barasabwa gukangurira abo bahagarariye gukora imishinga bakihangira imirimo aho gusabiriza.

Ibi babiganirijwe mu nama rusange yabaye kuri uyu wa 7 Kamena 2016, basabwa gukora imishinga bakegera ibigo by’imari bikabaha inguzanyo badahangayikishijwe n’aho bakura ingwate kuko ikigega cya BDF kizajya kibishingira.

Abahagarariye abafite ubumuga mu mirenge basabwa gukangurira bagenzi babo kwihangira imirimo.
Abahagarariye abafite ubumuga mu mirenge basabwa gukangurira bagenzi babo kwihangira imirimo.

Hari abafite ubumuga bafite ingeso yo gusabiriza bitwaje ko ntacyo bashoboye gukora. Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ntishyigikiye iyo myumvire, ahubwo ibahugura mu myuga itandukanye ngo bagire ubumenyi bw’ibyo bashobora guhangamo umurimo.

Tuyizere Oswald, Umuyobozi mu Nama y’Igihugu y‘Abafite Ubumuga ushinzwe Kubaka Ubushobozi, avuga ko nyuma yo kubaha amahugurwa mu myuga, kuri ubu bari gukangurirwa kwihangira imirimo kdi n’abagisabiriza hariho gahunda yo kubakura mu muhanda.

Ati “Abafite ubumuga barashoboye nk’abandi bantu mu gihe bakuriweho inzitizi. Ubwo rero nitumara kubakuriraho inzitizi zijyanye no kubura igishoro, kubura ingwate cyangwa kubura aho bakorera, tuzabubakamo icyizere ku buryo bazatera imbere nk’abandi bantu bose.”

Tuyizere asaba abantu bafasha abafite ubumuga basabiriza kureka kubaha ibiceri, ahubwo akabahamagarira gushyigikira gahunda zo kubakura mu muri uwo mwuga ugayitse.

Tuyizere Oswald, Umuyobozi mu Nama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga ushinzwe Kubaka Ubushobozi, avuga ko hari gahunda yo gukura ku mihanda abafite ubumuga basabiriza.
Tuyizere Oswald, Umuyobozi mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ushinzwe Kubaka Ubushobozi, avuga ko hari gahunda yo gukura ku mihanda abafite ubumuga basabiriza.

Abahagarariye abafite ubumuga mu mirenge y’akarere ka Kamonyi batangaza ko abageze ku rwego rwo kwihangira imirimo ari abagize amahirwe yo kwiga imyuga n’abandi bafite impano, hakaba hakenewe umusanzu wo kwegera abo bakiri mu muhanda basabiriza.

Uwimana Alphonse, Umuhuzabikorwa w’Inama yIigihugu y’Abafite Ubumuga mu Murenge wa Ngamba, ati «Bariya birasaba kwegerwa tukabanza tukabumvisha yuko gusabiriza si umwuga. Buriya wize umwuga gusabiriza biba bicitse kandi gusabiriza ni ugusebya abafite ubumuga.»

Muri 2015, mu Karere ka Kamonyi Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yari yahuguye mu myuga abafite ubumuga bagera ku 185, ibafasha no gushinga amakoperative hakurikijwe ibyo bize, ariko gukorera hamwe byarananiranye kuko aya makoperative yagombaga guhuriza hamwe abantu baturuka mu mirenge itatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka