Iterambere ry’urugo si umwihariko w’umugabo

Bamwe mu bagore hirya no hino mu gihugu bamaze kumenya ko kwitinyuka bashaka umurimo ubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Nyirakarire Bikeri Françoise, umubyeyi w’imyaka 58 n’abana batandatu, ni umuhinzi w’indabo mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Nyenyeri Evangeline mu kazi ke ko kogosha.
Nyenyeri Evangeline mu kazi ke ko kogosha.

Avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora uwo murimo nyuma y’uko agize ikibazo cy’uburwayi bw’ukuboko bukamubuza gukomeza gukora umwuga w’uburezi yize.

Yabaye umwarimukazi igihe kirekire mu ishuri ribanza rya Musanze, ariko mu 2005 aza guhura n’ikibazo cy’uburwayi bw’ukuboko kw’iburyo, agirwa inama na muganga yo guhagarika kwigisha kuko kwandika byamwongereraga ububabare.

Agira ati “Umwaka wararangiye nivuza ukuboko kwaranze gukira, baransaakiye umusimbura. Kuko nari naramenyereye gukora, kwicara mu rugo byari bitangiye kunanira, mpitamo gutera uturabo hafi y’urugo.”

chantal mu kazi ke ko gufotora.
chantal mu kazi ke ko gufotora.

Uko gutera indabo byakubitanye nuko umujyi wa Musanze wasabaga abatuye hafi y’imihanda kuhatera indabo mu 2007. ahari hahinze urutoki n’ibishyimbo ahitamo kubisimbuza indabo.

Yatangiye agurirwa n’abashaka ingemwe zo gutera, umugabo we abonye amafaranga avamo amwemerera kubigira umwuga. Ati “yabanje (umugabo) kumbwira ngo ntere imboga ariko abonye umukiriya ampaye bitanu (5000frw), ahita anyemerera guzitera umurima wose.”

Indabo azihinga ku buso bungana na kimwe cya kabiri cya hegitari. Akoresha abakozi batatu bahoraho ahemba 1000 frw ku munsi. Mu myaka umunani ishize, ubu byamuviriyemo ubucuruzi butuma yunguka hagati y’ibihumbi ijana 100Frw na 200Frw ku kwezi.

Afite abaguzi baturuka mu duce dutandukanye, turimo Umujyi wa Kigali, Rubavu, Musanze; n’abaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda nko muri Uganda (Kisoro) cyangwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Goma).

Ubuhinzi bw'indabo bumwinjiriza hagati y'ibihumbi 100Frw na 200Frw mu kwezi.
Ubuhinzi bw’indabo bumwinjiriza hagati y’ibihumbi 100Frw na 200Frw mu kwezi.

Abagore batinyutse imyuga yitirirwaga abagabo

Mu mu murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo, umubyeyi w’abana batatu Uwanyirigira Chantal, akora akazi ko gufotora amazemo imyaka 10.

Ahamya ko kamaze guteza imbere umuryango we kuko amafaranga akura muri uwo mwuga yagize uruhare mu by’urugo rumaze kugeraho.

Akazi ko gufotora yagatangiye muri 2005, abitewe nuko yabonaga aho atuye kubona abafotora bigora kandi abaturage bakenera amafoto yo gushyira ku makarita ya Mituweri, ay’ubukwe, n’ay’abanyeshuri, n’ibndi.

Yatangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10Frw aguramo apareye ikoresha filimi yitwa “Yashika”.

Avuga ko ariko yabonye abandi bakoresha apareye zigezweho, yumvikana n’umugabo basaba inguzanyo mu kigo cy’imari cya DUTERIMBERE, agura apareye igura ibihumbi 30Frw.

Agira ati “Nabonaga kadakorwa n’abantu benshi, ngatekereza ko gashobora kuba gatanga amafaranga. Nabiganiriyeho n’umugabo anyemerera kubikora, anyizeza ko nimbona bifite inyungu nzakomeza nkabikora.”

Hari igihe abaturanyi bashaka guca intege abagore biyemeje kujya mu myuga imenyerewe n’abagabo. Uwanyirigira avuga ko atangira akazi ko gufotora abandi bagore batahaga agaciro akazi yinjiyemo ahubwo bakamuharabika.

Ati “Ubwo njye nta pfunwe nigeze nterwa n’akazi kanjye, ahubwo hari ubwo numvaga amagambo y’abantu babwiraga umugabo ngo mba nagiye kwitemberera, nirira umungara ariko ntabyiteho kuko twe twabyumvikanyeho icyo tugamije ari ugushaka ikidutungira abana.”

Ifoto imwe ayifotorera hagati ya 250frw na 300frw. Abona abakiriya cyane kuko abantu benshi bamaze kumumenya.

Amafaranga akura mu gufotora yunganira umusaruro umugabo ukura mu buhinzi no mu bucuruzi bwa Butiki ku buryo bamaze kuzuza inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 3Frw.

Undi watinyutse akazi kamenyerewe n’abagabo ni Nyenyeri Evangeline, umubyeyi w’abana babiri, wo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza warangije amashuri yisumbuyemu ishami ry’Ikoranabuhanga ariko yabuze akazi kajyanye n’ibyo yize, ahitamo kwiga kogosha.

Nawe avuga ko hari abatunguwe no kumubona yogosha ariko nta kibazo umugabo yabigizeho.

Ati “Umutware wanjye rero ntago yigeze abifata nabi kuko yarabyakiriye bitewe n’akamaro bifitiye urugo rwacu. Naho abandi bagore byarabatunguye bakabona ari ibintu bidasanzwe ariko kugeza ubu baramenyere.”

Akazi ko Kogosha Nyenyeri akamazemo imyaka ibiri. Ahamya ko yakagizemo inyungu kuko urugo rwe rutigeze rubura ikirutunga. Ati “Numva bimfashije; sinabura amafaranga y’ishuri y’umwana, sinabura igitenge, niyo umugabo yabura akazi urugo narutunga.”

Guhanga umurimo ntibisaba igishoro gihambaye

Nyinshi mu mpamvu abagore bashingiraho batinya guhanga imirimo harimo igishoro. Ariko ngo birashoboka ko wahera kuri duke tukagenda twiyongera uko inyungu zibonetse.

Nyirakarire, ahamya ko mu mushinga w’ubuhinzi bw’indabo, igishoro cya 5000frw umuntu yagiheraho.

Ati “Ufite umurima uziteramo, ushobora gutangirira ku gishoro cya bitanu, ikizima ni ugutinyukano kumenya kuzitaho. Ubundi wabona abaakiriya bashaka indabo nyinshi ukajya kuzirangura ku bandi bazihinga, ugafataho inyungu.”

Gukorana n’ibigo by’imari nabyo bifasha mu kongera igishoro. Uwanyirigira yakeneye kugura apareye yo gufotora ihenze, agurisha iyo yari afite maze yaka inguzanyo ya 300 000frw muri DUTERIMBERE.

Ati “Mu mwuga wo gufotora nabashije kwiga no kubona uruhushya rwo gutwara imodoka; kandi nayo nituyikenera dushobora kwaka inguzanyo muri DUTERIMBERE.”

Cyakoze ngo hakenewe cyane inkunga y’amahugurwa ku bagore kuko gutinyuka bshoborwa na bake. Nyenyeri avuga ko hari abagabo bamusaba ko yakwigisha akazi ko kogosha abagore ba bo ariko akaba nta bushobozi n’umwanya uhagije yabikoreramo.

Aragira, ati “Nkeneye inkunga ngo nagure ibikorwa; abansaba kubigisha ni benshi, ariko imashini mfite ni nke n’aha nkorera ni hato.”

Asanga bikwiye ko ibigega bifasha bagore byegera abatangiye kwihangira imirimo, bikabatera inkunga y’ubufasha n’ibitekerezo kugira ngo badacika intege.
Abagore bafite imishinga y’iterambere bafite amahirwe yihariye mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari, kuko ikigega cy’ingwate cya BDF kibunganira.

Uwizeyimana Christine, umucungamutungo wa SACCO y’Umurenge wa Gaacurabwenge, avuga ko imishinga y’ubuhinzi n’iy’ubucuruzi ihabwa inkunga.

Ati “Umushinga w’ubuhinzi uhabwa inkunga ya 25% naho iy’ubucuruzi BDF ikayunganiraho 15% kandi n’iyo umugore waka inguzanyo afite ikibazo cyo kubona ingwate; BDF imwishingira ingwate ingana na 75%.”

Gusa yongeraho ko ubwitabire bw’abagore mu gukorana na SACCO bukiri hasi. Mu banyamuryango ba SACCO ya Gacurabwenge abagore bari ku kigereranyo cya 40%, kandi n’abitabira kwaka inguzanyo ni bake ariko bishyura neza kurusha abagabo.

Mu rwego rwo gukangurira abagore gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari no guhanga imirimo, Inama y’igihugu y’abagore yifashisha abagore babigezeho batanga ubuhamya mu mugoroba w’ababyeyi no mu nama rusange.

Mukanyandwi Rose, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, ati “Dukangurira abagore kujya mu bimina no mu matsinda, ndetse no kwegera abajyanama b’ubucuruzi BDA (Business Development Advisor) kugira ngo babafashe gukora imishinga.”

Mukanyandwi akomeza avuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku muco, kuko imirimo yamenyerewe n’abagabo nk’ubushoferi n’ubwubatsi, abagore bake aribo batinyuka kuyikora, hakaba hagikenewe amahugurwa n’ubukangurambaga n’abagabo bagizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabasaba kunkorera ubugizi kubera kubura akazi nize kaminuza ariko kubona akazi nikibazo pe tell 0783170171 murakoze

dusengimana aimable yanditse ku itariki ya: 10-08-2019  →  Musubize

Nta mpamvu yo kwitinya.Ubu mfite salon de coiffure kandi nikoremwo hamwe n’umugabo wanjye ubu twateye imbere twiyubakiyemwo inzu tukaba dushobora kwaka inguzanyo tukaishyura neza.

Francoise yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka