Ubwinshi bw’abitabira “Land week” bwerekana imikorere itanoze ya servisi z’ubutaka–Min. Biruta
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kuba haboneka abaturage benshi mu cyumweru cyahariwe ubutaka, bigaragaza ko serivisi z’ubutaka mu mirenge zitanoze.
Yabitangaje tariki 15 Kamena 2016, ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyahariwe ubutaka ; ubwo yasuraga serivisi ziri gutangwa n’Ibiro by’Ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo, biri gukorera mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.
Mu minsi ibiri Ibiro by’Ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo bimaze gukora ibyangombwa by’ubutaka 346, mu gihe ubusanzwe umwanditsi w’impapuro mpamo ku rwego rw’umurenge yakoreraga abagera kuri 30 buri wa gatatu w’icyumweru kandi na bo ibyangombwa bakazabihabwa nyuma y’ibyumweru bitatu cyangwa ukwezi.
Minisitiri Biruta avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri Afrika y’iburasirazuba mu birebana no kwandika ubutaka, ariko imbaga y’abantu bitabira ibikorwa by’ubutaka mu cyumweru kimwe, ngo yerekana ko hakiri inzira ndende.
Yagize ati “Ubundi serivisi z’ubutaka zegerejwe abaturage kuri buri murenge hari ababishinzwe ndetse n’ibikoresho byaratanzwe. Bikaba bivuga ngo ibingibi byazinduye abaturage benshi bagana hano uyu munsi, kandi si hano honyine (….) bivuga ko izi serivisi batazibona ku buryo bwa buri munsi ku rwego rw’umurenge ”.
Akomeza avuga ko kugira ngo serivisi zigende neza, Minisiteri ahagarariye igiye gukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uturere, hakazabaho umwanya wo gusanga abaturage mu tugari bagahabwa servisi.
Serivisi ziri guhabwa abandikishije ubutaka ntibahabwe ibyangombwa n’abakora ihererekanya. Nkurikiyinka Jean Damascene, wo mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Karama, avuga ko yabaruje ubutaka muri 2011, ariko ntahabwe icyangombwa kubera ko yari yarataye indangamuntu, aho aboneye indi akabazwa icyemezo cy’uko yasezeranye, asiragira mu buyobozi agishaka arakibura.
Ati “Nari narasiragiye naniwe ndabyihorera. Hano naje mbereka agapapuro bampaye babarura bahita bakinkorera none ndagicyuye”.
Uretse kwandika no guhindura ibyangombwa by’ubutaka, umwanditsi w’Impapuro Mpamo z’Ubutaka ku rwego rw’umurenge, afite n’inshingano zo gupima ubutaka no kububarura, ndetse akaba ari na we ukurikirana ibikorwa remezo n’imiturire mu murenge.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiliwe nifuzaga ko mwatumenyesha igihe Landweek mukarere ka gasabo izabera muruyu mwaka wa2017 ndetse na Gicumbi kuko service za hamwe mû mirenge ya Gasabo ziraturambiye PE,bishobotse mwatubwira schedule ya landweek 2017 mugihugu murakoze
Muraho neza njye nifuzaga kumenya niba Iyi gahunda izagera mu mirenge yose y igihugu.ese gahunda ya buri murenge yaboneka ite?
mwiriwe rwose service z’ubutaka borohereze abantu kuko baragorana cyane urugero nataye indagamuntu kandi mfite icyangobwa cyiyisimbura hamwe ni y’umugore naguze ahantu ngiye gukora mutation nuwo twaguze baranga ngo gende nzabanze mbone indi. icyo nibaza niba ari umutungo winjira babyanditse ku muore bitwaye iki?ko nubundi twasezeranye ivanga mutungo murakoze
muraho,ese mwatugejejeho gahunda yagenewe buri karere
kugirango hatazagira ucikanwa,byaba na ngombwa hagatanwa na numero za telephone
murakoze.
Icyumwe cyubutaka gitagira ryari kigazoza ryari,Batwohereze gahunda yose yubutaka kumurenge bibe ariho biragirira.Murakoze
Nitwa alias,ndihano mumujyi wa kigari,Gatsata,Mumbarize abashizwe ubutaka,bizaba iki kugirango ubaruze ubutaka ubwange nabwo bubaruye,nageze ku karere Gasabo nok’umurenge,nkumva nihatari kumuntu utarabaruza,ariko kagapapuro batangaga mbere ndagafite kariho nomero yikibanzaMurakoze
Mwebwe ntabyo muzi,nagiye guhinduza icyangombwa cyange mu kwa gatatu (28/03/2016) ariko io nsubiyeyo barambwira ngo ntakiraza wababaza impamvu bati ntitubizi ibaze amezi abaye abiri ntanikizere k’igihe kizabonekera.
Service yo mu nzego z’ibanze hamwe nahamwe ni hafi ya ntayo.