Ivumbi mu muhanda wa Gihara ribangamiye abaturage

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa Ruyenzi - Nkoto - Gihara mu Karere ka Kamonyi, urimo gukorwa na VUP, barataka ikibazo cy’ivumbi ryabaye ryinshi kubera ibitaka bavuga ko bidakomeye biwumenwamo.

Iki gihu gitwikiriye umuhanda ni ivumbi ritumuka iyo hari ikinyabiziga kihanyuze. Awukoresha n'abawuturiye baravuga ko rikabije.
Iki gihu gitwikiriye umuhanda ni ivumbi ritumuka iyo hari ikinyabiziga kihanyuze. Awukoresha n’abawuturiye baravuga ko rikabije.

Uyu muhanda ukorwa hifashishijwe ibikorwa rusange bya gahunda y’iterambere ry’umurenge “VUP”. Abakozi ba VUP basiba imikuku yacitse mu muhanda bakanasibura imiferege yo ku ruhande.

Abakoresha uyu muhanda bafite ikibazo ku bitaka imodoka zimenamo zibikuye ahasizwa ibibanza byo kubaka, bakaba bavuga ko bitandukanye n’itaka rivanze n’amabuye (laterite), risanzwe rikoreshwa mu gutsindagira imihanda.

Umwe mu banyonzi bakorera i Gihara, ahamya ko imikuku yagabanutse, ariko bashyizemo ibitaka byongera ivumbi. Ati “Dufite ikibazo cy’ivumbi muri uyu muhanda kubera itaka bamennyemo. Ni itaka ridakomeye, ntabwo ari ‘laterite’. Ahubwo imvura nigwa, rizanyerera.”

Abacururiza ku mabutiki yegereye umuhanda, bavuga ko ivumbi ribangiriza ibicuruzwa, cyane cyane amafu n’ibinyobwa.

Iyo ikinyabiziga gitambutse, ivumbi riratumuka.
Iyo ikinyabiziga gitambutse, ivumbi riratumuka.

Umwe muri bo agira ati “Iyo ibikamyo bihise, ivumbi riratumuka cyane rigahita ryivanga n’ifu ku buryo twaretse kuyicuruza ngo bitaduteranya n’abakiriya.”

Abaturage bashima igitekerezo cyiza abayobozi bagize cyo kubakorera umuhanda, ariko bagasaba ko bajya bakurikirana abo bahaye akazi kugira ngo bagenzure niba badasondeka.

Umwe muri bo ati “Wabigira ute se ko ubona babimennye (ibitaka)? Keretse buriya nk’umuyobozi uba wabahaye akazi, ni we wababwira ngo nibabisubizeyo. Umuturage we nta kintu yavuga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tuyizere Thadee, avuga ko abaturage bakwiye kwishimira ko umuhanda ugendeka utakirimo imikuku. Hakaba hagiye gutekerezwa uburyo wajya umenwamo amazi.

Umuhanda wa Ruyenzi - Gihara - Nkoto urimo gukorwa na gahunda ya VUP.
Umuhanda wa Ruyenzi - Gihara - Nkoto urimo gukorwa na gahunda ya VUP.

Ku kibazo cy’itaka rishyirwa mu muhanda, Tuyizeye ahamya ko ari laterite. Ati “Ibijyanye no kuba hashyirwamo itaka ritari laterite, icyo numva atari cyo. Wenda barimo kubona ivumbi bakibwira ko ridaturuka muri laterite, ariko ni laterite dusanzwe dukoresha imihanda.”

Hashize igihe, bivugwa ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo; ariko Tuyizere atangaza ko akarere katabona ubushobozi bwo kuwikorera kuko watwara agera kuri miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Cyakora ngo batse inkunga ku rwego rw’igihugu, mu gihe bagitegereje, ukaba ukorwa bijyanye n’ubushobozi bw’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muririza Uwakugeza Gasanze Ngo Urebe Icyo Imodoka Zitwara Imyanda Zigukorera!

Titi yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Uyu munyamakuru aratubeshye cyane.mu murenge wa Runda nta public works ihaba;ahubwo haba Direct Suport.bivuze ko atari VUP irimo gukora uyu muhanda.ahubwo mushake amakuru y’abawukora babitunganye mureke kutubeshya.mureke iyi msg itambuke.

VUP yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

njye natangajwe v/c maire affaire economic wa kamonyi wavuze ngo iyi ni latelite kandi twe byabaye tureba. yitubeshya rwose iri taka barikuraga muri cartier imwe yo ku ruyenzi bita kugisenyi. turahatuye twarabirebaga

gege yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Muzagere mu muhanda ujya ku kagali ka Nyabugogo unyuze ku giti cy’inyoni ivumbi naho riratwishe uwaduha imodoka itera amazi tukajya dutanga umusanzu

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Hhhhh Uwakujyeza Kumuhanda Uva Ikayenzi Kujyera, Gacurabgenge Uhajyera Uivimbi Ryakurenze, kuburyo rijyera nomukanwa. nukuri birakabije, ujyera ikigali abantu bakakwibazaho isoni zikakwica. nukuri ubuyobozi burebe icyo bgakurora kuko turababaye twebge tujyenderera kamonyi tuva ikigali. kdini mwakoze.

Ezechiel Kicukiro yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka