Abanyarwanda baranengwa kutagura ibihangano bikorerwa iwabo
Abakora n’abacuruza ibikorwa by’ubukorikori bwo mu Rwanda, batangaza ko abanyamahanga bitabira kugura ibikorwa byabo kurusha Abanyarwanda.
Abacuruza n’abakora ibikorwa by’ubukorikori bibumbiye mu ishyirahamwe “RAPESH” rikorera ku Kimihurura mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko Abanyarwanda badaha agaciro ibihangano bikorerwa iwabo, bigatuma abazi kubikora batabigira umwuga.
Gasake Isaac, Perezida w’iri shyirahamwe, ahamya ko abaguzi b’Abanyarwanda babona ari bake. Ati “Ubona batabigura nk’uko bagura ibikorerwa hanze, tukibaza impamvu kandi ibihangano byacu ari byiza, bifite uburambe kandi bikomeye.”
Kutizera isoko ku Banyarwanda, ngo bituma abanyabukorikori bakora ibihangano bike kuko babivanga n’indi mirimo ibafasha kubona ibibatunga.
Gasake, ati “Ibyo bituma abahanzi bacu bakora ibintu bahita bagurisha ako kanya. Ntago bashobora gukora ‘sitoke’ (stock).”
Ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera PSF, ibihangano nyarwanda bijya ku masoko yo hanze. Gasake avuga ko kuri ayo masoko ibihangano by’Abanyarwanda bikunzwe ariko ngo ni bike. Ati “Mu bwiza ibihangano byacu birakundwa, ariko ni bikeya.”
Imwe mu mbogamizi ituma Abanyarwanda batagura ibihangano by’iwabo n’uko bihenda ugereranyije n’ibiva mu mahanga. Gasake avuga ko impamvu bidahuza ibiciro, ari ibikoreresho ibyo mu Rwanda bikorwamo kandi n’umwanya bitwara mu kubikora ukaba ari munini.
Rugangura Alphonsine, ukora inigi mu masaro agacuruza n’ibindi bihangano by’Abanyarwanda, avuga ko Abanyarwanda bagifite imyumvire iri hasi muri uru rwego.
Ati “Abakiriya bacu b’Abanyarwanda ntibatekereza ku gihe umuntu aba yamaze akora icyo gihangano. Abanyamahanga usanga ari bo bishimira ibintu byacu.”
Abanyabukorikori bishimira gukorera hamwe kuko byabafashije kumenyakanisha ibikorwa byabo. Umuhoza Solange utera amabara mu myenda, avuga ko byamufashije gucururiza ku masoko yo hanze.
Ati “Nkanjye ubwanjye sinari kuzabona uburyo bwo kujyana ibintu hanze ariko ishyirahamwe ridufasha kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga.”
Ishyirahamwe RAPESH ryatangiye gukora muri Gicurasi 2015, abaririmo biganjemo Abanyakigali, ariko ngo riritegura kugaba amashami mu tundi turere.
Bavuga ko bafite icyizere cy’isoko ry’ibihangano kubera gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu gukoresha ibikorerwa iwabo “Made in Rwanda”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|