Ibyangombwa bya RURA byateje umwiryane mu bamotari

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abamotari, COCTAMOKA, bavuga ko bimwe uburenganzira nk’abandi kuko hashyizweho itegeko ry’uko umunyamuryango agomba gutunga moto imwanditseho.

Umumotari udatwara moto ye, imwanditseho, ntiyemerewe gusabirwa ibyangombwa na koperative.
Umumotari udatwara moto ye, imwanditseho, ntiyemerewe gusabirwa ibyangombwa na koperative.

Nyuma y’uko Koperative isabwe n’ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, gusabira uburenganzira bwo gukora abanyamuryango batwara moto zibanditseho gusa; byateje umwirane mu banyamuryango ba COCTAMOKA kuko muri 240 ababarirwa muri 98 ari bo bonyine ko bujuje ibisabwa.

Bamwe mu bamotari batangiranye na koperative batabashije kubahiriza iryo tegeko rishya, bafite ikibazo cy’uko bahise basa n’abirukanwe kandi baratanze imigabane koperative yahereyeho yiyubaka.

Uwitwa Musonera Valens avuga ko yatanze umugabane w’ibihumbi 50 Frw bakiri ishyirahamwe mu mwaka wa 2007, atanga ibindi bihumbi 30frw babaye koperative ; none ubu ngo nta burenganzira afite kuri koperative.

Mu nama rusange yahuje abanyamuryango bose kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kamena 2016, Musonera abaza ubuyobozi bwa koperative icyo bumuteganyiriza mu gihe atakirimo kwitwa umunyamuryango wayo kandi yaratanze imigabane.

Ati “Kugeza uno munsi murimo kumbwira ngo si ndi umunyamuryango kandi naratanze imigabane, ngo ni uko nta moto mfite. Ese muranteganyiriza iki?”

Mu banyamuryango ba COCTAMOKA 240 abagera kuri 98 ni bo bujuje ibisabwa abandi bakaba bibaza uko bizagenda.
Mu banyamuryango ba COCTAMOKA 240 abagera kuri 98 ni bo bujuje ibisabwa abandi bakaba bibaza uko bizagenda.

Iki kibazo agihuriyeho n’abandi banyamuryango basaga 70 [imibare itangwa na Perezida wa Koperative], bose bibaza niba ubukene bwabo bugomba kubabuza uburengenzira muri koperative bagize uruhare mu gushinga.

Uwitwa Hakizimana Theoneste, ati “koperative yajemo abashoraamari batazi no gutwara moto ariko baziguze. Twe turagira ngo izatumenyeshe ko umuntu udafite amafaranga menshi yo kugura moto, atemerewe kuba umunyamuryango wa koperative!”

Prezida wa COCTAMOKA, Bizimana Jean Baptiste, nubwo adahakana ko abo banyamuryango hari icyo koperative ibagomba, ariko ntanemera ko bakiri abanyamuryango ba koperative kuko batujuje ibyo basabwa.

Ati “Ntabwo ari abanyamuryango ba koperative , cyakoze turateganya gukora ihererekanya kugira ngo badakomeza kwiyita abanyamuryango bafite uruhare mu bikorwa byose bya koperative kandi batujuje ibisabwa”.

Bazumutima Pierre Claver , Umukozi ushinzwe Amakoperative mu Murenge wa Gacurabwenge iyi koperative iherereyemo, ahamya ko kuba abo banyamuryango batarasezerewe cyangwa ngo koperative ya mbere iseswe, bagifite uburenganzira muri koperative.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Natwe abamotari bagastibo mudukorere ubuvugizi kukigo rura batwimye otorizsio baratunaniza batwaka ibirenze ubushobozi

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

BABAHE IMIGABANE YABO

HAKIZAGATONDA yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

UWOMUPEREZID YIFATA ABONYAMURYANGO NGOYIRENGAGIZEKO RIBO BAGEJEJE KOPERATVE AHABONA KOKO NGO NYAMWANGA IYO BIVA NGO YIMYE UWAMUHAYE KOPERATVE SIYABAFITE SENTE GUSA DUFACHANYESE IBEREHOKI? NIDUKORANA URUGENDO UKANSIGA UZAHITAMO KUNDEKA CYANGWA UZAMPA INAMA ZUBURYO NANGE NAJYAMBERE

HAKIZAGATONDA yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ndahamya ko Leta ifite gahunda yo gufasha Abenegihugu bose gutera imbere.Abatujuje ibisabwa nibihangane kuko hariho ubundi buryo bwo kubaho.

HATEGEKIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka