Guhagararira abagore bijyane no guhindura ubuzima bwabo - Kamanzi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Jackline Kamanzi, arasaba abagore bahagarariye abandi, guhindura imibereho yabo babereka inzira y’iterambere.

Inama y'Igihugu y'abagore irasaba abagore bahagarariye abandi kubazamura.
Inama y’Igihugu y’abagore irasaba abagore bahagarariye abandi kubazamura.

Kamanzi yabisabye abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Kamonyi mu ihuriro rusange ryabaye tariki 10 Kamena 2016. yabasabye kwegera abagore mu midugudu bagafatanya gukemura ibibazo bikibangamira iterambere ryabo.

Yavuze ko muri manda zatambutse, Inama y’Igihugu y’Abagore yagiye inengwa kutagaragaza ibikorwa bihindura imibereho y’Umunyarwandakazi, bikagera n’aho umugore ahohoterwa hakagaragara izindi nzego ariko CNF ntihagaragare.

Yagize ati “Hari n’inama CNF yagiranye n’abanyamakuru mbere y’uko haba amatora, ariko batunenze bikomeye ko mu bibazo bijya biba ku mugore, babona abandi bose, keretse inama y’igihugu y’abagore.”

Abagore bahagarariye abandi muri Kamonyi bavuga ko bazabegera mu midugudu.
Abagore bahagarariye abandi muri Kamonyi bavuga ko bazabegera mu midugudu.

Nubwo ibyo byanenzwe komite za CNF zacyuye igihe, Kamanzi arasaba ko abatowe muri Gashyantare 2016, bahindura imikorere, bakareka guhagararira abagore ku izina gusa.

Abagore bari mu nama njyanama y’akarere basabwe kugira uruhare mu kugena ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’akarere.

Kamanzi ati “Abagore barengeje ½ cy’abaturage b’akarere, kuki muri miliyari 9 ziteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere, abagore badafitemo byibuze umushinga wa miliyoni 50?”

Abagore bahagarariwe na bo banenga abo batoye kutabegera. Uwitwa Kanakuze Josee, wo mu Murenge wa Gacurabwenge, ati “Byaba byiza bagiye basura ingo zacu bakamenya ibiberamo kuko hari abahohoterwa. Dukeneye no gufashwa kugera ku iterambere nk’abandi.”

Mukanyandwi Rose, Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Kamonyi, avuga ko komite nshya zatowe ziteguye kwegera abagore mu mudugudu, bakabafasha kugera ku mahirwe y’iterambere.

Ati “Icyo dushaka ni ukugaragaza bamwe mu bagore biteje imbere, abandi bakabigiraho kandi twiteguye ko ijwi ry’Inama y’Igihugu y’Abagore ryumvikana aho umugore ari hose.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka