Yatahuweho kunyereza arenga ibihumbi 600FRW muri Sacco

Umukozi wakira akanatanga amafaranga muri “SACCO Imarubukene” y’Umurenge wa Ngamba, yemeye kwishyura asaga ibihumbi 600FRW yanyereje, nyuma yo gutahurwa n’abagenzuzi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi koperative yo kubitsa no kuguriza, Nsengiyumva Pierre Claver, atangaza ko ubugenzuzi buheruka gukorwa bwasanze umwe mu bakozi bakira amafaranga (Cashier) witwa Mushimiyimana Beatrice, yaranyereje amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 600.

Umukozi wa Sacco y'Umurenge wa Ngamba yatahuweho kunyereza asaga ibihumbi 600FRW.
Umukozi wa Sacco y’Umurenge wa Ngamba yatahuweho kunyereza asaga ibihumbi 600FRW.

Ubwo bujura ngo abagenzuzi babugaragarijwe n’umucungamutungo w’iyi SACCO, Nsengiyumva akaba ahamya ko nta gikuba cyacitse kuko ibyabaye byamenyekanye hakiri kare kandi uwo mukozi akaba yahise abyemera agasaba imbabazi.

Ati “Uwo mukozi arabyemera kandi arasaba imbabazi akavuga ko azishyura. Ibyo ari byo byose tugomba kumufatira icyemezo nka Komite ya Koperative, tukazamenyesha abanyamuryango.”

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO ya Ngamba bumvise iby’uwo mukozi, bashima abagenzuzi kuko bakoze neza umurimo wabo bakagaruza amafaranga yari yibwe atarazimira, ariko ntibifuza ko uwo mukozi yakomeza kubakorera kuko hari impungenge z’uko yazongera gukora mu mafaranga.

Umwe muri bo aragira ati “ Ni byiza ko abayobozi bacu bamutahuye atarayatorokana, ariko byaba byiza uwo mukozi bamusimbuje undi, hato atazongera kwitiza amafaranga yacu.”

Perezida w’inama y’ubutegetsi arizeza abanyamuryango ko Koperative yabo ihagaze neza, kandi ko ubugenzuzi bugikomeje kugira ngo harebwe ko nta handi haba harakozwe ubujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugura ngo ibi bikemuke burundu mu makoperative nuko HASHYIRWAHO ITEGEKO RYO GUSHYIRA KU KARUBANDA (online, etc) UKO UMUTUNGO WOSE WIFASHE BURI CYUMWERU KURI KOPERATIVE ZOOOOOSE.

Kk yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka